Nyangufi na bakuru be (4)
..... Nyamuryabana ariko umugore wacyo akaba umuntu.
Bakigera kuri iyo nzu, barasuhuza ariko bafite ubwoba bwinshi. Umugore arabikiriza, arasohoka yigira kumuryango agirango arebe abo bantu baje icyo gihe asanga ni abana beza, ababaza aho baturuka n'ikibagenza. Nyangufi amutekerereza ibyago bagiriye mwishyamba arangiza avuga ati:<none twabasabaga icumbi ejo tugataha>.
Umugore arebye utwo twana uko ari twiza, akubitiyeho no kwibuka ko umugabo we atunzwe n'inyama zabana nkabo abasubiza afire agahinda ati:<ese bana banjye ndabaraza he hano ko uru rugo ari urw'igisimba kikaba gitunzwe no kurya abana nkamwe?> Nyangufi aramusubiza ati: nanone ni hahandi nutaducumbikira impyisi ziraturya, ikiruta ni uko twaribwa n'umugabo wawe aho kuribwa n'inyamaswa zo mwishyamba. Cyangwa se umudusabire imbabazi wenda yazitugirira ntaturye.
Nuko mukanyamuryabana agira impuhwe yemera gucumbikira abo bana yibwira ati< ubwo dufite inzu mini, ndabahisha kugeza mu gitondo cya cyago ntikiri bubimenye>. Umugabo yari ataratahuka, umugore ajyana abana munzu, abereka aho iziko riri barota, imbeho yari yabagagaje. Iryo ziko ryari ritazeho intama hose yari ibikiwe Nyamuryamuryabana aho ari butahukire. Abana bagitangira kota, abana bumva ikintu gikubise urugi kigira nka gatatu, ni Nyamuryabana wari utahutse. Ako kanya wa mugore ahisha abana munsi y'igitanda maze yihuta ajya gukingurira umugabo we.
Nyamuryabana akigera munzu abaza niba ibiryo byahiye kandi niba inzoga yari itaze bayitaruye, ubwo ahita ajya kumeza, umugore amuzanira ya ntama ariko Nyamuryabana bimwanga munda akomeza kurehareha hirya no hino, bigeze aho abaza umugore ati: ariko wa umugore we ko hano hanuka urubisibisi? Umugore aramusubiza ati: ahari ni akanyana maze gukuraho uruhu. Hashize akanya gato Nyamuryabana yongera kubwira umugore we ati: hano hagomba kuba hari inyama mbisi, ubwo ariko ijisho yendaga kurimutoboza. Yungamo ati:<Kandi ahangaha ndumva Hanuka urunturuntu! Ayo magambo ayavuga ahaguruka agenda aboneje kuri cya gitanda Abana bihishe munsi.
Akigera kuri icyo gitanda asanga Abana bihishe munsi yacyo maze ariyamira ati:< nkwice kandi nkurye rutarara inyama y'umwana w'umuntu>! Abwira umugore we ati:< ntureba ko washakaga kunshuka wa umugore we w'ikivume! Yewe, sinzi niba nawe ntazakurya, amahirwe ugira gusa nuko ushaje kandi nkaba naramenyereye gutungwa n'inyama z'abana bo baba bafite inyama z'itoto. Ubu rero ngize amahirwe cyane hari abashyitsi bagombaga kuzangenderera muri iyi munsi, none nkaba mbonye inyama nziza zo kubazimanira ntavunitse.
Umugore abuze uko agora aramusubiza ati: nubundi nari mbakubikiye ngo umwe uzamurye ejo, abandi tuzabazimanire abashyitsi. Nuko Nyamuryabana agenda ashikuza umwe umwe munsi y'igitanda maze arabitegereza. Abana bagira ubwoba bwinshi bwinshi maze bapfukamira icyarimwe imbere ngo basabe imbabazi ariko niba ibyubusa kuko yari inyamaswa irusha izindi zose ubugome. Aho kugira impuhwe ngo abababarire, yakomezaga kubacengezamo ibyiso bye byamurikaga nkibishirira yenda gusuma ngo abamire bunguri.
Bigeze aho abwira umugore we ati: mbandiyemo umwe nonaha nuko naba niyangirije iriya mihore mbona bafite igomba kuzavamo umufa utagira uko usa, ntawe uzawuvirira ye! Nyamuryabana yigira hirya abatura igikota cye aragityaza arangije afata n'igihoro cye aragikubira. Ubwo babana barareba ariko babuze aho barigitira.
Afata cya gikota mu gihe agiye kukidudubiza umwe muri ba bana, umugore we agifata aturutse inyuma amucyaha. Aramubwira ati:< urashaka gukora iki muri iki gicuku? Nti wakwihangana ngo turyame ko ejo ko uzaba ufite igihe gihagije? Have bareke uzabice ejo umaze kuruhuka. Umugabo aramutwama avuga ati: <ceceka wa umugore we, ntuziko nindara mbishe ejo aribwo inyama zizaryoha kandi zikoroha? Umugore nawe ati:< iyo si inda ni indogano! Ubona ko iziri aha ejo uzaba wazimaze? Dore hari inyana yose, intama ebyiri n'uruhande rw'ingurube, ibyo byose ejo bizaba byashize?
Umugabo ati:< nikoko noneho bazane ubagaburire bijute batavaho bananuka nkazabura inyama nziza, maze nurangiza kubagaburira ubaryamishe neza>. Umugore yumva ibinezaneza bimuje kumutima, aherako azanira banana ibiryo ariko ntibabashije kubirya kubera ko bari bakutse umutima. Naho Nyamuryabana yisubirira kukibindi cye ibyishimo byamusabye kuko yari amaze kubona ikizamunezeza n'abashyitsi be. Ikirura kiranywa karahava, intere y'umusinzi yigira aho umugore ahirikira kuburiri.
Ntuzacikwe na Nyangufi na bakuru be igice gikurikira!
No comments:
Post a Comment