Saturday, 27 February 2021

INSIGAMUGANI "YARUSHYE UWA KAVUNA"

Yarushye uwa Kavuna


Uyu mugani baca ngo "Yarushye uwa Kavuna", bawuca iyo babonye umuntu wagokeye ubusa, ahihibikanira ibizakiza abandi, ni bwo bagira bati "Naka yarushye uwa Kavuna (umuruho)." Wakomotse kuri Kavuna ka Mushimiye, bavuga ko yari umutwa wo ku Kivumu cya Mpushi na Nyerenga (Gitarama), ahasaga umwaka w’i 1500.

Ubwo Abanyiginya bavaga mu Mubali wa Kabeja bimukiye i Gasabo mu Bwanacyambwe, bahita u Rwanda. Icyo gihe ubutegetsi bwabo ntibwari buremereye kugeza aho Gihanga Ngomijana yimukiye i Gasabo agatura i Buhanga mu Bumbogo; niho yatangiye gukomera gato.

Uwamurushije gukomera byisumbuye ni Ndahiro Cyamatare. We yimutse aho mu Bumbogo, atura i Cyingogo. Amaze kuhatura, abaho baramukunda cyane, kuko ngo yagiraga ubuntu busesuye. Hari abatwa benshi, baramuyoboka kubera intama abanyacyingogo bamurabukiraga akazibihera bakarya. Bamaze kwishimira ubwo buntu Ndahiro abagirira, bambuka Nyabarongo bajya kumuratira bene wabo bo mu Nduga bari batuye ku Kivumu cya Mpushi na Nyerenga (Nyamabuye), bababwira ko Ndahiro ari umunyabuntu cyane bati "Muzaze tumubashyire namwe mwirebere".

Abatwa b’i Nduga baranga baranangira bati "Nta bwo twajya i Cyingogo bagira urugomo". Ariko havamo umutwa umwe witwa Mushimiye yiyemeza kujyayo, ajyana n’umuhungu we witwaga Kavuna. Bageze i Cyingogo babwira Cyamatare bati "Dore uyu mutwa mwene wacu n’uyu muhungu we, tubagushohojeho uzabaduhakire nka twe".

Ndahiro arishima cyane kuko abonye abantu baturutse mu Nduga bamugana. Arabahaka ubwo akajya abaha intama, bitinze abagabira inka bombi. Mushimiye n’umuhungu we bamaze kugabana, bayobora inka zabo bazijyana iwabo ku Kivumu. Abanyakivumu babonye inka Mushimiye n’umuhungu we bagabanye kwa Ndahiro, baratangara; inkuru yogera ku Kivumu isakara i Nduga yose isingira u Bwanamukali, bati "Ndahiro mu Cyingogo arahaka neza."

Inkuru imaze kogera, mu Rukoma hakaba umugabo witwaga Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na Ruzege, ayisamira hejuru. Arahaguruka ajya guhakwa na Ndahiro. Agezeyo ati "Nje kuguhakwaho ndakuyobotse kandi n’akarere k’i Nduga ntuyemo kose ndakakuyoboye!"

Ndahiro aranezerwa kuko abonye abantu batatu b’i Nduga bamwizeyeho ubuhake: Mushimiye, Kavuna na Mpyisi. Ahera ko agabira Mpyisi inka y’imbyeyi aramubwira, ati "Iyi nka nguhaye herako uyijyana iwanyu." Undi ati "Ndagushimiye ariko mfite inkoni y’ikibando nk’abo duhura nshoreje inka ikibando barankeka iki?" Ndahiro amuha inkoni y’akanyafu (ni yo yabaye inkomoko y’akarande ko gucyura umunyafu mu kinyarwanda).

Mpyisi ashorera inka ye ayigejeje i Gihinga abanyanduga barahurura baza kureba ingabane ya Mpyisi. Inkuru y’uko Ndahiro ahaka neza irushaho kwamamara. Ubwo Cyabakanga cya Butare i Nyamweru (mu Bumbogo) arabyumva; yari afite urugo ku Rugogwe rwa Runda na Gihara, ahera ko akora impamba ajya i Cyingogo.

Agezeyo abwira Ndahiro ko aje kumuhakwaho. Undi yishimira ko abantu b’i Nduga bakomeza kwiyongera baza kumuhakwaho ahera ko amuha inka z’imbyeyi ebyiri. Azigejeje iwe i Runda, inkuru noneho iba ikimenamutwe, abantu barahurura bihutira gusanga uwo munyabuntu.

Bamaze kuhagwira, ibintu byaho byinshi birononekara, abanyacyingogo bararakara batezuka kuri Ndahiro; asigarana n’abanyanduga baje kumuhakwaho bonyine; ubwo bari bamaze kumugwiraho. Haciyeho iminsi, Ndahiro agira ubwoba kuko abanyacyingogo bamaze kuganda bakaba batakiza kumuhakwaho; ni ko kwigira inama yo gucikisha umuhungu we Ndoli, amwohereza i Karagwe k’Abahinda (Tanzaniya) kurererwa kwa nyirasenge Nyabunyana, muka Ndagara ya Ruhinda; agezeyo areranwa na babyara be.

Abanyacyingogo bumvise ko Ndahiro yacikishije umuhungu we, baza kumubaza aho yagiye bati "Ko waje ino ugatura ntitugutere umuganda kubera imico myiza wari ufite, tukakurabukira inka zamara kugwira ugahindukira ukaziduhakisha, twaguha intama ukajya uzihera abatwa tukakwihorera, none ukaba waranacikishije umwana wawe Ndoli, ubwo utwikekabo iki?"

Ndahiro ati "Umwana nta bwo yacitse, ahubwo yarazindutse." Abanyacyingogo bati: "Ubwo bwenge uduhenda twarabumenye!" Bahera ko barakara baramutera bararwana, baramunesha baramwica; bamutsinda i Rubi rw’i Nyundo mu Bugamba.

Amaze gupfa bacukura inyenga (imva) yo kumurohamo. Bagiye kuyimuhambamo, umutwa arabarindagiza ati "Uyu mugabo wagiraga nabi mwimutaba nabonye ikiguli cy’intozi kinini, nimucyo abe ari cyo tumushyiramo zimurye!" (Ku banyanduga guhamba mu nyenga, byari umuziro ahubwo bahambaga mu bihuru, mu nyenga byari ibyo mu Nkiga).

Ndahiro bamumanika mu giti ake karashira, ariko apfa amaze kugira abanyamabanga benshi ni bo biru; mu Nduga hari Mpande ya Rusanga, i Cyotamakara cy’ i Buhanga; Karangana mu Kona ka Mashyoza; Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na Ruzege; mu Bumbogo hari Cyabakanga cya Butare, i Nyamweru; n’abatwa b’abanyabushingo bo kwa Bwojo bwa Mabago, umutwa w’i Kanyinya (we yari amaze kwiyahura yumvise ko Ndahiro yapfuye).

Minyaruko asigarana na mwene Ndahiro witwaga Bamara, yabyaye ku nshoreke, n’umuhungu we Byinshi, bari batuye ku Cyimisagara ka Kigali ako gace k’u Bwanacyambwe bakigiramo abahinza, ab’aho barabayoboka kuko ari bene Ndahiro, na yo i Nduga yose iyoboka Mateke w’umusinga.

Nuko biba bityo hanyuma bitinze, mu Nduga hacana amapfa: haba icyorezo cy’inzara. Abanyanduga batangira kwinuba, bavuga ko Mateke ari we wateje amapfa mu Gihugu. Ubwo Mateke yari afite imfizi y’ intama n’ikivumu cy’umutabataba yateyeho imana: byari ibimenyetso by’ubuhinza bwe. Abanyanduga bamaze kuremba bagira umujinya baramutera baramwica, intama ye barayica, intebe y’ubuhinza barayimena, ikivumu barakirimbura. Bihurirana n’igicu imvura itangira kugwa, Abanyanduga babigira ihame ry’uko ari we wayicaga.

Abatwa baboneraho, bati "I Nduga yari ikwiye Ndahiro cyangwa inkomoko ye (ubwo bavugiragamo Ndoli); babivugira i Buhoro bwa Nyundo muri Tambwe, kwa Kibogo cya Ndahiro. Havamo umwe, ati: "Uwabimenyesha abagaragu b’ibyegera bya Ndahiro" undi ati "Iyi nkuru uwayibwira Mpande ya Rusanga!" Ubwo wa mutwa Kavuna yari aho ati "Sindushye ndashonje!" Bamuha impamba arahambira ajya kubwira Mpande ya Rusanga.

Amutekerereza uko Mateke yapfuye, uko ikivumu cye cyaguye n’uko intama ye yapfuye n’intebe ye ikameneka. Mpande arishima cyane, ati "Iyi nkuru uwayibwira Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na Ruzege." Kavuna ati "Sindushye ndashonje".

