Yarushye uwa Kavuna
Uyu mugani baca ngo "Yarushye uwa Kavuna", bawuca iyo babonye umuntu wagokeye ubusa, ahihibikanira ibizakiza abandi, ni bwo bagira bati "Naka yarushye uwa Kavuna (umuruho)." Wakomotse kuri Kavuna ka Mushimiye, bavuga ko yari umutwa wo ku Kivumu cya Mpushi na Nyerenga (Gitarama), ahasaga umwaka w’i 1500.
Ubwo Abanyiginya bavaga mu Mubali wa Kabeja bimukiye i Gasabo mu Bwanacyambwe, bahita u Rwanda. Icyo gihe ubutegetsi bwabo ntibwari buremereye kugeza aho Gihanga Ngomijana yimukiye i Gasabo agatura i Buhanga mu Bumbogo; niho yatangiye gukomera gato.
Uwamurushije gukomera byisumbuye ni Ndahiro Cyamatare. We yimutse aho mu Bumbogo, atura i Cyingogo. Amaze kuhatura, abaho baramukunda cyane, kuko ngo yagiraga ubuntu busesuye. Hari abatwa benshi, baramuyoboka kubera intama abanyacyingogo bamurabukiraga akazibihera bakarya. Bamaze kwishimira ubwo buntu Ndahiro abagirira, bambuka Nyabarongo bajya kumuratira bene wabo bo mu Nduga bari batuye ku Kivumu cya Mpushi na Nyerenga (Nyamabuye), bababwira ko Ndahiro ari umunyabuntu cyane bati "Muzaze tumubashyire namwe mwirebere".
Abatwa b’i Nduga baranga baranangira bati "Nta bwo twajya i Cyingogo bagira urugomo". Ariko havamo umutwa umwe witwa Mushimiye yiyemeza kujyayo, ajyana n’umuhungu we witwaga Kavuna. Bageze i Cyingogo babwira Cyamatare bati "Dore uyu mutwa mwene wacu n’uyu muhungu we, tubagushohojeho uzabaduhakire nka twe".
Ndahiro arishima cyane kuko abonye abantu baturutse mu Nduga bamugana. Arabahaka ubwo akajya abaha intama, bitinze abagabira inka bombi. Mushimiye n’umuhungu we bamaze kugabana, bayobora inka zabo bazijyana iwabo ku Kivumu. Abanyakivumu babonye inka Mushimiye n’umuhungu we bagabanye kwa Ndahiro, baratangara; inkuru yogera ku Kivumu isakara i Nduga yose isingira u Bwanamukali, bati "Ndahiro mu Cyingogo arahaka neza."
Inkuru imaze kogera, mu Rukoma hakaba umugabo witwaga Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na Ruzege, ayisamira hejuru. Arahaguruka ajya guhakwa na Ndahiro. Agezeyo ati "Nje kuguhakwaho ndakuyobotse kandi n’akarere k’i Nduga ntuyemo kose ndakakuyoboye!"
Ndahiro aranezerwa kuko abonye abantu batatu b’i Nduga bamwizeyeho ubuhake: Mushimiye, Kavuna na Mpyisi. Ahera ko agabira Mpyisi inka y’imbyeyi aramubwira, ati "Iyi nka nguhaye herako uyijyana iwanyu." Undi ati "Ndagushimiye ariko mfite inkoni y’ikibando nk’abo duhura nshoreje inka ikibando barankeka iki?" Ndahiro amuha inkoni y’akanyafu (ni yo yabaye inkomoko y’akarande ko gucyura umunyafu mu kinyarwanda).
Mpyisi ashorera inka ye ayigejeje i Gihinga abanyanduga barahurura baza kureba ingabane ya Mpyisi. Inkuru y’uko Ndahiro ahaka neza irushaho kwamamara. Ubwo Cyabakanga cya Butare i Nyamweru (mu Bumbogo) arabyumva; yari afite urugo ku Rugogwe rwa Runda na Gihara, ahera ko akora impamba ajya i Cyingogo.
Agezeyo abwira Ndahiro ko aje kumuhakwaho. Undi yishimira ko abantu b’i Nduga bakomeza kwiyongera baza kumuhakwaho ahera ko amuha inka z’imbyeyi ebyiri. Azigejeje iwe i Runda, inkuru noneho iba ikimenamutwe, abantu barahurura bihutira gusanga uwo munyabuntu.
Bamaze kuhagwira, ibintu byaho byinshi birononekara, abanyacyingogo bararakara batezuka kuri Ndahiro; asigarana n’abanyanduga baje kumuhakwaho bonyine; ubwo bari bamaze kumugwiraho. Haciyeho iminsi, Ndahiro agira ubwoba kuko abanyacyingogo bamaze kuganda bakaba batakiza kumuhakwaho; ni ko kwigira inama yo gucikisha umuhungu we Ndoli, amwohereza i Karagwe k’Abahinda (Tanzaniya) kurererwa kwa nyirasenge Nyabunyana, muka Ndagara ya Ruhinda; agezeyo areranwa na babyara be.
