Bagabobarabona
Bagabobarabona akizwa n’imbeba.
Bagabobarabona yabaye aho n’umugore we. Umugore arasama. Umugore amaze iminsi atwite abwira umugabo we ati : « Ndashaka inyama y’ ikibirima ». Umugabo ahamagara imbwa ajya guhiga. Ageze mu ishyamba aratega, acaho arataha. Bukeye ajya kureba icyo umutego wafashe, asanga ari imbeba yafashwe.
Nuko imbeba iramubwira iti : « Yewe wa mugabo we, iyo unkijije iri zuba, ko nanjye nazagukiza imvura! » Bagabobarabona arayisubiza ati: « Ubwo unyise umugabo, ndagukiza. » Arayitegura irigendera. Bagabobarabona ajya gutega ahandi. Mu gitondo agarutse, asanga noneho hafashwe ikibirima; aracyikorera, arakijyana. Imvura iza kugwa, ajya kwugama munsi y’urutare, imbwa ye iramukurikira. Urwo rutare rukaba rutuwemo n’impyisi.
Impyisi iraza, iti: « Nari niriwe n’ ubusa, none mbonye icyo ndya. » Impyisi irongera iti : « Yewe wa mugabo we, bwira iyo mbwa yawe irye icyo kibirima, nirangiza uyirye, maze nanjye nkurye ». Igihe ikibivuga, ibona ingwe irinjiye.
Ingwe ibwira Bagabobarabona iti : « Yewe wa mugabo we, bwira iyo mbwa yawe irye ikibirima, nawe uyirye, impyisi ikurye, na njye nyirye.
Intare iba irahageze; ibwira Bagabobarabona iti : « Yewe wa mugabo we, bwira iyo mbwa yawe irye icyo kibirima; na we uyirye, impyisi ikurye, ingwe iyirye, maze nanjye nyirye.”
Intare ikibivuga ibona imbeba irinjiye, iti: « Induru numvise aha itewe n’ iki? » Biyibwira ibyo bajyagamo impaka, birangiye imbeba iraterura iti:”Yewe wa mugabo we, bwira iyo mbwa yawe irye ikibirima, na we uyirye, impyisi ikurye, ingwe iyirye, intare nayo irye ingwe, maze na njye mbone uko mbarya mwese. »
Intare yitegereza ingano y’ imbeba, itambuka ijya kuyikandagira. Nuko imbeba ivuza induru maze izindi mbeba zirahurura. Imbeba zigeze aho, intare irazireba, iti : »Singiye kwererwa n’ imbeba ». Intare irigendera. Ingwe ibibonye iti : »None intare yagaruka ikansanga aho ikanyica naba nzize iki? ” Nayo irigendera. Impyisi na yo iti : « None ingwe yaza ikanyica naba nzize iki? ” Iragenda.
Byose bimaze kugenda imbeba ibwira Bagabobarabona iti: »Sinakubwiye ko nunkiza izuba nzagukiza imvura? Cyo ngaho igendere. » Nuko Bagabobarabona arataha n’ imbya ye n’ ikibirima acyikoreye. Ageze imuhira aha umugore we ikibirima, yari yamutumye. Umugore arateka ararya.
No comments:
Post a Comment