Thursday, 25 March 2021

NACUMUYE IKI MWIMANYI

 

NACUMUYE IKI MWIMANYI



Igisigo cya Sekarama ka Mpumba

Nacumuye iki Mwimanyi!
Sinacumbye urugomo wimye!
Sinatangiriye abagenda;
Sinashinze inkoto mu nzira;
Sinambuye n'abahanju,
Ngo uwanyaze agire ngo ndi n'icyaha,
Nkwiye icyasha mu mutwe!
Sinaciye mu iteka wagabanye,
Ingoma yahamagaye abagabo,
Umugaba nagira ati: "Genda utabare,"
Nti: "Genda uzihe abandi,
Ndanze kuzitabarira!"
Sinanywereye no gusinda,
Ngo ntuke Umunyiginya wavutse kwa Gihanga,
Nibagiwe Forongo2, ko yadutsindiye inka yaje!
Sinatutse n'Umwega wavutse kwa Makara
Nibagirwe ko yatubyariye ubukombe buhamye!
Sinimanye n'irembo ngo nugarire amarembo,
Mpime abagenda, urwo rubwa ruze!
Ntiyantangiriye njya kwambuka,
Ngo namfatira hakurya y'uruzi,
Azane uwanyambukije dupfane!
Sinaciriye iriza icyuho,
Sinakajije inkota,
Sinagenze nyakijoro!
Sinabanze umuheto bwije, ngo amfatire mu cyuho,
Ati: "Nimurore uhora yugurura amarembo y'abatunze,
Kujya kurora incubizi mu rugo!"
Ntiyanyaze yaragabanye mu rugo rwa Yuhi,
Ngo ampimbire ibicumuro by'uko nahunze mu rugerero
Ntiyari n'uwacu wagize ubwiko,
Ngo nacyura igihe, ati: "Nsezerewe ndi umunyazi!"
Sinahunze ingabo zihindanye ku rugamba,
Ngo agire ati: "Uriya musizi wa Serugo,
Nimwitegereze ahunganye umuheto!"
Ntiyanyagiye inyiturano:
Umwituza ahora ajyana imwe urayizi iba mu Batutsi.
Ntiyanyagiye n'imyenda ngo ampimbire imanza mbi,
Ngo nakunguranije ingumba magana atanu!
Ntiyanyanze yarangabiye iz'intahira,
Ngo natunguka mu irembo,
Bati: "Aje gukuza aho yagabye birasanzwe!"
Ntiyanyaze yarankwereye umunani,
Ati: "Nabuze indongoranyo narakoye, ndazikujyanye!"
Ntiyanyaze naragabanye mu rugo rwabo,
Haba no kuhakura ikimasa,
Kimwe tujya duhabwa abanyamuhango!
Nta gicumuro zigira I Rwanda:
Niba zarunuwe uzikomore!
Niba warazigabye, simvuguruza iryo wavuze:
Uri mu ijabiro uranyihere umuriro.

Wednesday, 24 March 2021

URURIMI RWOSHYWA N'URUNDI(Igice cya kabiri)

Ururimi rwoshywa n'urundi (igice cya 2)


Bukeye umunsi w'ubunani uragera. Noneho umugabo iby'abagabo, agerageza kurura umugore we.

Aratangira aramubwira ati «niko nyirana! ko urora umwaka mushya watangiye, tukaba tutari dukwiye kuwutangirana uburakari, twakwirengagije ibyo twagiranye ejo tukabyihanganira, maze umwaka tukawutangira neza!»

Umugore ati «rwose nanjye ni ko mbyifuza!»

Nuko baraseka, bifurizanya umwaka mushya muhire, mbese biba nk'aho nta cyo bigeze bakorerana kibi.

Baranywa, bararya bishimira umunsi w'ubunani.

Hashize umwanya, umugore arahimbarwa abwira umugabo we ati «erega n'ubundi twari twapfuye ubusa, wowe se ko nakubwiraga ko imbeba iturutse hariya ukanga kubyemera!»

Umugabo ati «ibyo byo kabishywe ntabyemeye, si ho yaturutse, yari iturutse mu mfuruka ya ruguru!!»

Umugore ati «waroye nabi.»

Umugabo ati «waroye nabi wowe!»

Umugore ati «nta cyo ujya wemera ndakuzi!»

Umugabo ati «wowe wavutse nta cyo wemera!»

Umugore ati «urasubiye kandi!» Ubwo ga nanone intambara iba irarose!

Baremveka barwana inkundura!

Icyo gihe uwabakijije ngo ni Ntiburakibara!

Jye sinari mpari, nari nigiriye i Bugibwa nidagadura na Bunani.

Sinjye wahera hahera umugani!


Tuesday, 23 March 2021

URURIMI RWOSHYWA N'URUNDI (Igice cya mbere)

Ururimi rwoshywa n'urundi(igice cya 1)

Rimwe umunsi w'ubunani wari wegereje, hakaba umugabo n'umugore bari bamaranye imyaka myinshi.

Ku mugoroba wa joro baricara baganira ibya mva he na njya he! Reka si umunezero bari bafite bombi, dore ko uwo mwaka wari unashize bawufitemo amahoro n'amahirwe menshi, ariko se ugira ngo urwo rugwiro rwarawushoje? Byabara karihalya.

Ikije guhungabanya icyo kiganiro cyari cyuje ituze kije kuba iki? Reka wiyumvire.

Henga imbeba bubeba igire itya iti «tururururuuuu!» ibace hagati, yanduruke. Batangira kuyiha urw'amenyo bariyamirira cyane karahava, baraseka, barakwenkwenura, sinakubwira!

Aho bazanzamukiye umugore ati «iriya mbeba nahoze nyibona muri iriya mfuruka y'epfo»

Umugabo ati «oya, imbeba iturumbutse mu mfuruka ya ruguru, ni ho nahoze nyirora isereganya.»

Umugore ati rwose iturutse hariya hepfo!

Umugabo ati «rwose waroye nabi iturutse haruguru.»

Umugore ati «Ubundi ndakuzi nta cyo ujya wemera, wakwemeye ko nayibonye neza!»

Umugabo ati «n'ubundi ni uko abagore mwabaye mujya impaka za ngo turwane!»

Undi ati «aha wenda ni ibyawe wava aho uhakana ko mvuga ukuri ngo» «ni ay'abagore!»

Umugabo ati «ndakuzi.»

Umugore ati «ndakuzi ali jye.»

Si bwo umwe azirimukiwe! Si bwo undi afashe ubushungu, Sibwo bashunguranye ubwo! ye ngaho, ye nguko, ruri hasi hejuru!

Umwe ati «urushyi nturuzira.»

Undi ati «ngiyo inkoni, umva umugeri, umva igipfunsi!»

Nuko barakomeza baragundagurana, amaherezo baza gukizwa na mbuga!