Abanyacyingogo bumvise ko Ndahiro yacikishije umuhungu we, baza kumubaza aho yagiye bati "Ko waje ino ugatura ntitugutere umuganda kubera imico myiza wari ufite, tukakurabukira inka zamara kugwira ugahindukira ukaziduhakisha, twaguha intama ukajya uzihera abatwa tukakwihorera, none ukaba waranacikishije umwana wawe Ndoli, ubwo utwikekabo iki?"
Ndahiro ati "Umwana nta bwo yacitse, ahubwo yarazindutse." Abanyacyingogo bati: "Ubwo bwenge uduhenda twarabumenye!" Bahera ko barakara baramutera bararwana, baramunesha baramwica; bamutsinda i Rubi rw’i Nyundo mu Bugamba.
Amaze gupfa bacukura inyenga (imva) yo kumurohamo. Bagiye kuyimuhambamo, umutwa arabarindagiza ati "Uyu mugabo wagiraga nabi mwimutaba nabonye ikiguli cy’intozi kinini, nimucyo abe ari cyo tumushyiramo zimurye!" (Ku banyanduga guhamba mu nyenga, byari umuziro ahubwo bahambaga mu bihuru, mu nyenga byari ibyo mu Nkiga).
Ndahiro bamumanika mu giti ake karashira, ariko apfa amaze kugira abanyamabanga benshi ni bo biru; mu Nduga hari Mpande ya Rusanga, i Cyotamakara cy’ i Buhanga; Karangana mu Kona ka Mashyoza; Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na Ruzege; mu Bumbogo hari Cyabakanga cya Butare, i Nyamweru; n’abatwa b’abanyabushingo bo kwa Bwojo bwa Mabago, umutwa w’i Kanyinya (we yari amaze kwiyahura yumvise ko Ndahiro yapfuye).
Minyaruko asigarana na mwene Ndahiro witwaga Bamara, yabyaye ku nshoreke, n’umuhungu we Byinshi, bari batuye ku Cyimisagara ka Kigali ako gace k’u Bwanacyambwe bakigiramo abahinza, ab’aho barabayoboka kuko ari bene Ndahiro, na yo i Nduga yose iyoboka Mateke w’umusinga.
Nuko biba bityo hanyuma bitinze, mu Nduga hacana amapfa: haba icyorezo cy’inzara. Abanyanduga batangira kwinuba, bavuga ko Mateke ari we wateje amapfa mu Gihugu. Ubwo Mateke yari afite imfizi y’ intama n’ikivumu cy’umutabataba yateyeho imana: byari ibimenyetso by’ubuhinza bwe. Abanyanduga bamaze kuremba bagira umujinya baramutera baramwica, intama ye barayica, intebe y’ubuhinza barayimena, ikivumu barakirimbura. Bihurirana n’igicu imvura itangira kugwa, Abanyanduga babigira ihame ry’uko ari we wayicaga.
Abatwa baboneraho, bati "I Nduga yari ikwiye Ndahiro cyangwa inkomoko ye (ubwo bavugiragamo Ndoli); babivugira i Buhoro bwa Nyundo muri Tambwe, kwa Kibogo cya Ndahiro. Havamo umwe, ati: "Uwabimenyesha abagaragu b’ibyegera bya Ndahiro" undi ati "Iyi nkuru uwayibwira Mpande ya Rusanga!" Ubwo wa mutwa Kavuna yari aho ati "Sindushye ndashonje!" Bamuha impamba arahambira ajya kubwira Mpande ya Rusanga.
Amutekerereza uko Mateke yapfuye, uko ikivumu cye cyaguye n’uko intama ye yapfuye n’intebe ye ikameneka. Mpande arishima cyane, ati "Iyi nkuru uwayibwira Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na Ruzege." Kavuna ati "Sindushye ndashonje".
Mpande amuha impamba, arahambira n’i Gihinga abwira Mpyisi kwa kundi. Mpyisi, ati "Uwabibwira Karangana mu Kona ka Mashyoza." Kavuna ati "Sindushye ndashonje" Bamuha impamba arahambira, ashyira nzira no kwa Karangana mu Kona ka Mashyoza asohoza ubutumwa. Karangana na we ati "Uwabimenyesha Bwojo bwa Mabago." Kavuna ati "Sindushye ndashonje!" Bamuha impamba ajya kwa Bwojo bwa Mabago, umutwa w’i Kanyinya ka Yanza; na we amugira nk’aba mbere, amwohereza kwa Cyabakanga cya Butare i Nyamweru.