Mpande amuha impamba, arahambira n’i Gihinga abwira Mpyisi kwa kundi. Mpyisi, ati "Uwabibwira Karangana mu Kona ka Mashyoza." Kavuna ati "Sindushye ndashonje" Bamuha impamba arahambira, ashyira nzira no kwa Karangana mu Kona ka Mashyoza asohoza ubutumwa. Karangana na we ati "Uwabimenyesha Bwojo bwa Mabago." Kavuna ati "Sindushye ndashonje!" Bamuha impamba ajya kwa Bwojo bwa Mabago, umutwa w’i Kanyinya ka Yanza; na we amugira nk’aba mbere, amwohereza kwa Cyabakanga cya Butare i Nyamweru.

Na we amwohereza kwa Minyaruko ya Nyamikenke i Busigi. Minyaruko ati "Iyi nkuru uwayibwira Ndoli ya Ndahiro i Karagwe k’Abahinda. Kavuna akaryankuna ati: "Sindushye ndashonje!" (Kurya inkuna ni ukurigata imvuvu z’urwanga rw’isari rwumiye ku munwa kubera umunaniro n’inzara n’inyota).

Nuko kwa Minyaruko bamuha impamba, Kavuna arahambira ajya i Karagwe k’Abahinda. Agezeyo abwira Nyabunyana ko Ndoli u Rwanda rumwifuza kuko ari inkomoko ya Ndahiro. Nyabunyana aranga ati "Musaza wanjye uko bamugize ndakuzi, sinakwiyoherereza umwana ngo bamugire nka se!"

Ndoli yumvise ko Nyabunyana yanze aya Kavuna ararakara abwira nyirasenge ko agomba gutahukana na Kavuna. Nyirasenge amujyana mu gikari ahiherereye bajya inama. Bakiri mu muhezo, Kavuna aromboka ajya kubumviriza amabanga.

Baramubona Nyabunyana ati "Yatwumvise azatuvamo, noneho ntimukijyanye!" Bacura inama yo kumusibira amayira. Bamaze kuyinoza, Ndoli ahera ko abunduka agaruka mu Rwanda. Ahageze agira amahirwe imvura irashyana ikomeza kugwa, imyaka irera haba ubukungu; rubanda bateruriraho ijambo ngo "Haje Ndoli ya Ndahiro"; riba akarande n’inkunga yo gukomera mu Rwanda kw’abami b’Abanyiginya.

Ni naho muka Minyaruko yakurije kwita Ndoli Ruhanga ntazira; kuko ngo Ndoli yavugiye ku myugariro uwo mugore akabyara, inka zikabyara n’inkoko zigaturaga; ni ho kandi kuvuba byaturutse ngo "Umwami ni we utuma imvura igwa; biba inkomoko yo kwemeza ko Abasigi bo kwa Nyiramikenke bazi ubwiru bw’imvura; kuko Ndoli ava i Karagwe ari ho yabanje kuba, kandi Minyaruko akaba yari umwiru w’icyegera cya Ndahiro mu bandi banyamabanga, ari bo biswe abiru ubwami bumaze gukomera mu gihugu, biba umuhango wabo n’abana babo kugeza ku ndunduro y’ubwami mu Rwanda.

Ngaho aho ubwami bw’Abanyiginya bwashingiye imizi buhereye kuri Ruganzu Ndoli bugakurakuzwa n’umuhungu we Mutara Semugeshi, Muyenzi wa Kaburabuza, ni we wasasanuye imihango y’ibwami n’ubuhake n’ibihe, afatanije n’Abaryankuna basigaye (abanyamabanga ba sekuru Ndahiro) Mpande ya Rusanga n’abandi; bataritwa abiru iryo jambo ryadutse nyuma, rikomotse ku ryo mu Nkore ryitwa Abayiru (Abahutu). Ubwo Kavuna akaryankuna we yari yarapfuye; kuko Ndoli na nyirasenge bari baramugambaniye, kugira ngo atazagaruka mu Rwanda akarukozamo ibirenge kandi yarabibye ubwiru; ariko mu ipfa rye ntiyari abizi.

Mu maza ye, yageze ku Kagera asanga baramusibiye amayira; abasare banga kumwambutsa arashoberwa. Amaze kubura epfo na ruguru, umuheto we awushyira ku ivi arawuvuna awirohana mu ruzi ariyahura.

Nuko Ndoli amaze kumwiguranurira i Karagwe agaruka mu Rwanda; amaze kurubundura agororera abandi banyamabanga ba se ikuzo ryo kwitwa Abaryankuna. Ibyo biba ishimwe ry’uko bajyaga bahererekanya ubutumwa bwo kumugarura, bohera Kavuna aho rukomeye hose; baryegurirwa nk’aho ari bo barigendeye umutaga bakarirarira ijoro, bikabatera umuruho nka Kavuna byahobagije ajya i Karagwe gutarura mwene shebuja. Aho ni ho rubanda rwakomoye wa mugani ngo: "Ingoma uyirira inkuna ejo igakiza nkunzi (umutoni)"

Kuva ubwo rero babona umuntu uhihibikanira ikintu ejo kigakindirwa undi (kigahabwa undi mu mwanya w’uwakiruhiye) bati "Yarushye uwa kavuna!"

Kuruha uwa kavuna = Guhihibikanira ibizakindirwa abandi; kuruhira abatoni; gutahira cyamaramba.

Inkomoko: Ibirari by’insigamigani

Friday, 26 February 2021

ISEGA N'UMUNTU

Isega n'umuntu


Umunsi umwe, umuhari wahuye n’isega, urayibwira uti  » umuntu agira intege cyane, nta nyamaswa yamukira itamuhenze ubwenge.» Isega iti  » iyo mbona umuntu rimwe risa, ni ukuri naherako musumira. » Umuhari uti  » ejo uzaze nkwereke umuntu kandi nzamugufasha. »

Nuko ngo bucye mu gitondo, isega n’umuhari bijya kwicara ku nzira, aho umuhigi yajyaga anyura iminsi yose. Ubwa mbere hanyura umusirikari ushaje. Isega ibaza wa muhari iti  » uyu ni we muntu ? » Umuhari uti  » oya, uyu yahoze ari we kera. » Inyuma ya wa musaza haturuka umwana, aza amukurikiye. Isega iti  » umuntu ni uyu ? » Umuhari uti  » uyu azaba umuntu kera, ubu ntaraba we. »

Hashize akanya, umuhigi ahinguka hirya afite imbunda ku rutugu n’inkota mu bitugu. Umuhari uti  » dore noneho umuntu araje, genda umufate, jyewe nigiriye mu mwobo wanjye. »

Nuko isega igenda igira ngo ifate wa muntu; imugeze iruhande wa muhigi ntiyatinya, ayikubita isasu hagati y’ amaso, isega ntiyabyitaho, izinga umunya ikomeza kumusatira. Umuhigi arongera ayikubita irindi sasu. Isega irihangana iramwegera cyane.

Imaze kumwegera, akura inkota ye, ayitemagura hose. Isega igenda ivirirana, isanga umuhari itaka cyane. Umuhari urayibaza uti  » mbega mwana wa da ! Aho ntiwanesheje wa muntu !  » Isega iti  » ceceka sinarinzi intege z’umuntu, ni we ugira intege z’ukuli.

Ubwa mbere yenze inkoni yari ku rutugu, ayishyiramo umwuka, ayinturikiriza mu maso birantokoza rwose; arongera ubwa kabiri abinturikiriza ku mazuru, numva bimeze nk’unteyeho amabuye; arongera yikuramo urubavu rumwe, ararunkubita. Nari ngiye gupfa rwose. »

Umuhari uti  » erega umenya wahashye! Ntuzongere kwirata ukundi rero. »

 » Uguhiga ubutwari muratabarana. »
 » Ubwenge busumba ubugabo. »

Wednesday, 24 February 2021

UMUSAZA N'ABAZUKURU BE

Umusaza n'abuzukuru be


Umusaza yari afite abuzukuru batatu b'abasore; abo bana ntibumvikane, ahubwo iteka bagahora batongana. Sekuru yabireba bikamubabaza cyane.

Bukeye arababwira ati «bana banjye, mujye mubana neza ntimugahore mupfa ubusa.» Abasore bawe ntibabyiteho bikomereza umwiryane wabo.

Umunsi umwe, umusaza amaze kubona ko kubabwiza ururimi ntacyo bimaze, yigira inama yo kubaha urugero.

Niko kubihererana, nuko yenda inkoni eshatu, akurebera n'umurunga ukomeye cyane, maze arazihambiranya.

Arangije, arababwira ati «ntimureba izi nkoni uko ari eshatu; mukabona n'ukuntu zihambiriye cyane? Umva ko muri abasore, mukaba mufite n'imbaraga nyinshi, mbarahiye ko nta n'umwe washobora kuzivuna!»

Ba basore barisekera, barangije baramusubiza bati «uzi ko nta n'umwe uturusha imbaraga kuri uyu musozi, none ubwo busa ni bwo bwatunanira? Twagize ngo ni n'ikindi uduhamagariye! Yewe gusaza ni ugusahurwa koko.»

Umusaza ati «ngaho nimugerageze, ndebe ak'ubwo busore bwanyu!»

