Tuesday, 2 March 2021

UMUGANI WA NYARUBWANA

Umugani wa Nyarubwana


Kera umuntu yarahagurukaga akajya guhakirwa inka, akagabana vuba cyangwa se bitinze, inka akayicyura, hakabaho n'urambirwa cyangwa se aho yacyeje baragaye imilimo ye, ubwo agataha amara masa.

Uwagabanaga inka akayicyura ntibyaciraga aho, yaratahaga ariko akagira iminsi yo gufata igihe kwa Shebuja, habaga iyo umugaragu atinda cyangwa agataha vuba, ibyo byaterwaga n'umuhatse.

Umugabo yagiye gufata igihe kwa Shebuja asiga umugore n'abana bakiri batoya, ajyana n'imbwa ye, Nyarubwana, atindayo ndetse haza no gutera akanda. Imbwa irasonza na Shebuja.

Umugabo atekereza gutaha adasezeye biramunanira kuko yatinyaga kuzanyagwa inka ze.

Bukeye Nyarubwana ihamagara Shebuja iramubwira iti «ko ureba tugiye gupfa tuzize inzara nta kuntu twakwirwanaho?» Umugabo ati «bite?»

Nyarubwana iti «nzajya guhiga inkware, inkwavu, isha, maze njye ahiherereye notse, nizishya nze nguhamagare turye!»

Umugabo aremera asangira na Nyarubwana.

Igihe cyo gutaha kiragera.

Umugabo n'imbwa ye bageze mu nzira umugabo ati «umva rero, Nyarubwana, ubu turatashye, kandi narahemutse twarasangiye! Uzamenye ntuzagire icyo uhingukiriza umugore wanjye, ntuzagire n'undi muntu ubwira! Uzaramuka ubivuze nkazakwica!»

Nyarubwana iti «sinshobora kumena ibanga.»

Baragenda bagera imuhira.

Umugabo arakirwa arazimanirwa, Nyarubwana na yo bayiha ibiyikwiye.

Bukeye umugore abaza umugabo we ati «ariko wowe n'imbwa yawe ko mwabyibushye, mwabyibuhijwe n'iki?»

Umugabo ati «kwa databuja badufashe neza cyane, baturinda icyitwa inzara cyose.»

Umugore ntiyashirwa, bibahooo.

Bukeye ahamagara Nyarubwana ati «mbwira icyababyibuhije wowe na Shobuja; nutambwira kandi nzakwisha inzara nta kindi gihano nzaguha!»

Imbwa iti «batwitayeho cyane tubona ibyo tulya n'ibyo tunywa byinshi.»

Umugore yanga kwemera, yanga kugaburira Nyarubwana, igiye guhodoka iragenda yegera nyirabuja iti «najyaga guhiga inkware, inkwavu, isha,nkabaga,nkotsa, ngahamagara databuja tugasangira!»

Umugore ati «nuko urakoze, dore igaburo ryawe nk'uko bisanzwe.» Umugore ati «ishyano ryaraguye! Ubonye ngo umugabo wanjye asangire n'imbwa, ahumane, none nanjye akaba ashatse kumpumanya, nako byararangiye ntagisigaye, nta bwo tukibanye ngiye iwacu!»

Nyarubwana ikaba yari ifite ibibwana. Ibonye nyirabuja arakaye, yitegura kugenda, ifata ikibwana cyayo igishyira mu gicuba cy'amata y'amacunda nyirabuja yanyweshaga umuceli.

Umugore mbere yo kugenda, akajya aza agasomaho ariko atazi ikirimo.

Nuko mu gitondo cya kare umugore abwira umugabo, ati «urabeho sinshoboye gusangira n'imbwa!» Agenda ubwo!

Umugore amaze kugenda, umugabo ati «Nyarubwana rero wararikoze, wamennye ibanga none dore ibibaye?»

Nyarubwana iti «ceceka nzamugarura bidatinze.»

Mu gitondo kare, Nyarubwana irabyuka, ibanga ingata ifata igicuba kirimo amacunda, umuheha n'ikibwana irikorera n'iwabo w'umugore.

Umugore ayikubise amaso, agenda yiruka ayisanganirira ku irembo, ati «ni ibiki Nyarubwa?» Nyarubwana iratura, ipfundura igicuba yereka nyirabuja; akubise amaso cya kibwana arumirwa.

Nyarubwana iti «nta soni ufite zo kundira abana ukabasomeza amacunda, warangiza ugafata inzira, ukigira iwanyu? Nzanywe no kugira ngo mbyereke ababyeyi bawe ndetse n'abaturanyi, hanyuma bavuge uko nkwiye kumera!»

Umugore ati «ceceka hoshi dutahe, ndetse ntugere no mu rugo, iwacu bataza kukubaza ikikugenza.» 

Umugore yihina mu nzu, afata utuntu twe yazanye, abwira iwabo ati «umugabo wanjye antumyeho ko arwaye yarembye, none nta kundi nagira, ngiye kumurwaza!»

Umugore na Nyarubwana bafata inzira barataha, umugabo abwira umugore ati «ari ugusangira n'imbwa ari no kurya ibibwana byayo ikigayitse cyane ni ikihe?»

Umugore abura icyo asubiza.

Ni bwo avumye imbwa ati «kuva ubu ntihazagire imbwa yongera kuvuga ukundi!»

Kutavuga kw'imbwa ngo ni aho byaba byarakomotse. 

Sinjye wahera hahera umugani!

No comments:

Post a Comment

INKOMOKO Y’INSIGAMIGANI: KUGENDA NK’ABAGESERA

  KUGENDA NK’ABAGESERA Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu uvuye mu bo bari kumwe akanyonyomba adasezeye ni bwo bavuga ngo naka agenda nk’a...