Na we amwohereza kwa Minyaruko ya Nyamikenke i Busigi. Minyaruko ati "Iyi nkuru uwayibwira Ndoli ya Ndahiro i Karagwe k’Abahinda. Kavuna akaryankuna ati: "Sindushye ndashonje!" (Kurya inkuna ni ukurigata imvuvu z’urwanga rw’isari rwumiye ku munwa kubera umunaniro n’inzara n’inyota).
Nuko kwa Minyaruko bamuha impamba, Kavuna arahambira ajya i Karagwe k’Abahinda. Agezeyo abwira Nyabunyana ko Ndoli u Rwanda rumwifuza kuko ari inkomoko ya Ndahiro. Nyabunyana aranga ati "Musaza wanjye uko bamugize ndakuzi, sinakwiyoherereza umwana ngo bamugire nka se!"
Ndoli yumvise ko Nyabunyana yanze aya Kavuna ararakara abwira nyirasenge ko agomba gutahukana na Kavuna. Nyirasenge amujyana mu gikari ahiherereye bajya inama. Bakiri mu muhezo, Kavuna aromboka ajya kubumviriza amabanga.
Baramubona Nyabunyana ati "Yatwumvise azatuvamo, noneho ntimukijyanye!" Bacura inama yo kumusibira amayira. Bamaze kuyinoza, Ndoli ahera ko abunduka agaruka mu Rwanda. Ahageze agira amahirwe imvura irashyana ikomeza kugwa, imyaka irera haba ubukungu; rubanda bateruriraho ijambo ngo "Haje Ndoli ya Ndahiro"; riba akarande n’inkunga yo gukomera mu Rwanda kw’abami b’Abanyiginya.
Ni naho muka Minyaruko yakurije kwita Ndoli Ruhanga ntazira; kuko ngo Ndoli yavugiye ku myugariro uwo mugore akabyara, inka zikabyara n’inkoko zigaturaga; ni ho kandi kuvuba byaturutse ngo "Umwami ni we utuma imvura igwa; biba inkomoko yo kwemeza ko Abasigi bo kwa Nyiramikenke bazi ubwiru bw’imvura; kuko Ndoli ava i Karagwe ari ho yabanje kuba, kandi Minyaruko akaba yari umwiru w’icyegera cya Ndahiro mu bandi banyamabanga, ari bo biswe abiru ubwami bumaze gukomera mu gihugu, biba umuhango wabo n’abana babo kugeza ku ndunduro y’ubwami mu Rwanda.
Ngaho aho ubwami bw’Abanyiginya bwashingiye imizi buhereye kuri Ruganzu Ndoli bugakurakuzwa n’umuhungu we Mutara Semugeshi, Muyenzi wa Kaburabuza, ni we wasasanuye imihango y’ibwami n’ubuhake n’ibihe, afatanije n’Abaryankuna basigaye (abanyamabanga ba sekuru Ndahiro) Mpande ya Rusanga n’abandi; bataritwa abiru iryo jambo ryadutse nyuma, rikomotse ku ryo mu Nkore ryitwa Abayiru (Abahutu). Ubwo Kavuna akaryankuna we yari yarapfuye; kuko Ndoli na nyirasenge bari baramugambaniye, kugira ngo atazagaruka mu Rwanda akarukozamo ibirenge kandi yarabibye ubwiru; ariko mu ipfa rye ntiyari abizi.
Mu maza ye, yageze ku Kagera asanga baramusibiye amayira; abasare banga kumwambutsa arashoberwa. Amaze kubura epfo na ruguru, umuheto we awushyira ku ivi arawuvuna awirohana mu ruzi ariyahura.
Nuko Ndoli amaze kumwiguranurira i Karagwe agaruka mu Rwanda; amaze kurubundura agororera abandi banyamabanga ba se ikuzo ryo kwitwa Abaryankuna. Ibyo biba ishimwe ry’uko bajyaga bahererekanya ubutumwa bwo kumugarura, bohera Kavuna aho rukomeye hose; baryegurirwa nk’aho ari bo barigendeye umutaga bakarirarira ijoro, bikabatera umuruho nka Kavuna byahobagije ajya i Karagwe gutarura mwene shebuja. Aho ni ho rubanda rwakomoye wa mugani ngo: "Ingoma uyirira inkuna ejo igakiza nkunzi (umutoni)"
Kuva ubwo rero babona umuntu uhihibikanira ikintu ejo kigakindirwa undi (kigahabwa undi mu mwanya w’uwakiruhiye) bati "Yarushye uwa kavuna!"
Kuruha uwa kavuna = Guhihibikanira ibizakindirwa abandi; kuruhira abatoni; gutahira cyamaramba.
Inkomoko: Ibirari by’insigamigani
No comments:
Post a Comment