BAKAME N'ICYIYONI
Amapfa yarateye Bakame irasonza; Maze yibuka ibyo gusuhuka. Iti:» mu Kinyaga mpafite mabukwe nahakwereye inka zanjye umunani.»
Bakame iragenda, ibonye inaniwe,
Ijya mu gicucu munsi y’inturusu,
Irora hejuru ibona icyiyone
Gitamiye umunopfu w’umutali.
Nkunda agatukura Bakame ikarusha!
Iti: henga nihendere ubwenge Cyiyone.
Amashyo Cyiyone, urakoma neza!
Noneho si ubwiza urasa na bike!
Bakame ivuze ityo, ikindi cy’igipfu kiti
«uburanga mbuhwanya n’ihoho.»
Gihera ubwo ngubwo cyasamura ikinwa,
Umutali uragwa, Bakame irawusama.
Bakame iti « Cyiyone wimena umutwe
Gapfe utambyiniye wa gisambo we!»
Icyiyone kiti « umpenze irya none!»
Gisigara cyimyiza imoso.
Sinjye wahera hahera umugani!
No comments:
Post a Comment