Kuva uwo mugoroba barasirika ntihagira uwongera kuvugisha undi.

Burira buracya, bakirakaranyije, burongera burira!

Ntucikwe n'igice cya kabiri 

Monday, 22 March 2021

NYANGUFI NA BAKURU BE (Igice cya 4)

 Nyangufi na bakuru be (4)


..... Nyamuryabana ariko umugore wacyo akaba umuntu.

Bakigera kuri iyo nzu, barasuhuza ariko bafite ubwoba bwinshi. Umugore arabikiriza, arasohoka yigira kumuryango agirango arebe abo bantu baje icyo gihe asanga ni abana beza, ababaza aho baturuka n'ikibagenza. Nyangufi amutekerereza ibyago bagiriye mwishyamba arangiza avuga ati:<none twabasabaga icumbi ejo tugataha>. 

Umugore arebye utwo twana uko ari twiza, akubitiyeho no kwibuka ko umugabo we atunzwe n'inyama zabana nkabo abasubiza afire agahinda ati:<ese bana banjye ndabaraza he hano ko uru rugo ari urw'igisimba kikaba gitunzwe no kurya abana nkamwe?> Nyangufi aramusubiza ati: nanone ni hahandi nutaducumbikira impyisi ziraturya, ikiruta ni uko twaribwa n'umugabo wawe aho kuribwa n'inyamaswa zo mwishyamba. Cyangwa se umudusabire imbabazi wenda yazitugirira ntaturye.

Nuko mukanyamuryabana agira impuhwe yemera gucumbikira abo bana yibwira ati< ubwo dufite inzu mini, ndabahisha kugeza mu gitondo cya cyago ntikiri bubimenye>. Umugabo yari ataratahuka, umugore ajyana abana munzu, abereka aho iziko riri barota, imbeho yari yabagagaje. Iryo ziko ryari ritazeho intama hose yari ibikiwe Nyamuryamuryabana aho ari butahukire. Abana bagitangira kota, abana bumva ikintu gikubise urugi kigira nka gatatu, ni Nyamuryabana wari utahutse. Ako kanya wa mugore ahisha abana munsi y'igitanda maze yihuta ajya gukingurira umugabo we. 

Nyamuryabana akigera munzu abaza niba ibiryo byahiye kandi niba inzoga yari itaze bayitaruye, ubwo ahita ajya kumeza, umugore amuzanira ya ntama ariko Nyamuryabana bimwanga munda akomeza kurehareha hirya no hino, bigeze aho abaza umugore ati: ariko wa umugore we ko hano hanuka urubisibisi? Umugore aramusubiza ati: ahari ni akanyana maze gukuraho uruhu. Hashize akanya gato Nyamuryabana yongera kubwira umugore we ati: hano hagomba kuba hari inyama mbisi, ubwo ariko ijisho yendaga kurimutoboza. Yungamo ati:<Kandi ahangaha ndumva Hanuka urunturuntu! Ayo magambo ayavuga ahaguruka agenda aboneje kuri cya gitanda Abana bihishe munsi.

Akigera kuri icyo gitanda asanga Abana bihishe munsi yacyo maze ariyamira ati:< nkwice kandi nkurye rutarara inyama y'umwana w'umuntu>! Abwira umugore we ati:< ntureba ko washakaga kunshuka wa umugore we w'ikivume! Yewe, sinzi niba nawe ntazakurya, amahirwe ugira gusa nuko ushaje kandi nkaba naramenyereye gutungwa n'inyama z'abana bo baba bafite inyama z'itoto. Ubu rero ngize amahirwe cyane hari abashyitsi bagombaga kuzangenderera muri iyi munsi, none nkaba mbonye inyama nziza zo kubazimanira ntavunitse. 

Umugore abuze uko agora aramusubiza ati: nubundi nari mbakubikiye ngo umwe uzamurye ejo, abandi tuzabazimanire abashyitsi. Nuko Nyamuryabana agenda ashikuza umwe umwe munsi y'igitanda maze arabitegereza. Abana bagira ubwoba bwinshi bwinshi maze bapfukamira icyarimwe imbere ngo basabe imbabazi ariko niba ibyubusa kuko yari inyamaswa irusha izindi zose ubugome. Aho kugira impuhwe ngo abababarire, yakomezaga kubacengezamo ibyiso bye byamurikaga nkibishirira yenda gusuma ngo abamire bunguri.

Bigeze aho abwira umugore we ati: mbandiyemo umwe nonaha nuko naba niyangirije iriya mihore mbona bafite igomba kuzavamo umufa utagira uko usa, ntawe uzawuvirira ye! Nyamuryabana yigira hirya abatura igikota cye aragityaza arangije afata n'igihoro cye aragikubira. Ubwo babana barareba ariko babuze aho barigitira.

Afata cya gikota mu gihe agiye kukidudubiza umwe muri ba bana, umugore we agifata aturutse inyuma amucyaha. Aramubwira ati:< urashaka gukora iki muri iki gicuku? Nti wakwihangana ngo turyame ko ejo ko uzaba ufite igihe gihagije? Have bareke uzabice ejo umaze kuruhuka. Umugabo aramutwama avuga ati: <ceceka wa umugore we, ntuziko nindara mbishe ejo aribwo inyama zizaryoha kandi zikoroha? Umugore nawe ati:< iyo si inda ni indogano! Ubona ko iziri aha ejo uzaba wazimaze? Dore hari inyana yose, intama ebyiri n'uruhande rw'ingurube, ibyo byose ejo bizaba byashize?

Umugabo ati:< nikoko noneho bazane ubagaburire bijute batavaho bananuka nkazabura inyama nziza, maze nurangiza kubagaburira ubaryamishe neza>. Umugore yumva ibinezaneza bimuje kumutima, aherako azanira banana ibiryo ariko ntibabashije kubirya kubera ko bari bakutse umutima. Naho Nyamuryabana yisubirira kukibindi cye ibyishimo byamusabye kuko yari amaze kubona ikizamunezeza n'abashyitsi be. Ikirura kiranywa karahava, intere y'umusinzi yigira aho umugore ahirikira kuburiri.

Ntuzacikwe na Nyangufi na bakuru be igice gikurikira!

Friday, 19 March 2021

ISHA N'INZOVU

Isha n'Inzovu



Umunsi umwe isha yaganiraga n’izindi nyamaswa, nuko iza kuzibwira, iti « aho mwari muzi ko naguze ya nzovu nini muzi, none ikaba inkorera ? » Impongo yumvise ayo magambo iratangara cyane, iti  » ni uko uvuze? Sigaho kutubeshya ! Ndetse ejo kare tuzayibariza ! »

Ntibyatinze mu museso wa kare, impongo irazinduka no kwa Nzovu iti « ejo isha yatubwiye ko yakuguze, ngo none urayikorera, biradutangaza cyane. Twari tuzi ko inyamaswa twese tugomba kukubaha no kugutinya, none ni ibyo? Ikibabaje kandi yabivuze hari amasatura, ingurube, ibinyogote n’izindi nyamaswa ziciye bugufi. »

Inzovu yumvise ayo magambo birayitangaza, irarakara, bituma yiyemeza kubaza isha icyayiteye kuvuga ayo magambo ateye isoni. Irahurura na yo.

