Isega n'umuntu
Umunsi umwe, umuhari wahuye n’isega, urayibwira uti » umuntu agira intege cyane, nta nyamaswa yamukira itamuhenze ubwenge.» Isega iti » iyo mbona umuntu rimwe risa, ni ukuri naherako musumira. » Umuhari uti » ejo uzaze nkwereke umuntu kandi nzamugufasha. »
Nuko ngo bucye mu gitondo, isega n’umuhari bijya kwicara ku nzira, aho umuhigi yajyaga anyura iminsi yose. Ubwa mbere hanyura umusirikari ushaje. Isega ibaza wa muhari iti » uyu ni we muntu ? » Umuhari uti » oya, uyu yahoze ari we kera. » Inyuma ya wa musaza haturuka umwana, aza amukurikiye. Isega iti » umuntu ni uyu ? » Umuhari uti » uyu azaba umuntu kera, ubu ntaraba we. »
Hashize akanya, umuhigi ahinguka hirya afite imbunda ku rutugu n’inkota mu bitugu. Umuhari uti » dore noneho umuntu araje, genda umufate, jyewe nigiriye mu mwobo wanjye. »
Nuko isega igenda igira ngo ifate wa muntu; imugeze iruhande wa muhigi ntiyatinya, ayikubita isasu hagati y’ amaso, isega ntiyabyitaho, izinga umunya ikomeza kumusatira. Umuhigi arongera ayikubita irindi sasu. Isega irihangana iramwegera cyane.
Imaze kumwegera, akura inkota ye, ayitemagura hose. Isega igenda ivirirana, isanga umuhari itaka cyane. Umuhari urayibaza uti » mbega mwana wa da ! Aho ntiwanesheje wa muntu ! » Isega iti » ceceka sinarinzi intege z’umuntu, ni we ugira intege z’ukuli.
Ubwa mbere yenze inkoni yari ku rutugu, ayishyiramo umwuka, ayinturikiriza mu maso birantokoza rwose; arongera ubwa kabiri abinturikiriza ku mazuru, numva bimeze nk’unteyeho amabuye; arongera yikuramo urubavu rumwe, ararunkubita. Nari ngiye gupfa rwose. »
Umuhari uti » erega umenya wahashye! Ntuzongere kwirata ukundi rero. »
» Uguhiga ubutwari muratabarana. »
» Ubwenge busumba ubugabo. »
No comments:
Post a Comment