Ba bahungu uko ari batatu bakuranwa za nkoni zihambiriye. Bagerageza kuzivunisha amaboko, birabananira, bashyira ku mavi biba iby'ubusa.

Nuko umukambwe na we uko yakabitegereje aboneraho maze arabaseka cyane, arangije arababwira ati «ntiduhwanyije imbaraga, muruzi uko iminsi yangize; ariko kandi, ibyo ntibyambuza gushobora kuvuna izi nkoni zabananiye muri abasore!»

Abahungu bariyamirira cyane bati «mbese noneho uri mu maki sogoku? Uzi ko umaze gusaza koko? Ubona ko icyatunaniye ari wowe uri bugishobore kandi uruzi ugeze mu zabukuru? Have wikwirirwa wiyumya, ntiwabishobora.» Na we ati «muraba mureba.»

Nuko umusaza agufatira za nkoni, arazihambura, maze agafata imwe imwe akayikonyora.

Hanyuma abwira abuzukuru be, ati «bana banjye uko mumaze kubibona, kugira ngo nshobore kuvuna izi nkoni kandi ubwanyu zabananiye, nabanje kuzihambura, kuko zikiri hamwe zari zikomeye. 

Namwe rero nimutandukana, umwe akaba ukwe, undi ukwe, mugahora muryana, abanzi banyu bazaboneraho maze babagirire nabi.

Naho nimwibumbira hamwe, mbese mukumvikana mukaba abavandimwe nyabo, ntawe uzabatinyuka, ahubwo rubanda bazajya babareba babatinye, maze babubahire icyo.

Ba buzukuru bamaze kubyumva, bigira inama yo kwiyunga, amahane ashirira aho.

Ndetse n'ubabonye, ugasanga abubashye kandi yifuza kubigana.

«Ababiri bishe umwe.»

Sinjye wahera hahera umugani!

Monday, 22 February 2021

UMUNEBWE N'UMUNYABWIRA

Umunebwe n'Umunyabwira


Kera hariho abavandimwe babiri b'abakene.

Umwe ntiyakundaga gukora ngo abone imyaka n'amafaranga, ntiyagiraga ubwira muri byo; akibwira ko amafaranga azamwizanira akamusanga iwe.

Ayabuze akajya avuga ati «ndi umukene. Singira ibintu. None se ngire nte ko bitangwa n'Imana?» Nuko akirirwa yiyicariye gusa, abandi bakamwita umutindi.

Ntiyagiraraga ubwira bwo kwishakira ibimutunga.

Nyamara murumuna we yanga kugenza nka we.

Na we yavugaga ko afite ibintu bike, ariko ati «nzakora uko nshoboye mbyongere mbone byinshi.»

Ibyo yasigiwe n'ababyeyi abitunga neza, ngo atazabura ikimutunga ikindi gihe.

Akagira ubwira mu byo akora byose agamije ibyamuteza imbere.

Buhoro buhoro, yorora neza amatungo yasigiwe n'ababyeyi be.

Akomeza wa mugambi ati «ndi umukene ariko nzabona ibintu, kuko mfite amaboko n'ubwenge nkoresha.»

Koko rero, akoresha amaboko n'ubwenge bwe, bukeye imirimo ye iramukungahaza.

Nuko akira atyo, kandi arabisazana, naho undi apfana ubukene bwe.

Mu kinyarwanda baca umugani ngo «Utifashije ntafashwa n'Imana.»

Sinjye wahera hahera umugani!

UMUGANI WA NYIRANDA

  Nyiranda


Hari umwana w'umukobwa, akitwa Nyiranda. Yari yarajujubije ababyeyi be. Bamusigaga ku rugo akiba inzoga cyangwa amata, bamubaza uwakoze ibyo ati «simbizi.» Kandi ibintu ari we wabiyogoje!

Bagira ngo babitse ibiryo by'abana bato akabirya; nyina yamubaza, akavuga ko atazi uwabyibye!

Bityo mbese ugasanga igihe cyose uwo mwana akunda gukorakora, kunyukura utuntu twose, gupfundura inkono n'ibindi. Ishyerezo ariko baza kumutaruraho iyo ngeso. Ako kamenyero yari yarafashe akiri muto, kaza kumuviramo ingeso atazikura!

Ababyeyi be ntako batagize ngo bayimuceho, ariko bikaba guta inyuma ya Huye! Ndetse yamubayemo akarande, ababyeyi be, rubanda, abo bigana bose, baje kumenya ko Nyiranda agira akaboko karekare!

Mu museso wa kare ababyeyi baramubyutsaga ngo ajye mu ishuli; aho rubanda akabaduka atagombye kugundira ikirago nk'uko abana bamwe bakunda kubigira!

Nyiranda agakaraba agatima kari ku biti by'amacunga byari iruhande rw'inzira yanyuragamo ajya mu ishuli. Ndetse n'adahishije yapfaga guca! Bigatuma akererwa ishuri.

Umwarimu yamubaza icyamukerereje, Nyiranda akamusubiza ko ababyeyi bari bamutumye. Mbese ari bo, ari n'umwarimu we, ntawamenyaga aho Nyiranda akerererwa.

Ishyerezo Mwarimu wa Nyiranda na we aza kumenya ingeso ye.

Ababyeyi be bo bari barayitahuye kera, kuko bari basigaye bamugenzura! Bajya kugira aho bajya bagakinga inzugi zose, akarusigara inyuma.

Umwana atangira kunanuka kubera gushukura, yaryaga ibyo bamugaburiye, ntibimubuze kugira umururumba, ntahage, agahora ahagaritse agatima. Umunsi umwe, nyina aza kwibagirirwa imfunguzo.

Nyiranda azibonye ati «natanzwe!» Agufatira imfunguzo vuba vuba akebaguza, maze akugira mu nzu, aho nyina yakundaga kubika ibintu.

Ahumira ku gikombe cyuzuye umuti wari ugenewe kwica isazi ati:«reka mbanze nirenze aka gakombe, mbone kwitonda! Na njye ndore ye! Aho mama angejeje no kunkingirana kwe!»

Mu gihe atangiye kugotomera, nyina aba arakinguye. Nyiranda akubitwa n'inkuba!

Nyina amukubise amaso ati :«aho murabona! Sinakubwiye ubusambo bwawe! Ubwo burozi urabukizwa n'iki? Wari uyobewe ko ari umuti so yazanye wo kwica isazi? Mbese ubundi urinda kwiba ari uko wabuze icyo urya? Hari undi tuvunikira utari wowe? Uri intezarubwa!»

Nuko nyina atangira gutabaza abahisi n'abagenzi, ashaka uwamurangira umuti wo kumurutsa.

Muri bo haboneka umwe w'inararibonye, amurangira amata ho umuti. Amutegeka kumuha menshi ngo yijute.

Bakimara kuyamuha, umwana arushaho kugira iseseme no kumererwa nabi mu nda, nuko sinakubwira acisha hasi no hejuru!

Nyamara ariko ntibyamubuza gukomeza kumererwa nabi, amara igihe kirekire atajya mu ishuri.

Arahira kuzongera kurya icyo adahawe.

Si njye wahera hahera umugani!

Sunday, 21 February 2021

BIRARO MUTEMANGANDO

Biraro Mutemangando

Habayeho umugabo akitwa Mwungeli, akagira abana mirongo urwenda n'icyenda. Umwana we w'umuhererezi akitwa Biraro Mutemangando. Bakaba abatwa; umwuga wabo wari uwo kubumba inkono.

Biraro Mutemangando we, yanga kubunba inkono, ahitamo guhiga. Yiga kurasa, akamenya kuboneza.

Bukeye se aramubwira ati «Ko abatwa batungwa no kubumba, nkabona utabyikoza wowe wibwira ko uzatungwa n'iki?» Biraro ati «Nzitunga, nzitungisha umwuga wo guhiga, uwo kubumba ndawanze.» Mwungeli ati «Ndaguciye.»

Biraro asanga bakuru be ati «Mwungeli yanciye none ndagiye.»

Abandi bati «Tukajyana.»

Bahaguruka bose ari mirongo itanu. Baragenda, ngo bagere mu ishyamba bica inyamaswa yitwa Isenge.

Barayibaga. Biraro abwira umwe muri bo ati «Jyana inyama uzishyire data, wenda yakwibwira, amenye ko nkiriho, nkimwibuka.»

Umuhungu muzima aragenda ageze kwa se atura inyama araramukanya. Mwungeli abwira umwana ati «Wabaga he wa ngegera we!?» Umwana ati «Ngiyo intashyo Biraro Mutemangando akoherereje.» Se ati «Genda umubwire uti garuka wicika mu rugo rwa so ntawaguciye.» Biraro aragaruka.

Bukeye haza Abanyarwankeri bari bagishishije inka zabo. Mutemangando ati «Nimuze tubanyage ziriya nka zabo!» Bene nyina bati «Tujya gupfa twaba tuzira iki?»

Biraro Mutemangando aratera, aratamika arekura umwambi, wica abantu batanu, uca hagati y'abandi uvuza ubuhuha unyura munsi y'imfizi icura umuborogo.