Isha ikirabukwa inzovu itangira kwirwaza. Iraniha cyane, ivuga nk’iyarembye. Iti« ikirenge we! Imbavu we! Umutwe we! Ayi data we I » Ubwo niko yigaragura hasi. Inzovu ibonye isha imerewe nabi igira impuhwe, ariko ntibyayibuza kuyibaza icyatumye itinyuka kuyisebya mu ruhame rw’izindi nyamaswa. Iti « niko sha ngo waranguze ungira umugaragu wawe ? Ngaho se nikavuge ! »

Isha irasubiza iti « Nyagasani ni nde wanteranyije atya?» Inzovu irayisubiza iti « inyamaswa mwari kumwe ejo ni zo zabimbwiye kandi urazibuka. »
Nuko isha irayibwira iti « dore uko meze ubu nararembye, kandi maze iminsi ntaho njya. Ibyo se si ibikwereka ko ari abanzi bashaka kunteranya na we?Nkurahire, sinigeze nabirota mu nzozi ! »

Inzovu yumva igize impuhwe, ariko ntiyashirwa. Iti « ngwino nguheke tujyane kubaza impongo, na yo mwari hamwe ejo, menye uvuga ukuri. » Inzovu irayiheka.

Mu nzira byahura n’izindi nyamaswa, isha ikagamika, kugira ngo izereke ko ihatse inzovu. Inyamaswa zibibonye ziti « ni koko isha yahatse inzovu, dore irayihetse ! »
Inyamaswa yahura n’indi ikabiyitekerereza, maze iyo nkuru ikwira hose. Inyamaswa zirashika na zo ngo zihere amaso, zishire amatsiko.

Inzovu ikomeza urugendo ihetse ya sha, bitaragera aho impongo ituye isha yibaza uko iri buhindure ibyo yavugiye ku mugaragaro. Isanze bitaza. gshoboka yigira inama yo gucika.
Uko yakicaye ku mugongo w’inzovu iritunatuna irazimiza igwa mu ishyamba irihisha. Inzovu ntiyamenya ibyabaye, ikomeza kugenda. Igeze aho impongo iri, ngo yururutse umurwayi, isanga yagiye nk’ejo. Irumirwa kandi ikorwa n’isoni, kuko nta nyamaswa n’imwe yali isigaye itaramenya iyo nkuru. Isha yari yayirushije ubwenge.

« Ubugabo si ubutumbi. »

Tuesday, 16 March 2021

UMUYAGA N'IZUBA

Umuyaga n'izuba

Umuyaga n'izuba byajyaga bitongana iminsi yose, kimwe kikabwira ikindi ko kikirusha amaboko.

Bukeye bibona umuntu wihitira.

Umuyaga uti «ngiye kumwambura iriya kanzu ye, nandusha imbaraga wowe ugashobora kuyimwambura, ndemera ko na we uzindusha.»

Izuba riremera.

Umuyaga urahuha cyane, ugerageza kuyimwambura.

Wa muntu aherako arayikomeza n'amaboko yombi, yanga kuyirekura.

Hanyuma izuba riracana cyane; ubushyuhe buramwica, aherako yikuramo ikanzu, ashaka aho igicucu kiri agira ngo yikingemo. 

Izuba riti «nturuzi rero ko koroshya biruta gukoresha kiboko?» «Akagabo gahimba akandi kataraza.»

Sinjyewahera hahera umugani!

Monday, 15 March 2021

INTARE N'URUKWAVU

Intare n'urukwavu



Kera intare yabwaguriye mu ishyamba, irangije ibyana ibisasira mu isenga, ikajya ibigaburirira aho. Muzi rero ko intare irya byinshi, ndetse n’ibyana byayo bivuka bizi kurya cyane. Ni yo mpamvu iyo ntare yagombaga kwica inyamaswa nyinshi, kugira ngo ibone ibiyihaza yo n’ibyana byayo.

Umunsi umwe isigira ibyana byayo ibyo biri burye, ijya guhiga maze itinda kugaruka. Urukwavu rwihitiraga, ruza kubona ibyo byana by’intare maze rurabibwira ruti «muraho bavandimwe? Bambwiye ko mwasigaye mwenyine kandi murwaye niyo mpamvu nje hano, kugira ngo mbakorere ibyo mwifuza.» Ibyana birarusubiza bitangara biti «bishoboka bite ko waba uva inda imwe na twe?»
Urukwavu ruti « Yoo! Se ubwo ntimwari muzi ko ndi mukuru wanyu? Ariko ntibitangaje, muracyari bato cyane!» Rurakomeza ruti «ibyo mbabwira ni ukuli, ndi mukuru wanyu rwose.» Rumaze kuvuga ayo magambo, rutangira kubiguyaguya rugeza igihe ruza kubisanga muri ya senga byabagamo.

Rumaze kugeramo, rurabibwira ruti « ubu rero, ngiye kubashakira ibyo murya, mutaza kwicwa n’inzara.» Nuko rugira inyama rushyira ku ziko, ruracanira. Zimaze gushya, aho kwarura ngo ruhe bya byana, rwarura rwirira, ibyana byasamye gusa, ntirwagira icyo rusigaza.

Intare iza kuza ivuye guhiga, maze ihamagara ibyana byayo, ngo irebe uko bimeze. Biyigeze imbere isanga byashonje cyane maze irabibaza iti «ko nabasigiye ibiryo, none nkaba mbona mushonje cyane byagenze bite?» Ibyana bivugira icyarimwe biti «ni urukwavu rwaje rurabyirira! Burya wamaze kugenda ruraza rutubwira ko ruva inda imwe na twe, turwereka ibyo rudutekera, bihiye ruririra.

Intare ihindukirana agakwavu aho kari kabunze muri ya senga, maze ikabwirana umujinya mwinshi isa n’ikarora rwose (sinzi icyari cyayibwiye ko kihishe hafi aho mu muheno) iti «niko wa kagome we, urabona ngo uranyamburira abana ibiryo, ukabyirira? Ntubona ko wabishije inzara? Sohoka muri uwo mwobo; nudasohoka kandi ndakwereka. Sohoka se bitaraba nabi.»

Agakwavu rero aho kari gashya ubwoba kati «nimumfashe aya macumu yanjye muyanshyirire hanze mbone uko nsohoka.» (Naho amacumu yari amatwi y’agakwavu.) Intare yarayajugunye, kajyana na yo kabandagara hirya iyo gahaguruka kanduruka.

