Umunebwe n'Umunyabwira
Umwe ntiyakundaga gukora ngo abone imyaka n'amafaranga, ntiyagiraga ubwira muri byo; akibwira ko amafaranga azamwizanira akamusanga iwe.
Ayabuze akajya avuga ati «ndi umukene. Singira ibintu. None se ngire nte ko bitangwa n'Imana?» Nuko akirirwa yiyicariye gusa, abandi bakamwita umutindi.
Ntiyagiraraga ubwira bwo kwishakira ibimutunga.
Nyamara murumuna we yanga kugenza nka we.
Na we yavugaga ko afite ibintu bike, ariko ati «nzakora uko nshoboye mbyongere mbone byinshi.»
Ibyo yasigiwe n'ababyeyi abitunga neza, ngo atazabura ikimutunga ikindi gihe.
Akagira ubwira mu byo akora byose agamije ibyamuteza imbere.
Buhoro buhoro, yorora neza amatungo yasigiwe n'ababyeyi be.
Akomeza wa mugambi ati «ndi umukene ariko nzabona ibintu, kuko mfite amaboko n'ubwenge nkoresha.»
Koko rero, akoresha amaboko n'ubwenge bwe, bukeye imirimo ye iramukungahaza.
Nuko akira atyo, kandi arabisazana, naho undi apfana ubukene bwe.
Mu kinyarwanda baca umugani ngo «Utifashije ntafashwa n'Imana.»
Sinjye wahera hahera umugani!
No comments:
Post a Comment