Arongera yoherezayo undi mwambi bugi bukeba, wica abandi batanu, na none uca mu nsi y'imfizi icura umuborogo, maze abantu arabahumba.

Biraro aratabaruka, asanga se yagiye kubunza inkono. Inka bazibyagiza mu rugo.

Mwungeli aje ati «Narabivuze, Biraro ni umusazi, izi nka z'abandi zaje hano zite?»

Mwungeli araza n'inyota yose, afata umuheha awushinga mu mata, aranywa, ariruhutsa, noneho ati «Navuze ko Biraro Mutemangando natankiza azanyica; none ngaho birabaye, reka azankize!» Bajya guca icyarire barazisasira.

Biraro Mutemangando asasa mu muryango, atekera itabi aranywa. Inka iza gukorora.

Mwungeli ayumvise ati «Ni nde unkororeza inka? Ndabizi ni wa musazi Biraro nta wundi wabigira! Nongeye kuguca uranze ubaye ikivume.»

Biraro Mutemangando abyuka kare ajya kubwira bene se ati «Data yongeye kunca aho kungororera.» Barongera barahaguruka bagenda ari mirongo itanu, bajya guhakwa.

Baragenda bajya kwa Gahaya bati «Turashaka ubuhake.»

Gahaya ati «Ntawakwanga guhaka abantu baza bashaka ubuhake.»

Bukeye Gahaya aza kubagira Mutemangando inka, maze umwana ayoherereza se Mwungeli.

Umunsi umwe kwa Gahaya haza kuvumbuka imbogo.

Bati «Uyica aragororerwa, kandi udatabara arabeho baramurimburana n'abe.»

Biraro Mutemangando aragenda arayirukana, ayitera icumu, imbogo iriruka, arongera ayitikura icumu mu rubavu ayitura hasi ayicara hejuru, maze atuma kuri bene se ngo nibajye kurimbura kwa Gahaya.

Ntibahasige n'uwo kubara inkuru.

Ni uko Biraro Mutemangando uko yakicaye kuri ya mbogo yitwaga Rubito, ararigita baramuheba.

Bakuru ba Biraro bigarurira igihugu cyose cya Gahaya, baragitegeka.

Si Njye wahera hahera umugani!

UMUGANI W'URUYONGOYONGO

Umugani w'uruyongoyongo


Umunsi umwe uruyongoyongo rwarakugendeye ruraritse urunwa n'urujosi ruza kugera ku nkombe y'uruzi.

Rurabukwa ifi ebyiri mu mazi hafi y'inkombe y'uruzi.

Ruba rwarazifashe iyo rubishaka, ariko kubera rwari rutarasonza ruriraramira.

Hashize umwanya, akayara kararushikura.

Haza kuza agafi gatoya, uruyongoyongo rwanga kugafata! Ubwo busa! Ngo rutegereje amaronko ari buruhaze.

Rwamaze guhererwa, kandi inzara irurembeje; rupfa kwagukira akanyamunjonjorerwa. Inzara da!

Urwanira byinshi ukabura na duke wari ufite. 

Sinjye wahera hahera umugani!

Saturday, 20 February 2021

BAKAME N'IMPYISI

 Bakame n’impyisi

Kera Bakame yacuditse n'impyisi, biranywana, birabana bishyira kera. Ariko Bakame ikababazwa n'uko Impyisi iyirusha ubukungu. 

Bukeye Bakame ibwira impyisi iti “Reka ducuruze impu, ubukungu bwawe burusheho kwiyongera, ndetse ungurize ibintu byo gutangiza, nzajye nkungukira.” Impyisi irabyemera.

Bitangira gucuruza impu, zimaze kugwira, bijya kuzicuruza mu mahanga, inyungu ikabikwa kwa Bakame. Bakame imaze gukungahara irirwaza. Bwa bucuruzi burahagarara ariko impyisi ntiyabyitaho.

Hashize iminsi, Bakame irazinduka no kwa Mpyisi iti “Yemwe abo kwa Mpyisi mwaramutseho !” Impyisi iti “Bwakeye Baka !” Bakame irihangana irarikocora iti “Nta miramukire yanjye, baraye baducucuye, badusahuye ntibadusigira na busa.” Ubwo impyisi igwa mu kantu, mbese isa n’ikubiswe n’inkuba. Bakame ibonye ko impyisi ibuze aha irigitira irayishukashuka, iyibwira ko izabiyishyura.

Bakame iragenda ifukura icyuzi, yororeramo amafi, amaze gukura ikajya ijya kuroba ayo yirira. Hashize ukwezi impyisi ijya kwishyuza Bakame ibintu byayo. Bakame iyakira neza, yikoza munsi y’urugo iroba amafi cumi iraza irayateka iyavanamo umufa uryoshye cyane, maze yegereza impyisi. Mu mwanya muto impyisi iba irakomba imbehe.

Irangije iti “Mbese shahu Bakame, ibi bintu biryoshye bitya, ubikura he?” Bakame irahaguruka ijya kuyereka icyuzi cyayo iti “Ugende ufukure nk’iki, amafi azimezamo.”

Warupyisi igeze imuhira sinakubwira ukuntu yarimbaguye umusozi mu mwanya muto. Imaze kuyoboramo amazi, itegereza ko amafi yazamo, iraheba. Ni bwo igiye kwa Bakame iyirakariye cyane. Igeze yo, Bakame iyisomya ku nkangaza y’ akataraboneka. Kwibuka icyari kiyizinduye biragatabwa! Imaze kuryoherwa cyane, iti “Mama we ! Ibi se byo wabikuye he?” Bakame iti “Ukagira rwa rutoki rwose, ukabura inzoga y’ubuki? Hoshi genda utemagure za nsina zose, amakakama azivuyemo uyashyire mu kabindi, amaremo ibyumweru bitatu, maze uzasomeho wiyumvire.”

Impyisi iragenda ibigenza uko Bakame yayibwiye. Ibyumweru bitatu bishize, igotomeraho, maze urulimi rurababuka, inkanka ziratenguka. Umujinya urayica, ifata umufuka no kwa Bakame ntiyasuhuza, ihita igafata igashyira muri wa mufuka, ngo ijye kukaroha mu manga. Igeze mu nzira yibuka ko yibagiriwe urujigo rwayo kwa Bakame, iratura, isubira inyuma yiruka.

Ingeragere iza kunyura hafi y’uwo mufuka, Bakame iti “Uraho Ngeragere! Iti  “Uracyabaho Baka ! Ese urakora iki muri uwo mufuka shahu Baka?” Bakame iti “Ntiwamenya ibyanjye. Ubu banshyize muri iyi ngobyi ngo bajye kunyimika, njye ntegeka utunyamaswa turi hariya hakurya, ni cyo gituma bagiye bampetse! Nyamara simbishaka, ariko ntibabyumva !” Ingeragere iti “Shyuuuu!! Ukivutsa umugisha nk’uwo! Reka nigiremo niba utabishaka.”

Bakame ibanza kwangira, nyuma iti “Ngaho jyamo ariko nawe urampemba!” Ingeragere ihambura wa mufuka, ivanamo Bakame, maze iwinagamo. Bakame si ukuwukanira iradanangira. Irangije iti “Ngiye kuguteguriza.”

Muri ako kanya impyisi iba iraje, ibatura umufuka ngo girigiri…! Igeze hirya iti “Ariko noneho ko biremereye cyane, iyi nkenya iriye iki? Ay’ubusa ariko ndakuroha, dore igihe wambeshyeye !”

Ingeragere ngo ibyumve iti “Reka Mpyisi sindi Bakarne, nshyira hasi nigendere.” Iraboroga cyane ariko impyisi ntibyumve, ahubwo ikayisubiza ngo dore aho wambeshyeye, ubwenge bwawe ndabuzi, umunsi ntarengwa ni uyu! Iragenda no mu manga ngo pooo! Ingeragere iniha rimwe gusa, igera mu kabande itakirashya.

Impyisi itaha yizeye ko igiye kwirira ya mafi ya Bakame no kwinywera ya nzoga y’ubuki. Ku mugoroba ntitarabukiyeyo, isanga ka Bakarne kidundaritse ku nkombe y’ icyuzi cy’ amafi yako kararoba.

Bihehe igihinguka aho, Bakame iba yayibonye. Bakarne iti “Warupyisi ntunyegere, ntabwo abatarapfa nka we bagomba kwegera abavuye ikuzimu nka njye !”  Impyisi irumirwa igirango koko Bakame yazutse, ishya ubwoba itekereje ko wenda ihamye aho yapfa, irirukanka irahunga izinukwa ityo kuzongera kwikorereza Bakame no gucudika na yo.

Sijye wahera hahera umugani!

Friday, 19 February 2021

BAKAME N'ICYIYONI

BAKAME N'ICYIYONI


Amapfa yarateye Bakame irasonza;        Maze yibuka ibyo gusuhuka. Iti:» mu Kinyaga mpafite mabukwe nahakwereye inka zanjye umunani.»