Nuko intare ibonye ko urukwavu rutongeye gukoma kandi rukaba rutasohotse, ibaza ibyana byayo iti « rwa rukwavu rurigitiye he? » Ibyana biyisubiriza icyarimwe, biseka biti «ntureba hiryaaa... ruragenda rutaruka.»

Intare irurabutswe, irarubwira iti «genda shahu wampenze ubwenge kare! Nta n’ubwo nirirwa ngukurikirana, uri inyaryenge koko !» Nuko urukwavu ruhikura rutyo. 

Sinjye wahera hahera umugani!

Sunday, 14 March 2021

NYANGUFI NA BAKURU BE(Igice cya 3)

 Nyangufi na Nakuru be(3)



..... Bongera guta Ababa babo mwishyamba ariko noneho rya kure cyane.

Ababyeyi bakomeje kwibaza uko bazagenza about bana birabashobera. Bukeye, bongera kwigira inama yo kongera kubata mwishyamba ariko noneho mwishyamba ryingati. Iyo nama bayijyaga bibwira ko ntamuntu ubumva, nyamara Nyangufi byose yarabyumvaga. Amaze kumva ubwo bugambanyi aribwira ari: Imana yankijije urwa mbere izankiza n'urwa kabiri. Aryama ataryamye, mu museso wa kare azinduka agira ngo ajye gushaka twa tubuye, ageze ku rugi asanga ruradadiye abura uko abigenza arahindukira.

Ntibyatinda umugabo abyutsa umugore we n'abana ari:<mubyuke tube gushaka inkwi> asa nuwihanangiriza abana ati:<muramenye ntimwongere kwigira indangare nkubushize>. Abana barabyuka barihumura, barangije nyina Ababa agatsima ko kwica isari. Nyangufi ake ntiyakarya ahubwo aratekereza ari:<<ubwo nabuze twa tubuye uwakoresha uyu mutsima nkagenda myumanyurira mu nzira data ari butunyuzemo, nkazatuma dushobora kugaruka, nuko awushyira mu gafuka arinumira. Ubwo ababyeyi nabo baba bamaze kwitegura bashyiranzira baragenda ariko banyura indi nzira. 

Bakigera mwishyamba Nyangufi afata was mutsima we atangira kugenda awumanyagurira munzira se abanyujijemo barinda bagera rwagati hahandi se yashakaga kongera kubasiga. Bamaze kurigeramo ababyeyi banza kurabukwa akarari kahantu hicokori, sinzi uko bongeye kureba abana kujisho maze bicoka muri ka karari maze bisubirira imuhira, abana basigara muri iryo shyamba. Abana babuze ababyeyi babo, bagira ubwoba cyane kubera ko bari barisigayemo bonyine. Nyangufi we ariko ntibyakura umutima nuko yari yizeye Indira iribuze kubasubiza imuhira, nuko abwira Nakuru be ari: nimuhumure munkurikire gusa ndabereka inzira igera imuhira. Abajya imbere yizeye kuyoborwa nawa mutsima ariko ntakamenyeko inyoni zawiririye.

Amara umwanya ashaka who yagiye awunaga arahabura, nawe atangira kugira ubwoba ariko abisha bakuru be. Bazerera ishyamba ryose, uko bagenda bakarushaho kuyoba no kuryinjiramo. Igicuku kimaze kuniha, haza umuyaga batigeze bumva ago bavukiye. Noneho kubera umwijima barushaho gukuka umutima. Inyamaswa zabikanga zikagenda zinyuranamo babo hirya no hino. Bakumva inkubi y'umuyaga bakagira ngo ni impyisi mahuma zije kubarya. Ubwoba burabica noneho ntibaba bagishoboye no kuvugana. Ntibyatinda imvura iragwa, imbeho irabica, intoki zihinduka ibinya. Inkuba zirakubita abana bagwa igihumure, batambuka bakagwirirana mu byondo, bajya kubona bakabona bongeye kugaruka aho bavuye.

Mbega akaga!

Nuko Nyangufi aribaza asanga bakora ubusa, niko kurira igiti ngo arebe ko bari icyo yarabukwa imusozi. Ageze mu bushorishori byacyo areba hirya no hino maze arabukwa urumuri runyenyeretsa hakurya y'iryo shyamba aherako aramanuka ageze hasi rwarumuri ntiyongera kurubona, biramubabaza cyane yumva acitse intege. Umuhungu muzima ajya imbere bapfa kugenda, hashize umwanya babona basohotse muri rya shyamba hafi ya rwa rumuri, nuko bakomeza kuyobagurika barugana kugeza igihe bagereye kunzu rwarimo. 

Iyo nzu ikaba iy'igisimba cyitwaga Nyamuryabana ariko umugore wacyo akaba ukuntu. 

Ntucikwe na Nyangufi na bakuru be igice gikurikira!


Wednesday, 10 March 2021

NYANGUFI NA BAKURU BE (igice cya kabiri)

Nyangufi na Nakuru be


.... Nuko basesera muri iryo shyamba. Iryo shyamba ryari inzitane kuburyo nta muntu washoboraga kubona undi iyo yabaga amusizeho intambwe icumi. Ubwo ariko nyina wa babana yasaga nuwaciye kuko yarazi ibyari bigiye kubabaho kandi adashoboye kubakiza cyangwa ngo ababurire. Binjira mwishyamba, nibwo Nyangufi yatangiye kugenda anaga twa tubuye aho  se abanyujije barinda bagera mwishyamba hagati.

Se atangira gutema ibiti no kubisatura, yereka Ababa hirya ye gato aho barunda imyase. Nuko abana batangira gutunda inkwi bazirunda no gushaka imigozi yo kuzihambira. Uko bazitunda bazirunda, niko se na nyina bakomeza gucengera mwishyamba hirya kugira ngo babone uburyo bibeta no gusubira imuhira. Abana bakomeza kurunda inkwi bageze aho, bazagukebuka aho ababyeyi babo bari, ntibagira n'umwe babona, nuko batangira guhamagara se na nyina bataka cyane! Ngo bitabwe nande? Abana batangira kugira ubwoba ubwoba bwinshi, batangira kurira bakeka ko nyamaswa zaba zabaririye ababyeyi none nabo zikaba zigiye kubarya, bari bihebye basigaye mu kangaratete. Ariko Nyangufi akomeza kubihorera bakomeza gusakuza barira kuko yari yizeye inzira iza kubasubiza imuhira kandi akaba azi neza ibyo ababyeyi babo bari bamaze kubakorera. 

Bigeze aho ahumuriza bakuru be ababwira ati:<<bavandimwe mwigira ubwoba, data na mama badusize hano bartahira, ariko muhumure ndabageza imuhira mjnkurikire gusa>>. Nuko abajya imbere bakurikira hahandi yagiye anaga utubuye, bagiye kubona babona bageze imuhira. Nakuru be batangira bavuga bamushimira bati: <<uri akagabo sha>>. Naho we kubera ko yitondaga cyane kandi akamenya no kwiyoroshya, mbese ntashake ko hari umenya ko azi ubwenge, arababwira ati:<< sinjye ahubwo ni amahirwe twagize>>. Abivuga amwenyura. Abana ntibaherako binjira munzu, baguma ku muryango bumva ibyo ababyeyi babo bavuga.

Ubwo umugabo n'umugore we bakigera imuhira, umuntu ukomeye cyane kuri uwo musozi yari yabishyuye amafaranga yari abamazemo igihe kirekire, uwo mwenda ntibari bakiwutekereza, bari barakuyeyo amaso. Ayo amafaranga ntiyari abakijije ariko bamaze kuyabona badishima cyane kuko inzara yari imaze kubarembya. Ako kanya umugabo yohereza umugore kugura inyama. Kubera ko bari bamaze iminsi batarya, umugore agura inyama byinshi kuburyo abantu babiri batashoboraga muzirya ngo bazimare. Ngo inyota ntindi igufunguza iyo utari bumare! 

Nuko umugore arateka, amaze guhisha bararya birabasegeka. Inyama zose zisigarira aho dore ko udaheruka kurya niyo abibonye atabishobora. Bamaze kwegura amabondo, wa mugore aravuga ati:<< Banana Bach iyo baba aha, baba bariye izi nyama zisigaye kandi zari kubahaza ndetse zigasigara, mbese nkubu aba banyagwa bari hehe? Yewe uwapfa kunyereka Nyangufi. Ubwo yungamo ati: sinakubwiye ko tuzicuza nyuma? Nkubu aba bana bamerewe bate muri RYA shyamba? Uziko uri inyamaswa muzindi wowe watinyutse kujugunya urubyaro rwawe kariya kageni? Ese nkubu niba bakiriho baratuvuga iki? Rero nanjye ngo bakiriho! Naruha nanjye naruha. Bigeze aho, umugabo ntiyaba akibashije kwihanganira amagambo y'unugire we, kuko yakomezaga kumuhamya icyaha ngo niwe washatse ko bata abana babo mwishyamba, Niko kumubwira amucyaha ngo:<< ngo ni wongera kuvuga ago magambo ndagukubita>>. 

Umugore akomeza kurira ahamagara abana be avuga ati:<abana nanjye we! Abana nanjye we!> ageze aho sinzi uko yaje kuvuga cyane ati:abana banjye bari he we? Abana uko bakabaye ku muryango bavugira rimwe bati:<Erega turi hano>. Nuko nyina ashiguka ubwo yiruka afire ubwuzu bwinshi ajya ku muryango maze ahera ko angusokoze. Akimara kubabona abahoberera rimwe ababwira ati: mbega ukintu nishimye kongera kubabona, ndebera, murananiwe cyane kandi inzara yabishe. Maze abwira Nyangufi ati: mbega umusatsi wawe ni uku wahindutse? ngwino ngusokoze. Amaze kumusokoza, ahamagara abana arabagaburira, barya banezerewe ariko se yari yabuze aho yakwirwa. Hashize akanya yikura mwisoni ati:mwari mwagiye he he mwabigoryi mwe? Mbonye igihe twabashakiye tukababura, tukarinda twiyizira twibwira ngo mwatashye>! Abana bacisha make bakomeza kurya bafite umunezero. Noneho batangira kubatekerereza uko bagize ubwoba basigaye muri rya shyamba bonyine. Icyaje kuba kibi ni uko ibyo byishimo byashiranye naya mafaranga.

Ntibyateye kabiri yamafaranga amaze gushira, ababyeyi bongera guta abana babo mwishyamba ariko noneho mu ryakure cyane.


Ntuzacikwe na Nyangufi igice gikurikira!

Tuesday, 9 March 2021

MAGORWA, INTARE NA BAKAME

 Magorwa, Intare na Bakame


Kera habayeho umugabo akitwa Magorwa yari atunze inka, intama n'ihene. 

Umunsi umwe, yahura inka ze araziragira, igihe cy'igicamunsi kigeze, intare iraza iti: yewe wa mugabo we, izi nka uragiye ni izande? Magorwa ati: ni izanjye.

Intare iti: uranzi?

Magorwa ati: sinkuzi

Intare iti: uziko abantu muri inkozi z'ibibi uzi induru yanyu ya ni njoro mwateraniye hamwe, mwacanye igishyito ngo intare irabatera none ngo ntunzi? Magorwa arumirwa, ubwoba buramutaha, arena hirya no hino aremera ahebera urwaje. 

Intare iti: umva wa mugabo we, ndareba wahutswe, hitamo gupfa cyangwa kuzajya umpa itungo igihe ndishakiye. 

Magorwa ati: nemeye kujya nguha itungo ushaka. 

Intare irongera iti: umenye kandi ko nugira uwo ubibwira nzakwica. 

Intare ifata ikimasairakijyana, Magorwa nawe acyura izindi. Ageze imuhira, umugore aramubaza ati: cya kimasa kirihe? Magorwa ati: cyazimiye. Nagishatse ndakibura. Nyamugore ati: cyazimiriye mu zindi nka, niba hari abo mwaragiranye uyu munsi, ubwo kizaboneka ejo. Umugabo ati: ibyo byihorere ni ibyanjye. Umugore ati: ntampaka tujya, nibarizaga. 

Ya ntarenayo ibigira akamenyero, aho ishakiye ikajya itwara imwe muri za nka. Umugore wa Magorwa nawe bimubera urujijo kuko atamenyaga aho izo nka zizimirira kandi yabaza umugabo we, igisubizo kikaba ko zazimiye. Magorwa abura uko abigenza kandi inka zaei zigiye kumushiraho. Yibera umunyabyago araharirwa aranyukirwa.

Bukeye Magorwa ahura na Bakame.

Bakame iti: ariko wa mugabo we ko umaze iminsi warasuherewe ni ukubera iki? Magorwa atekerereza Bakame uko byagenze. 

Bakame iti: uwagukiza iyo ntare wa zamuhemba iki? 

Magorwa ati: icyo ushaka chose. 

Bakame ati: uge undeka nirishirize utwatsi mu murima wawe kandi uzandinde imbwa zawe. 

Magorwa ati: ibyo nabyo! ndabikwemereye. 