Bakame iragenda, ibonye inaniwe,
Ijya mu gicucu munsi y’inturusu,
Irora hejuru ibona icyiyone
Gitamiye umunopfu w’umutali.

Nkunda agatukura Bakame ikarusha!
Iti: henga nihendere ubwenge Cyiyone. 

Amashyo Cyiyone, urakoma neza!
Noneho si ubwiza urasa na bike!

Bakame ivuze ityo, ikindi cy’igipfu kiti
«uburanga mbuhwanya n’ihoho.»
Gihera ubwo ngubwo cyasamura ikinwa,
Umutali uragwa, Bakame irawusama.

Bakame iti « Cyiyone wimena umutwe
Gapfe utambyiniye wa gisambo we!»
Icyiyone kiti « umpenze irya none!»
Gisigara cyimyiza imoso. 

Sinjye wahera hahera umugani!


UTAZI UBWENGE ASHIMA UBWE

Utazi ubwenge ashima ubwe



Intare umwami w’ishyamba yarwaje umwana, ibura ibitotsi ikajya irara yomongana mu ishyamba ryose, iboroga bicika, iririra icyana cyayo. Ibaza imiti biba iby’ubusa, umurwayi akomeza kuremba kuko indwara yari yarayoberanye.

Intare igeze aho yigira inama yo gukoranya ingabo zayo ngo izibaze umuti wayikiriza umwana. Buri bwoko bwose bw’inyamaswa bwohereza umuhanga bwiyizimo kubuhagararira. Inama y’abahanga ikabamo ingwe, ingeragere, umuhari, inzovu, imparage, amasatura n’izindi. Indwara iranga irayoberana, imiti igeragejwe ikabisubiza irudubi.

Abahanga bamaze gushoberwa, nyiramuhari yari ifitanye amasinde n’ikinyogote ishaka kukiroha. Nibwo ibwiye intare iti:« Nyagasani, naje aha mvuye mu rugendo rwa kure kandi nahabarije imiti myinshi none nagira ngo mbabwire umuti wakiza umwana.» maze ugatinda bigeze aha ngaha!» Nyiramuhari iti: » nimurase ikinyogote, umwana anywe amaraso yacyo ashyushye, ahage, dusigarane umurimo wo kumwondora.»

Ikinyogote kibyumvise gihinda umushyitsi. Kiraza n’imbere y’intare gikoma yombi, amavi kiyarimiza mu butaka, kiti « Nyagasani, sinakwemera ko umwana wawe apfa kandi nshobora kumuvura, ubuzima bwanjye ntiburuta ubwe. Cyakora narenzweho, nanjye uwo muti naje nywuzi ariko nyiramuhari yawibagiweho ikintu cya ngombwa. Naho twawukuye ndahababwira: tujya kuza mu nama, twagiye kuri ba bandi bagendera ku tuguru tubiri, baratubwira bati «ni mwe mwembi umuti uzaturukaho. Bazashake ubwonko bwa nyiramuhari, babuminjiremo amaraso y’ikinyogote, umwana abirye, azakira.»
Izindi nyamaswa ziteze amatwi ziti «nimugire bwangu umwana ataducika!»

Nuko nyiramuhari bayica agahanga, baragasatura bakuramo ubwonko. Ikinyogote bakivoma amaraso mu mutsi w’ukuguru bayaminjira mu bwonko bwa nyiramuhari babisuka icyana cy’intare.

Inama irangira ityo; ikinyogote kigenda gicumbagira, n’ubundi ariko cyari kibisanganywe, kuko cyari kimaze iminsi bagitereye umujugujugu mu myumbati.

Hashize iminsi ibiri, ruranga rutwara cya cyana cy’intare.

Sinjye wahera hahera umugani!

Thursday, 18 February 2021

BAGABOBARABONA(3)

Bagabobarabona 


Bagabobarabona aheka impyisi.

Bagabobarabona ngo yari umukene cyane, agatungwa no guca inshuro muri rubanda, si mu bahutu si no mu batutsi. Umugore we yari azi kuboha ibirago. Uwapfushaga inka yamuhaga inyama, Bagabobarabona akamuhingira cyangwa se akamwubakira urugo.

Bukeye abwira umugore we witwaga Ngirente ati: « Yewe ga mugore, ko nduzi tumaze iminsi tutabona amahaho turagira dute? » Umugore aramusubiza ati: « Gerageza kujya aho inka z’ umwami ziri cyangwa se iz’ umutware uzihakwemo, bazaguha amata tujye tuyanywa ntituzarengaho ngo dupfe, ati: « Kandi muri izo nka niharamuka hagize inka ipfa cyangwa se hagapfa inyana, ujye umbwira nze mbemerere kubabohera ibirago. »

Bagabobarabona ajya guhakwa. Aragenda ageze hafi y’aho yajyaga guhakwa, ahura n’agakecuru karamubwira kati: « Wa mugabo we urajya he? »
Undi aramusubiza ati: « Ndajya guhakwa no kureba aho mpahira. » Agakecuru kati: « Ntuzabura ubuhake n’ amahaho, ariko nkubujije amaronko y’uyu munsi, yareke. » Bagabobarabona ati: « Kaba agasazi aka gapfu k’agakecuru! Hoshi ndagiye!”

Atungutse ku nama y’ inka abona impyisi yahakererewe yiryamiye. Bagabobarabona arishima ati: »Nagira Imana, umuntu waje guhaha, none nkaba mbonye umukizi w’ inyama ntawuguze!” Impyisi, ayiterera ku rutugu agenda yihuta. Amaze gutirimuka arongera ahura na ka gakecuru karamubwira kati: « Wa mugabo we sinagukomye amahaho y’ uyu munsi? Uranze? Urabeho! Ijambo rya mukuru uribara uribonye!

Bagabobarabona arakomeza aragenda, arenga agasozi ahura n’umugabo aramubwira ati: « Wa mugabo we ko uhetse impyisi ntikurya? » Bagabobarabona aramubwira ati: »Aho nturi umusazi wa kagabo we! Mpetse umukizi w’ inyana na we ngo ni impyisi mpetse? »

Arakomeza aragenda, arongera ahura n’ undi mugobo wigenderaga, nawe aramubwira ati: »Wa mugabo we uzi icyo uhetse icyo ari cyo, ko ndeba
nkabona usa n’ utazi ubwenge? »

Bigeze aho impyisi ahetse iramubwira iti: « Urajye ukenga icyo abagabo bavuga ». Impyisi irongera iramubwira iti: « Nshyira hasi nkubwire, nduzi ndushye no guhekwa. »

Ayigejeje hasi, impyisi iramufata imucamo kabiri, iramurya! Bagabobarabona apfa azize ubupfu bwe bwo kwanga kubwirwa ngo yumve.

NYANSHYA NA BABA

Nyanshya na Baba



Kera habayeho umugabo n'umugore bakagirana abana babiri, umuhungu n'umukobwa.

Umuhungu akitwa Baba naho umukobwa akitwa Nyanshya. Bukeye uwo mugabo aza gupfa. Hashize iminsi na wa mugore arapfa. Abana basigara bonyine. Nyanshya na Baba bajya mu ishyamba, bakajya batungwa no gutega utunyoni. 

Umuhungu ashakira mushiki we akazu mu rutare. Umuhungu akajya ajya guhiga utunyoni. Umukobwa agasigara aho. Umuhungu akaza nijoro. Yaba atahutse akaririmba ati : 

«Nyanshya ya Baba, nyugururira. 

Mwana wa mama nyugururira.

Nishe akajeje ni akawe na njye. 

Nishe agaturo ni akawe na njye.

Nishe agafundi ni akawe na njye.

Akanini karimo tuzakagabana.» Mushiki we ati :«baruka rutare Baba yinjire.» Urutare rukabaruka. Akazana utunyoni bagateka, umukobwa yaba afite agafu, akarika, bakarya. 

Bwacya mu gitondo, igihe cyo mu bunyoni, musaza we akabaduka akajya guhiga utunyamaswa two kubatunga. Akica agafundi, akica udukwavu, akica agakware, bwakwira agataha. Yagera kuri rwa rutare akaririmba, ati :

 «Nyanshya ya Baba, nyugururira, 

 Mwana wa mama, nyugururira, 

 Nishe akajeje, ni akawe na njye,

 Nishe agakwavu, ni akawe na njye, 

 Nishe agafundi, ni akawe na njye,

Akanini karimo tuzakagabana.»

Nyanshya ati: «baruka rutare Baba yinjire.» Urutare rukabaruka, musaza we akinjira. Bagateka bakarya, bwacya mu gitondo agasubira guhiga. 

Bukeye haza igipyisi,

cyumviriza ibyo Baba avuga aririmba. Umunsi umwe kigerageza kumwigana. Wa mukobwa ati «iryo jwi ko atari irya musaza wanjye?» Aricecekera, cya gisimba kiragenda ariko ntibyatinda kiza gushobora kwigana Baba. 

Nuko kiraza kirahamagara, umukobwa ati «baruka rutare Baba yinjire.» Urutare rurakinguka. Abona igipyisi kiraje.