Bakame iti: maze uzabohe umugoziukomeye cyane ifate n'intorezo ugende nkugiye gutitira ibiti mwishyamba uzasanga intare iguteze. Izakubaza impamvu udaheruka kuragira aho ishobora kwifatira inka yayo nkuko mwabivuganye. Nzaba ndi ahiherereye, ibibazo nzakubaza, uzabisubize kandi ntuzagire ubwoba ngo umvuge mwizina.

Magorwa abigenza uko bakame yamubwiye. Afata umugozi n'intorezo aragenda. Intare imubonye irishima iti: kaze neza mboga zizanye, ubuse kandi urankizwa niki ko wishes amasezerano? Igihe Magorwa atarasubiza, Bakame irahangaza iti: mbe Magorwa wee, urajyahe? 

Magorwa ati: ndajya kwasa inkwi zo gucana

Intare iti: uwo ninde uguhamagara magorwa we?

Magorwa ati: ni umuhigi nya muhigi uhiga inyamaswa zinkazi. Intare ibyumvise igira ubwoba iraryama.

Bakame iti: Magorwa we, nta ntare wigeze ubona cyangwa wumva yivuga?

Intare iti: vuba ko ntayo wabonye

Bakame iti: ntaniyo wumvise?

Magorwa ati: ntago ntago

Bakame iti: mbe Magorwa we, icyo kiryamye imbere yawe ni igiki?

Intare iti: vuga ko ari igishyitsi cy'igiti

Magorwa ati: ni igishyitsi cy'igiti

Bakame ati: ese hari igishyitsi cy'igiti kigira amaguru, amaboko, umunwa n'amatwi?

Intare iti: vuga ko ari igishyitsi baranduranye n'imizi yacyo. 

Magorwa ati: ni igiti barimburanye n'imizi yacyo yose. 

Bakame ati: nonese Magorwa ko wambwiye ko ugiye kwasa inkwi so gucana wahereye kuri icyo?

Intare iti: vuga ko iki gishyitsi gifite ibishami byinshi urabona uko ugitwara.

Magorwa ati: iziki sinabona uko nzitwara.

Bakame ati: Magorwa we mbwira niba byakunaniye nze nagufashe

Intare irakangarana iti: vuga ko bitakunaniye

Magorwa ati: wikwirirwa uza ndabyifasha

Bakame ati: ko mbona ufite umugozi wa wuhambirije icyo gishyitsi ukikore ugataha hakiri kare none waza guhura n'intare wabigenza ute? Niba kandi byakunaniye, umbwire nze ngufashe.

Intare iti: mubuze kuza Hank

Magorwa ati: igumire aho ngaho ndabyikorera.

Intare iti: mpambira vuba

Magorwa afata umugozi muntoki agira ngoahambire.

Bakame ati: ariko Magorwa urakora nkabana, uhambira igishyitsi nkicyo ashyiraho umwete kandi agakomeza kugirango bifahambuka. Niba kandi byakunaniye umbwire nze mbyikorere.

Intare iti: mpambira cyane nkuko uriya mugaboabyifuza. 

Maagirwa ahambira ya ntare arayidanangira kuburyo itashobora kwinyagambura.

Bakame ati: warangije?

Magorwa ati: narangije

Bakame ati: Magorwa we, iyo umuntu amaze guhambira igishyitsi nkicyo, afata intorezo agakubita akacyahuranya kugira ngo arebe ko imigozi yahambirije ukomeye. Nakubwira iki rero. 

Magorwa afata intorezo no mugahanga k'intare ngo Pooo! Arongera ati Pooo!!! abigira gatatu intare arayica ayikira atyo!

Bakame iraza iti: Magorwa rero ngukijijeintare, ahasigaye ni ukwibuka by a bihembo byanjye.

Magorwa ati: narabikwemereye n'ubu ndabikwemereye. 

Magorwa ageze we abitekerereza umugore we nuko amahirwe ye ayakesha bakame. 

Bukeye bakame ajya kwa Magorwa ayiha ibihembo byayo, itaha inezerewe. Iti: ubundi rwose ineza ikwiye kujya yiturwa indi. Uhawe igisaruhande ntiyiture ikinono cyangwa amagufa.

Sinjye wahera hahera umugani!

Saturday, 6 March 2021

NYANGUFI NA BAKURU BE (Igice cya mbere)

 Nyangufi na Nakuru be

Kera habayeho umugabo n'umugore babyarana abana barindwi, imfura ikaba yari igeze mu kigero cy'imyaka icumi. Umwuga w'umugabo wari ukwasa inkwi akazigurisha agakuramo amafaranga yo kumutunga n'umuryango we wose. 

Bari abakene cyane, bagahorana umutima uhagaze kuko batashoboraga kubona ibitunga abo bana uko ari barindwi nuko nta numwe wari ugejeje igihe cyo kwirwanaho. Icyarushagaho kubatera agahinda, ni umwana wabo w'umuhererezi. 

Yahoraga abateye impungenge ntagire ikintu kimushimisha, agahora yigunze kandi ntavuge. Iyo yakoraga igikorwa cyiza giturutse k'umutima mwiza yari yarivukaniye, we yibwiraga ko akoze ikintu kidatunganye. Yari mugufi cyane kuburyo yavutse areshya n'urutoki rw'igikumwe maze bakurizaho kumwita NYANGUFI.

Uwo mwana bari baramwishyize my mutwe bose, ikibi chose gikozwe muri urwo rugo akaba ariwe kitirirwa, nyamara niwe warushaga Nakuru be ubwenge n'ubwitonzi ndetse no guteganya. Ntiyari ashamadutse, yavugaga make ariko akumva menshi.

Bukeye amapfa aratera, inzara irabiyogiza rwose muri icyo gihugu. Murabyumva namwe umuntu wari ufite abana barindwi kubahahira ntibyari byoroshye, ariko akomeza kugerageza ageze aho abura ibibahaza kubera ibiciro byari byarazamutse cyane bitewe n'inzara yari yaraje ari kirimbuzi. Umugabo amaze gushoberwa, yigira inama yo guta abo bana mwishyamba; inama amaze kuyuzuza, ntiyayihisha umugore we, ayihisha abana be.

Mwijoro yari araye ari buge guta abana muri rya shyamba, akangura umugore we kugira ngo amubwire amubwire inama yari y'ungutse kukibazo bari bamaze iminsi bibaza cyerekeye uko bakwiye gutunga abo bana, ubwo ariko abana bari baryamye kare!

Umugore amaze gukanguka, umugabo amubwirana agahinda kenshi ari:<<umva rero umugore wanjye, urabona neza ko tutakibashije gutunga bariya bana, none niyemeje ko ejo nzajya kubata muri ryashyamba njya nasamo inkwi. Bazagenda baribwe n'inyamaswa ago kugira ngo nzabone inzara ibanyicira mu maso.>>
Arakomeza ati: Ibyo bizanatworohera cyane kuko mu gihe bazaba bahugihe mu guhambira inkwi, twazabihisha maze tugahindukira batatureba.