 Ati : «Ye data we! Sogoku, ngukarangire utuyuzi tw'utudegede?

-Turakakudegeda mu nda.

-Sogoku, ngukarangire utuyuzi tw'impaza ?

-Yego mukaka wanjye.» 

Wa mukobwa afata akungo, akaranga utuyuzi, ati:«rero sogokuru, urutaruka rujya hanze, ni urwawe, Urutaruka rujya mu mbere ni urwanjye, Urujya mu rutara ni urwa musaza wanjye.»Warupyisi iti «ndabyemeye.» Nuko akaranga za nzuzi. Uruyuzi rumwe rurataruka, rujya hanze. Nyanshya ati «ngurwo urwawe ruragiye.» Cya gipyisi cyiruka kijya hanze. Wa mukobwa ati:«fatana rutare.» Urutare rurafatana, Umukobwa aguma aho. Cya gipyisi kiragenda.

Musaza we aza kuza nimugoroba, yongera guhamagara mushiki we uko asanzwe abigenza. Undi araceceka, agira ubwoba agira ngo ni cya gipyisi kije. Musaza we arongera arahamagara, mushiki we aza kumva ko ari we. Abwira urutare ati «baruka Baba yinjire.» Urutare rurabaruka. Baba arinjira, asanga Nyanshya yagize ubwoba. 

Ati «ni bite?» Undi ati «ndeka aha haje ikinyamaswa kimpamagara nk'uko usanzwe umpamagara, maze nti baruka rutare Baba yinjire, urutare rurakinguka, mbona hinjiye igisimba. 

Ndakibwira nti Sogokuru, ngukarangire utuyuzi tw'utudegede?» 

 Ngo «turakakudegeda munda».

 «Ngukarangire utuyuzi tw'impaza?» 

 Ngo «yego Mukaka wanjye.» 

Ndakibwira nti: «Urujya hanze ni urwawe, urujya mu rutara ni urwa musaza wanjye, Urujya mu mbere ni urwanjye.» Noneho uruyuzi rugiye hanze ndakibwira nti «fata.» Cyirukiye hanze mbwira urutare rurafatana. Kimbwira ko nikigaruka kizandya. 

Musaza we yirirwa aho, yiriranwa icumu n'umuhoro agira ngo nikigaruka acyice. Ariko cyari cyabumvirije kimenya ko ahari. Agitegereza iminsi itatu nticyaza. Inzara ibishe ahinduka mushiki we, ati «umenya ari ubwoba bwari bwakwishe.» Nuko ajya guhiga utunyamaswa. Igihe atarahinguka, cya gipyisi kiragaruka cyigana Baba.

Umukobwa agira ngo ni musaza we, abwira urutare ngo rukinguke. Agiye kubona, abona hinjiye cya kinyamaswa. 

Ati «ntabwo ibyanjye birarangiye.» Akibwiye ngo agikarangire utuyuzi, kiti «ntatwo nshaka.» Giherako kiramurya.

Musaza we aza kuza asanga cya gipyisi cyariye mushiki we, ahamagaye abura umwitaba.

Abwira urutare rurakinguka, arinjira acana mu ziko.

Arabutswe mu rusenge rw'urutare ukuguru kwa mushiki we, akeka ko yahagiye kubera ubwoba, ariko akumva amaraso amutonyangira.

Arashishoza, asanga ukuguru ari ukwa mushiki we cya gipyisi cyashigaje.

Nuko arara aho, aryama ataryamye, bucya ajya guhorera mushiki we.

Amaherezo avumbura cya gipyisi, agiye kucyica, kiti :«Banza uce aka gatoke ukuremo nyogosenge nariye. 

Ca n'akangaka k'iburyo ukuremo sowanyu nariye.

Tema n'iki gikumwe, ukuremo mushiki wawe.»

Baba abigenza atyo, agikuramo bene wabo.

Agitera icumu aracyica. Anyaga ibyo kwa cya gipyisi byose, nuko araboneza aritahira, ibyishimo ari byose. 

Sinjye wahera hahera umugani!

Wednesday, 17 February 2021

BAGABOBARABONA (2)

Bagabobarabona


Bagabobarabona yiba inka akaregwa ibwami.

Bukeye umugore arongera abwira umugabo we, ati : « Noneho ndashaka ibihumyo. » Bagabobarabona ati : »Ibyo byo ntibizandushya; hariya mu kabande bijya bihapfa. » Umugabo arakumanukira no mu kabande aragenda arabyica yuzuza igitebo arataha.

Mu nzira ahura n’abagabo bari bakurikiye inka yabo yibwe. Abagabo baramufata; babwira Bagabobarabona bati: « Wa mugabo we aho si wowe watwibiye inka? » Bagabobarabona ati: »Si jye, niviriye kwica ibihumyo, ahubwo nture maze murebe. » Barareba basanga ari inyama yikoreye, we azi ko ari ibihumyo yari yikoreye.

Bagabobarabona akubise inyama amaso arumirwa! Ati: »Ahubwo nimuze njye kubereka aho nishe ibihumyo.” Baragenda; bahageze bahasanga amaraso n’amayezi n’amahembe y’ inka yabo. Bajya kumurega ibwami.

Umwami atumira Bagabobarabona. Ageze ibwami ariyereke, yiyereka asanga umwami, amugeze iruhande, ajya ejuru amukubita urushyi, arongera arataraka, araza arapfukama, nawe ngo akomye yombi, akora mu jisho ry’umwami. Umwami ati: » Nimumufate mumwice. » Bagabobarabona afashamo ariruka. Bamwirukaho arabasiga.

(Bamwe ngo: Uko yagahunze, Bagabobarabona aza guca ku rugo, arahamagara ati: »Yemwe bene urugo, nimumfungurire ndapfuye, mbatekerereze n’ ibyago nagize! » Urwo rugo rwari urwa nyina w’ umwami Bagabobarabona yari yakoze mu jisho. Bamuha inkongoro ebyiri z’amata, aragotomera; arangije ababwira ibye. Atararangiza ngo : « Nkoza urutoki mu jisho ry’ umwami », nyina w’ umwami abwira abagaragu be ngo nibamwice. Bagabobarabona ariruka, abandi bamwirukaho. Bagitirimuka, bumva ngo urugo rwa nyina w’ umwami rurahiye, basubira inyuma biruka, bajya kuruzimya; undi abacika atyo arataha.

(Abandi ngo: Mu nzira, aza guhura n’abari bagiye guhamba umukobwa w’ inkumi, arabakurikira barajyana. Bageze aho bajya guhamba, bafata Bagabobarabona mukingirana mu buvumo hamwe n’ umukobwa wapfuye. Nuko bumaze kwira, haza umurozi n’ ibintu akubitisha uwapfuye, agira ngo azure umukobwa kandi amutunge. Umurozi amaze kumuzura, Bagabobarabona ayora umurozi aramwica, arangije ajyana umukobwa, amushyira se, se abonye umwana we, arishima cyane, amushyingira Bagabobarabona wamukijije umurozi.

INKOMOKO Y'URUPFU

Inkomoko y'urupfu


Inkuba, umwami, Imana n’urupfu byavaga inda imwe. Umunsi rero bihabwa umunani; inkuba ihabwa umunani mu ijuru, umwami ahabwa umunani mu nsi, Imana ihabwa umunani mu nsi no mu ijuru. Imana itunga ibyayo, umwami atunga ibye, inkuba itunga ibyayo, urupfu ruhabwa amaraso.

Urupfu ruba aho. Imana irinda ibyayo biva amaraso, inkuba irinda ibyayo umwami arinda ibye. Urupfu rubura amaraso, rwicwa n’inzara. Inzara yarurembeje, rugiye kurunguruka uruhehe rugwa mu jisho rirapfa. Urupfu ruba aho, bukeye rubaza se wabibyaye, ruti: » Mbaye nte ko umwami andinda ibye, Imana ikandinda ibyayo, inkuba ikandinda ibyayo, nkaba ntakibona amaraso !? » Rurema iti: » Ni jye wabibahaga nanone ujye utegereza, ntuzaheba n’igisigaye inyuma! »

Urupfu rukomeza kureba igisigaye inyuma. Umuvomyi ugiye ku iriba, yakwikorera ingata ikagwa abandi bakamusiga, urupfu ruti: » uyu usigaye aho si we wanjye!? » Inka zakuka, iciye iyayo nzira, isigaye se inyuma, ruti: » Iyi si yo yanjye?! »

Umwami, Imana n’inkuba biti: » Murabona iriya mbwa yatumariye ibintu! Ese yakwiriye ko wumva yashatse amaraso, aho kutumarira ibintu! »

Inkuba iti: » Muhore tuze tujye inama, tujye kuraguza, hanyuma tuzagashyikire tukice. »

Uko urupfu rwakarebesheje ijisho rimwe, ni ko kujya guhiga rwabuze ikindi rwarya, rushaka utunyamaswa n’udukoko mu ishyamba. Imana iti: » Ese ibyo bikoko byo si ibyanjye? Ruramarira amatungo kubera iki? » Imana ikora ku nkoni yayo, umwami akora ku muheto, inkuba iti:  » Jyewe nzagakubita urushyi, ntabwo kazansimbukana, siniriwe ntwara izo ntwaro zose. »

Bahuriye mu nzira n’urupfu, inkuba irabandabanda, umwami ati : »Ntantanga, ngira imbaraga nke ntiduhwanyije na we. » Umwami akubitira impiri mu itako, urupfu rurabandagara, rwikubita hasi, rugize ngo rurabyuka, inkuba irukubita urushyi, rusubira hasi! Rwiruka rujya mu mubyuko. Umwami aba yahatanze, arubuza gusohoka mu mubyuko. Inkuba irarushaka irarubura. Urupfu rwirukiye mu nzuzi ngo rwihishemo rusanga umukecuru arasoroma ibisusa.

Ruti: » Ese wa mukecuru we wampishe ko ureba nkubwe! » Umukecuru ati: » Ese ndaguhisha he ko ureba ntari mu rugo ngo ndaguhisha mu gikari, ndagushyira he wa kantu we kakutse umutima? » Urupfu ruti: » Ese ko wunamye, nikinze imbere y’iyo hururu yawe, sinayobya umuvu bariya bampiga bagahita? » Umukecuru ati: » Niba wabishobora, uzi ko wahakwirwa, igire muri iyi hururu, maze ujye mu gikondorero wihishemo. »

Rumaze kugeramo, Imana iba igeze aho iti: » Mbonye aho rugiye. » Inkuba iti: » Rugiye aha. Ariko se ko ruhungiye mu muntu, ndamwica? Nirugende noneho ruraducitse! » Imana iti: » Ko turusiga aha se rukazaturimbura? » Inkuba iti: » Waretse se noneho aka gakecuru nkagakubita? » Imana iti: » Ko nabereyeho kurema no kugirango ibintu bigwire, aka gakecuru turakaziza iki? » Birigendera, biti: »Ruzateba, ruzasohoka. »

Agakecuru kararubana, ruratura, rusanga rutanyagirwa, rusanga ndetse n’umukecuru afite amaraso. Ruti: » Mbonye n’ikigega kintunga. » Uwo mukecuru ararubana, bukeye arushyikiriza abuzukuru n’abuzukuruza be. Bararufatanya, kugeza igihe rusakara mu isi yose.

Nguko uko urupfu rwaje mu bantu.

Tuesday, 16 February 2021

BAGABOBARABONA(1)

Bagabobarabona


Bagabobarabona akizwa n’imbeba.

Bagabobarabona yabaye aho n’umugore we. Umugore arasama. Umugore amaze iminsi atwite abwira umugabo we ati : « Ndashaka inyama y’ ikibirima ». Umugabo ahamagara imbwa ajya guhiga. Ageze mu ishyamba aratega, acaho arataha. Bukeye ajya kureba icyo umutego wafashe, asanga ari imbeba yafashwe.

Nuko imbeba iramubwira iti : « Yewe wa mugabo we, iyo unkijije iri zuba, ko nanjye nazagukiza imvura! » Bagabobarabona arayisubiza ati: « Ubwo unyise umugabo, ndagukiza. » Arayitegura irigendera. Bagabobarabona ajya gutega ahandi. Mu gitondo agarutse, asanga noneho hafashwe ikibirima; aracyikorera, arakijyana. Imvura iza kugwa, ajya kwugama munsi y’urutare, imbwa ye iramukurikira. Urwo rutare rukaba rutuwemo n’impyisi.

Impyisi iraza, iti: « Nari niriwe n’ ubusa, none mbonye icyo ndya. » Impyisi irongera iti : « Yewe wa mugabo we, bwira iyo mbwa yawe irye icyo kibirima, nirangiza uyirye, maze nanjye nkurye ». Igihe ikibivuga, ibona ingwe irinjiye.

Ingwe ibwira Bagabobarabona iti : « Yewe wa mugabo we, bwira iyo mbwa yawe irye ikibirima, nawe uyirye, impyisi ikurye, na njye nyirye.

Intare iba irahageze; ibwira Bagabobarabona iti : « Yewe wa mugabo we, bwira iyo mbwa yawe irye icyo kibirima; na we uyirye, impyisi ikurye, ingwe iyirye, maze nanjye nyirye.”

Intare ikibivuga ibona imbeba irinjiye, iti: « Induru numvise aha itewe n’ iki? » Biyibwira ibyo bajyagamo impaka, birangiye imbeba iraterura iti:”Yewe wa mugabo we, bwira iyo mbwa yawe irye ikibirima, na we uyirye, impyisi ikurye, ingwe iyirye, intare nayo irye ingwe, maze na njye mbone uko mbarya mwese. »

Intare yitegereza ingano y’ imbeba, itambuka ijya kuyikandagira. Nuko imbeba ivuza induru maze izindi mbeba zirahurura. Imbeba zigeze aho, intare irazireba, iti : »Singiye kwererwa n’ imbeba ». Intare irigendera. Ingwe ibibonye iti : »None intare yagaruka ikansanga aho ikanyica naba nzize iki? ” Nayo irigendera. Impyisi na yo iti : « None ingwe yaza ikanyica naba nzize iki? ” Iragenda.

Byose bimaze kugenda imbeba ibwira Bagabobarabona iti: »Sinakubwiye ko nunkiza izuba nzagukiza imvura? Cyo ngaho igendere. » Nuko Bagabobarabona arataha n’ imbya ye n’ ikibirima acyikoreye. Ageze imuhira aha umugore we ikibirima, yari yamutumye. Umugore arateka ararya.

INGWE N'ABAGARAGU BAYO

 Ingwe n'abagaragu bayo



Ingwe yari ihatse urukwavu, impongo, igikeri n’igitagangurirwa, bukeye ishaka kujya kwa sebukwe. Igufatira abana b’impongo n’ab’igitagangurirwa, ibashyira mu ruhago irarukanira. Ihamagara abagaragu bayo ngo bajyane kwa sebukwe. Itwika igikeri uruhago rurimo ba bana, urukwavu rutwara itabi rya shebuja, impongo itwara umuheto wayo bishyira nzira.

Ingwe iza kubwira Bakame iti « jya kuntekerera itabi.» Bakame irayisubiza iti « mu bantu haba imbwa kandi zikanzira, ngiyeyo zanyica.» Ibwira impongo iti « igireyo ureke aka kanyabwoba.» Impongo iti « databuja, abantu bakunda uruhu rwanjye, ngiyeyo sinabakira.» Ingwe yigirayo, yitekerera itabi.

Ngo itirimuke, Bakame ibwira bagenzi bayo iti « nta kwikorera icyo utazi, nimuze turebe ikirimo. » Zitura igikeri, zipfundura uruhago, zisanga ari abana bazo!
Hagenda impongo ibasubiza imuhira; igira ab’ingwe ibakubita muri cya gihago, banze kurwuzura ishyiramo ibisinde. Igitagangurirwa kirarukanira, bigaruka ako kanya. Nuko ingwe iba iraje, bikomeza urugendo.

Biza guhura n’indi ngwe, biraramukanya. Ya ngwe igeze kuri Bakame, Bakame irayibwira iti « ubwenge bw’umwe burayobera.» Igeze ku mpongo, impongo iti «nteye intambwe ebyiri, ntera abana imuhira!» Iramukije igitagangurirwa kiti «nkanira uruhago nkarusha uwarukaniye ejo.» Iramukije igikeri kiti «barima ibisinde bakankorera. » Nuko iyo ngwe ibihatse, irishima ngo ifite abagaragu bazi kuvuga neza.

Bikomeza urugendo. Bigezeyo, igikeri kiratura kirihungira ngo kiriheje, hasigara Bakame. Ingwe ihamagaza uruhago rwayo, birarupfundura, birajyana birarya naho Bakame yisubirira ku muryango, haciye akanya iranduruka.

Bimaze guhashwa, sinzi uko ya ngwe yarabutswe agahanga k’icyana cyayo irakitegereza isanga koko ari akacyo. Ikimwaro n’umujinya birayica, irazenga, ibura aha ikwirwa, igaruka igana mu muryango, ibura Bakame; irakubirana isubira imuhira itanasezeye!

Igeze mu ndiri yayo ibura ibyana, ibura n’abagaragu, yicoka mu ishyamba ngo ihorere urubyaro rwayo, ariko iraheba.

Ngiyo ingaruka y’ubugome!

Sinjye wahera hahera umugani. 

Monday, 15 February 2021

NKUBA NA GIKERI

 Nkuba na Gikeli


Nkuba yibereye aho agatura mu ijuru, Gikeli akaba mu nsi. Gikeli yagenda akagenda asimbuka. Nkuba akibera hejuru agakubita hirya no hino. Umunsi umwe aza gukubita ajya hasi, asanga Gikeli yarubatse, arasakara, afite urugo rukomeye..