Kubera impuhwe z'ababyeyi, umugore yamaze kumva ago magambo akubitwa n'inkuba maze asubiza umugabo we ati:<< ubwose ibyo uvuze ni ibikuvuye k'umutima cyangwa se hari ukundi wabaye? Ntanisoni ufite? Iryo risubize ago urikuye. Wowe se ko uri mukuru hari aho wabibonye? Ni wowe ugiye kuzaba nyamuhamba ababona?>>
Nyamugabo aho kugirango y'umve neza igisubizo cya kibyeyi umugore we amuhaye, atangira ku mutwama ati:<<umva nawe ubwenge bw'abagore! Ubwose about bana tuzabatungisha iki?>> Njyewe ntakundi, natekereje byarangiye ndetse byuka witegure kuko nawe tujyana, singiye kuzabona abana banjye bapfa urw'agashinyaguro. Umugore akomeza kwiyumviraaa atekereza ukuntu inzara izamwicira abana mu maso, atekereje agahinda bizamutera nawe yemera igitekerezo cy'umugabo we, nuko ajya kuryama ariko amarira amuzenga mu maso.  
Ubwo ariko nyangufi ibyo ababyeyi be barimo, yari yabimenye kare! Yari umwana uzi ubwenge butangaje kandi ntiyagiraga ikintu nakimwe kimutera ubwoba. 

Yamaze kumvira mu buriri bwe ibya se na nyina; abyuka buhoro ajya munsi y'intebe se yakundaga kwicaraho kugira ngo abashe kumva ibyo bavuga neza. Yamaze kubyumva asubira ku buriri ariko ntiyarushya agoheka, ahubwo arara atekereza uko agomba kubigenza kugira ngo we na bakuru be bazashobore kwikura muri iryo shyamba.

Mu museso wa kare abyuka ajya k'umugezi wari hafi y'iwabo, ahatoragura utubuye twera atwuzuza udufuka twe, maze agaruka I muhira. Ntibyatinze buba burakeye neza. Nuko wa umugabo abyutsa umugore n'abana ariko akaba yanogeje inama maze arababwira ati:<<uyu munsi muramperekeza na nyoko kugira NGO muntwaze inkwi, buried umwe arazana izo ashoboye, maze tuzishyire hamwe tuzigurishe amafaranga, nineho ahari yaba menshi tukayahahisha ibyadutunga nibura icyumweru. 

Abana babyumvise bishimira kujya kureba aho hantu hakure bari kumwe n'ababyeyi babo; baherako baboneza iy'ishyamba ariko nyangufi yirinda kugira icyo abwira bakuru be mu byo yari yumvishe. 


Ntuzacikwe nigice gikurira cya NYANGUFI ni ejo!
 


 


Thursday, 4 March 2021

INZOKA N'IGIKERI

Inzoka n'igikeri



Umunsi umwe, inzoka yagiye gushaka icyo irya iraheba. Ihindukiye isanga igikeri mu iriba. Irakibwira iti «nzanira amazi yo kunywa.» Igikeri kirayisubiza kiti «simfite ikibindi cyo kuvomesha.» Inzoka iti «pfa kuzamukayo akuri mu nda aramara inyota. »

Igikeri kiratekereza, hashize akanya gato, kirayisubiza kiti «nabera sindabona inzoka inywa amazi yo mu nda y’igikeri, ahari urashaka inyama yanjye!» Inzoka yumvise ayo magambo, ibura icyo isubiza, irasimbuka no mu iriba, ngo dumbuli! Iribira.
Igikeri na cyo cyogera hejuru. Inzoka yuburutse igikeri kiribira. Umukino ukomeje utyo, igikeri kiratagangara. Hanyuma giturumbuka mu mazi, gifata agasozi, cyiroha mu mwobo w’intozi, ziracyanjama; na wo kiwuturumbukamo, kijya kwicukurira uwacyo. Inzoka ije igikurikiye, yiroha muri wa mwobo w’intozi.

Igikeri kibonye ko imaze guhenengeramo, kirahindukira, wa mwobo w’intozi kiwegekaho ibuye rinini, kirahomera. Intozi zidwinze ya nzoka, icika isohoka, ariko ibura aho inyura. Intozi zirayirumagura, zigera aho ziyica, zirayirya; igikeri gikira gityo.

 » Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu. »

Wednesday, 3 March 2021

INZOKA N'URUYONGOYONGO

Inzoka n'Uruyongoyongo



Kera habayeho inzoka n’uruyongoyongo maze biracudika, ndetse bigeza n’aho kunywana. Uruyongoyongo rubwira inzoka, ruti «mbere yo kunywana, ndabanza nasame undebe mu nda, nurangiza nanjye ndore mu yawe.» Inzoka iti «ese ibyo urabishakira iki nshuti twabanye?» Ruti« ndagira ngo ndebe ko hatarimo akangononwa.» Inzoka iti« ibyo na byo, ngaho nasame uroremo uko ushaka. » Uruyongoyongo ruroramo, rurashishoza rugeza mu murizo.

Inzoka iraruhindukirana irarubaza iti «ese hari ako ubonye?» Ruti «rwose ubanza karimo, mbonye hacuze umwijima!» Inzoka ni ko kurusubiza iti « nushaka ushire agahinda nta bwo ari akangononwa ubonye, ahubwo ni ukugira inda ndende!» Uruyongoyongo ruriyumvira, hashize akanya ruti «ngaho dupfe kunywana, ariko sindagushira amakenga!» Nuko biherako biranywana, bibana mudendezo, bigatumirana bigasangira amayoga.

Uruyongoyongo rwituriraga mu misozi miremire, naho inzoka ikibera mu kibaya cy’ishyamba ry’ingati. Ngo hace imyaka, ishyamba ryo kwa Nzoka bararitwika, ryose rishya ururimbi. Inzoka ihutaho ituma ku ruyongoyongo ikitaraganya iti «gira bwangu, hurura ay’Uruniga, usume ay’Ururumanza uhute ay’imbogo, ugende ay’inyaga, uze unteturure ndacikirijwe!»

Uruyongoyongo rukibyumva ntirwatindiganya, rusya rutanzitse, rwiruka amakubaruhu rutabara umunywanyi warwo. Ngo rugere ku kibaya rusanga ibyo rwabwiwe ari impamo, rubwira inzoka yizinguriza ku ijosi ryarwo bwangu ruherako rurayigurukana, rurenura mu bicu. Kera kabaye, rurananirwa, ruratentebukwa, rubwira inzoka, ruti «ngiye kugushyira hasi nduhuke nibura akanya gato,» Inzoka iti« ibyo wirota ubikinisha, dore inyuma yacu inkongi ni yose yabaye inkorashyano, ni akanya gato ngashya wese ngakongoka, ahubwo ongera umurego dukundure.»