Nkuba abaza Gikeli ati: »ese Gikeli, ko wubatse utya, wowe usakaza iki, ubwatsi ubukura he ? Ubutemesha iki ? »
Gikeli ati «mfite umuhoro wanjye ngomba gusakara inzu yanjye simvirwe.. » Nkuba ati « nanjye rero ndi umukene, untize uwo muhoro wawe nitemere ubwatsi njyane ku ijuru, njye kwisakarira inzu. Umugore n’abana ntibagira aho bicara.»

Cyakora Gikeli abyumva vuba, abaza Nkuba ati: « ese Nkuba ndaguha umuhoro wanjye nzawushyikirizwe n’iki, ko ureba ntagira amaguru ?. » Nkuba ati « nzawuzana vuba. » Gikeli ahereza Nkuba umuhoro, aragenda atema ubwatsi. Aliko ubwo Nkuba yatemaga ubwatsi, Gikeli yaribwiraga ati « ndabizi, Nkuba ni umuntu ugira amahane, kandi ntazongera kugera ino ubwo ashyikiriye umuhoro wanjye.»

Gikeli aranyaruka yigira mu kiba cy’ubwatsi. Nkuba akubita ubwatsi abugeza mu ijuru, abutura ku kibero cy’inzu iwe. Umugore ati « ese noneho ubu bwatsi ubukuye he ? » Undi ati « wa mugore we ceceka. Ibintu mbonye ntibigira uko bisa. Nahuye n’umugabo Gikeli ampereza uyu muhoro, ariko nzarebe aka Gikeli na Nkuba. Ntabwo rwose uyu muhoro nzawumusubiza. Reka njye nitemera ubwatsi, nisakarize inzu, ntabwo Gikeli azagera ino». Umugore ati « uzaba umuhemukiye cyane. » Undi ati « reka da, Ntabwo namuhemukira. »

Nkuba akajya aca ubwatsi, arasakara, amererwa neza. Gikeli aranyaruka yitura mu kibero cy’inzu, noneho Nkuba akibwira ngo ntabwo ibyo avuga Gikeli abyumva.
Gikeli yibera ahongaho, iminsi munani basezeranye igeze, Gikeli aranyaruka ajya mu irembo kwa Nkuba. Arakorora. Yemwe abo kwa Nkuba ? Nkuba ati « yee! Nimwumve abo bantu ! » Ati « sinzi umpamagaye. » Gikeli arakorora. « Erega ni jye Gikeli. Umuhoro wanjye warawutindanye, none narinje kuwureba.». Undi ati « koko iminsi ibaye miremire. Ariko utahe usubire imuhira, nanone iminsi ni umunani, uwa cyenda, nkakuzanira umuhoro wawe »

Gikeli yisubirira mu kibero cy’inzu. Nkuba yibera aho. Atarisha ibitoki birashya, barenga. Inzoga imaze gushya, abwira umugaragu we ati « genda ujye guca ibihunda, uzane n’urutete utekere inzoga tugende, nshyire Gikeli umuhorowe ataziyahura. » Ubwo Gikeli aramwumva.

Umugaragu aragenda azana ibihunda n’urutete araza atekera inzoga. Uko atekera Gikeli yiterera muri rwa rutete. Noneho umugaragu arikorera, Nkuba arakubita, umugaragu na shebuja bitura ku isi. Umugaragu aragenda atura inzoga mu nzu. Gikeli ava muri rwa rutete ajya ku buriri. Umugaragu asubira ku irembo asanga shebuja.

Shebuja ati: » ese wahamagaye ? » Umugaragu ati: » nahamagaye databuja, ariko nta muntu wanyitabye. » Ngo agere ku irembo arongera arahamagara ati  » yemwe kwa Gikeli ? » Gikeli ati : » yee! Arakorora. Nta muntu umpamagave ? » Bati : »‘arahamagaye. Ni Nkuba waje kugutarurira umuhoro. »

Gikeli abyuka vuba vuba, ati « ni uko, ni uko. Ibitotsi ni umwana w’undi ga ! Nari nsinziriye ». Aherako arabyuka, ajya mu kirambi. Arakorora. « Mbega mwanzaniye inzoga ? » Bati : » twakuzaniye inzoga y’ishimwe kandi twakuzaniye n’umuhoro wawe. » Banywa inzoga. Barangije bamubwira imisango yayo.

Birangiye Nkuba n’umugaragu we bisubirira mu ijuru, Gikeli asigara iwe n’umuhoro we.


Si jye wahera hahera Nkuba na Gikeli.

Sunday, 14 February 2021

KIBOGO NA RUTEGAMINSI

 Kibogo na Rutegaminsi



Umugabo Kibogo yari atuye ku ijuru, agategeka ibihari byose n’ imvura. Umwami w’ u Rwanda Mutara wa Yuhi, akagira umugaragu witwa Rutegaminsi.

Bukeye imvura irabura, amapfa aratera, ibintu byose biruma. Umunsi umwe Mutara agenda mu Rwanda rwe ahura na Kibogo, aramubaza ati: « Kibogo igituma imvura itagwa ni iki? » Ati: « Aho si wowe utuma itagwa, wowe utuye ku ijuru?»

Mutara ageze iwe, ahamagara Rutegaminsi, amutuma kwa Kibogo ngo ajye kumubaza impamvu ituma imvura itagwa. Rutegaminsi aragenda; igitagangurirwa kiboha urudodo rukomeye, Rutegaminsi arugenderaho agera ku ijuru. Ahageze ijuru ryanga gukinguka; inkuba irakubita, ijuru rirakinguka Rutegaminsi arinjira. Ageze kwa Kibogo ati: « Ndashaka ubuhake. » Bati: « Ngwino utwasirize inkwi. » Rutegaminsi ati: « Ariko nazasa nagira, mbasabye umugeni hakiri kare » . Baramwemerera.

Rutegaminsi yemera umurimo wo kwasa inkwi. Buracya bamuha intorezo ngo najye kwasa urutare baza kumwereka. Rutegaminsi aragenda no ku rutare bamweretse, urutare arukubita intorezo, icyuma gisubira ku mutwe. Nuko inkuba iraza irarukubita ishyira imyase aho. Rutegaminsi abura imigozi yo guhambira imyase y’ urutare. Agiye kubona, abona inzoka n’ abana bayo biramubwira ngo birarambarara hasi maze abihambirize, agende nagera ku kibero cy’ inzu kwa Kibogo, ashyire hasi zirukire mu nzu. Rutegaminsi arahambira arangije arikorera, aragenda; babona azanye imyase y’ urutare.

Bukeye baramubwira ngo najye guhinga ishyamba kandi arimare; Rutegaminsi aragenda na none atazi uko ari bubigenze. Ahageze, ifuku ziraza ziti: « Reka tukwereke.» Zirahayogoza. Baje basanga intabire hose, barumirwa ! Rutegaminsi ati: « Nimumpe umugeni. » Bati: « Tuzamuguha ejo. »

Bajya inama yo gutwikira mu nzu Rutegaminsi ngo apfe. Inzoka zirabyumva, ziragenda zibwira Rutegaminsi ngo yigire mu gikari, naho ubundi baramutwikira mu nzu. Rutegaminsi abonye bumaze kwira yigira mu gikari, inzu barayishumika bibwira ko aza guhiramo. Mu gitondo basanga yashashe mu muryango ariho aryamye, baratangara.

Barongera bajya indi nama, bati: « Noneho dukoranye abakobwa benshi turebe ko azamenya umukobwa twamugeneye uwo ari we, namuyoberwa tumumwime. » Isazi ibyumva nk’ ejo, ibarira Rutegaminsi, iti: « Maze uze kureba uwo ngwaho akanyiyama, ni we uza kuba ari uwawe, uze kumufata, uti:« Ndakurongoye.» 

Bazana abakobwa, isazi igwa k’ uwa Rutegaminsi, aramufata aramujyana aramurongora.

Rutegaminsi amaranye n’ umugore we iminsi itandatu aramubaza ati: « Ntiwandusha kumenya igituma imvura itakigwa?» Umugore aramusubiza ati « Ni Kibogo wayibitse, mu nzu ye hamanitse ingoma, maze iyo ngoma uwayikubitaho umurishyo imvura yagwa. »

Rutegaminsi ahamagara umugaragu wa Kibogo aramubwira ati: « Genda unzanire ingoma ya Kibogo ndaguhemba ». Umugaragu aragenda, asanga kwa Kibogo bose basinziriye, aratambuka azana ingoma buhoro, ayiha Rutegaminsi, maze ingoma ayikomaho umurishyo, ako kanya imvura iragwa.

Rutegaminsi aragenda ajya kubwira umwami Mutara wa Yuhi ko avuye kumanura imvura ku ijuru. Umwami aramushima, amugororera inka nyinshi amuha n’ imisozi arayitwara.

Si jye wahera hahera umugani.

INKOMOKO Y’INSIGAMIGANI: KUGENDA NK’ABAGESERA

  KUGENDA NK’ABAGESERA Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu uvuye mu bo bari kumwe akanyonyomba adasezeye ni bwo bavuga ngo naka agenda nk’a...