Nuko uruyongoyongo ruriyandayanda; nyamara ay’ubusa, rugeza aho kugusha ubuconsho. Ngo rujye kwarara kugwa hasi, inzoka iti «nugwa hasi nanone nta cyo uri bube ukimariye, ihangane dore ibintu byakomeye.» Uruyongoyongo ngo rukora iyo bwabaga ariko intege ziranga zirabura, rwihonda hasi ntirwasamba.
Inzoka irarureba iti «genda shahu n’ubwo upfuye bwose ariko upfuye unyumvishije ikinyenga cyo mu kirere!» Nguko uko ka kangononwa uruyongoyongo rwavugaga mbere yo kunywana. kagaragaye.
Nyuma y’ibyo, bene Ruyongoyongo basera i Gahanga bahiga ya nzoka n’urubyaro rwayo. Iyo ni yo soko y’inzika yabyaye inzigo y’uruyongoyongo n’urubyaro rw’inzoka.

Guca ku nda n’indyarya ni ugusigira abana impyisi ugasinzira. 

Sinjye wahera hahera umugani!

Tuesday, 2 March 2021

UMUGANI WA NYARUBWANA

Umugani wa Nyarubwana


Kera umuntu yarahagurukaga akajya guhakirwa inka, akagabana vuba cyangwa se bitinze, inka akayicyura, hakabaho n'urambirwa cyangwa se aho yacyeje baragaye imilimo ye, ubwo agataha amara masa.

Uwagabanaga inka akayicyura ntibyaciraga aho, yaratahaga ariko akagira iminsi yo gufata igihe kwa Shebuja, habaga iyo umugaragu atinda cyangwa agataha vuba, ibyo byaterwaga n'umuhatse.

Umugabo yagiye gufata igihe kwa Shebuja asiga umugore n'abana bakiri batoya, ajyana n'imbwa ye, Nyarubwana, atindayo ndetse haza no gutera akanda. Imbwa irasonza na Shebuja.

Umugabo atekereza gutaha adasezeye biramunanira kuko yatinyaga kuzanyagwa inka ze.

Bukeye Nyarubwana ihamagara Shebuja iramubwira iti «ko ureba tugiye gupfa tuzize inzara nta kuntu twakwirwanaho?» Umugabo ati «bite?»

Nyarubwana iti «nzajya guhiga inkware, inkwavu, isha, maze njye ahiherereye notse, nizishya nze nguhamagare turye!»

Umugabo aremera asangira na Nyarubwana.

Igihe cyo gutaha kiragera.

Umugabo n'imbwa ye bageze mu nzira umugabo ati «umva rero, Nyarubwana, ubu turatashye, kandi narahemutse twarasangiye! Uzamenye ntuzagire icyo uhingukiriza umugore wanjye, ntuzagire n'undi muntu ubwira! Uzaramuka ubivuze nkazakwica!»

Nyarubwana iti «sinshobora kumena ibanga.»

Baragenda bagera imuhira.

Umugabo arakirwa arazimanirwa, Nyarubwana na yo bayiha ibiyikwiye.

Bukeye umugore abaza umugabo we ati «ariko wowe n'imbwa yawe ko mwabyibushye, mwabyibuhijwe n'iki?»

Umugabo ati «kwa databuja badufashe neza cyane, baturinda icyitwa inzara cyose.»

Umugore ntiyashirwa, bibahooo.

Bukeye ahamagara Nyarubwana ati «mbwira icyababyibuhije wowe na Shobuja; nutambwira kandi nzakwisha inzara nta kindi gihano nzaguha!»

Imbwa iti «batwitayeho cyane tubona ibyo tulya n'ibyo tunywa byinshi.»

Umugore yanga kwemera, yanga kugaburira Nyarubwana, igiye guhodoka iragenda yegera nyirabuja iti «najyaga guhiga inkware, inkwavu, isha,nkabaga,nkotsa, ngahamagara databuja tugasangira!»

Umugore ati «nuko urakoze, dore igaburo ryawe nk'uko bisanzwe.» Umugore ati «ishyano ryaraguye! Ubonye ngo umugabo wanjye asangire n'imbwa, ahumane, none nanjye akaba ashatse kumpumanya, nako byararangiye ntagisigaye, nta bwo tukibanye ngiye iwacu!»

Nyarubwana ikaba yari ifite ibibwana. Ibonye nyirabuja arakaye, yitegura kugenda, ifata ikibwana cyayo igishyira mu gicuba cy'amata y'amacunda nyirabuja yanyweshaga umuceli.

Umugore mbere yo kugenda, akajya aza agasomaho ariko atazi ikirimo.

Nuko mu gitondo cya kare umugore abwira umugabo, ati «urabeho sinshoboye gusangira n'imbwa!» Agenda ubwo!

Umugore amaze kugenda, umugabo ati «Nyarubwana rero wararikoze, wamennye ibanga none dore ibibaye?»

Nyarubwana iti «ceceka nzamugarura bidatinze.»

Mu gitondo kare, Nyarubwana irabyuka, ibanga ingata ifata igicuba kirimo amacunda, umuheha n'ikibwana irikorera n'iwabo w'umugore.

Umugore ayikubise amaso, agenda yiruka ayisanganirira ku irembo, ati «ni ibiki Nyarubwa?» Nyarubwana iratura, ipfundura igicuba yereka nyirabuja; akubise amaso cya kibwana arumirwa.

Nyarubwana iti «nta soni ufite zo kundira abana ukabasomeza amacunda, warangiza ugafata inzira, ukigira iwanyu? Nzanywe no kugira ngo mbyereke ababyeyi bawe ndetse n'abaturanyi, hanyuma bavuge uko nkwiye kumera!»

Umugore ati «ceceka hoshi dutahe, ndetse ntugere no mu rugo, iwacu bataza kukubaza ikikugenza.» 

Umugore yihina mu nzu, afata utuntu twe yazanye, abwira iwabo ati «umugabo wanjye antumyeho ko arwaye yarembye, none nta kundi nagira, ngiye kumurwaza!»

Umugore na Nyarubwana bafata inzira barataha, umugabo abwira umugore ati «ari ugusangira n'imbwa ari no kurya ibibwana byayo ikigayitse cyane ni ikihe?»

Umugore abura icyo asubiza.

Ni bwo avumye imbwa ati «kuva ubu ntihazagire imbwa yongera kuvuga ukundi!»

Kutavuga kw'imbwa ngo ni aho byaba byarakomotse. 

Sinjye wahera hahera umugani!

INKOMOKO Y’INSIGAMIGANI: KUGENDA NK’ABAGESERA

  KUGENDA NK’ABAGESERA Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu uvuye mu bo bari kumwe akanyonyomba adasezeye ni bwo bavuga ngo naka agenda nk’a...