Uburyarya bwa bakame
Umwami w'ishyamba hamwe n'ibyegera bye, byemeza ko iryo riba niritungana zizajya zijya ibihe byo kuririnda, kugira ngo zitahure uburyarya bwa Bakame. Iriba rirafukurwa rigira amazi meza cyane kandi afutse.
Bukeye Bakame igira inyota, maze igushakira igicuma cyuzuye ubuki, ijya gushaka amazi yo kunywa kuri rya riba, ubwo yari izi uko iza kubigenza. Muri izo nyamwaswa rero, impyisi ikaba ari yo yagombaga kurinda rya riba.
Bakame irakuzira isanga impyisi yahageze kare, yicira isazi mu maso, kuko yari imaze kurambirwa no gusonza. Irabukwa Bakame irayibwira iti «cyose Bakame, aho ntufashwe? Ugejejwe aha n'iki? Ntiwavuze ko wamugaye?»
Bakame irayisubiza iti «aho ntugira ngo nkeneye amazi yawe? Humura nifitiye ayanjye arusha ayanyu kuryoha!»
Impyisi yumva igize amatsiko, maze ibwira Bakarne iti «mpa se nsomeho numve!» Bakarne iyihereza cya gicuma, irayibwira iti «akira maze wiyumvire ukuntu amazi yanjye atagira aho ahuriye n'ayanyu!»
Impyisi irakira, isomyeho iravuga iti «araryoshye cyane koko!»
Iragotomera ikurikiranye uburyohe, igicuma iragikonoza, maze umusinzi atembagara aho!
Bakame ibibonye ityo, yegura igicuma cyayo, iravoma, imaze kuvoma iriyuhagira.
Irangije irayatoba cyane, kugira ngo yerekane ko itwaye za nyamaswa agahigo. Nuko irigendera.
Impyisi aho ikangukiye isanga Bakarne yandurutse, amazi yayahinduye ibiziba! Nuko Bihehe ijya kubitekerereza izindi nyamaswa maze zirayitonganya cyane zigira ziti «nta kamaro kawe.»
Impyisi nayo iti «ngaho namwe nimwigire yo, muzaba mureba ukuntu ako kagabo ari akanyabwenge, kandi gafite amazi meza, kayaguha ngo unyweho ugasinzirirako.»
Ariko izasimbuye ya mpyisi, ntizashoboye kuyirusha ubutwari.
Imwe gusa muri zo, ni yo yashoboye gutahura uburyarya bwa Bakame.
Nyamara zose zarayisuzuguraga, zikayinegura ingendo n'uko iteye.
Akanyamasyo muzi ukuntu kagenda! Karakugendeye, gakururuka, kageze kuri rya riba, kihisha mu mazi.
Bakame uko yakamenyereye, iraza no ku iriba, yihamagaza ubusa, igira ngo irebe ko hari indi nyamaswa yaba yaje kurinda amazi.
Ibonye ko ari ntayo iriba irarishoka ngo ivome nk'uko bisanzwe.
Itaratangira kuvoma, akanyamasyo kaba kayisingiriye akaguru.
Karayikomeza karayijyana n'imbere y'umwami w'ishyamba.
Inyamaswa zose zirakorana.
Inama zimaze kuyinoza, Bakame icirwa urubanza rwo gucibwa umutwe.
Ubwo ariko mbere yo kuyica umutwe, zagombaga kuba ziyiboshye, kugira ngo itabona uko icika.
Mu gihe zigishaka umugozi ukomeye, Bakame irazibwira iti « mbese ubwo muriruhiriza iki? Mwazanye kariya kavovo, ntigahagije? Erega ntabwo Bakame nduhije!»
Izindi nyamaswa ziti «ni koko Bakame utubwiye ukuri.»
Nuko zireba akavovo k'insina, maze zirakayibohesha! Hashize umwanya, izuba rimaze gukomera, akavovo karuma.
Nuko Bakame imenya ko igihe cyo kwicikira kigeze, itangira kwibohora.
Inyamaswa zari ziyirinze zirayibaza ziti «ko turuzi wihotagura, tukumva ako kagozi gaturagurika, ubwo uri mu maki?»
Bakame irazisubiza iti «ntibibatangaze, ubwo ntangiye gusamba; mu kanya murabona nangutse!»
Nuko zimaze kwizera ko Bakame itagishoboye gucika, zitangira kwiganirira.
Mu gihe zicyibereye mu kinwanwa, Bakame akagozi irakagutura, isimbuka limwe nk'umurabyo, irazimira pe! Inyamaswa ngo zikebuke, zisanga Bakame yagiye kera.
Zisigara zimanjiriwe.
Naho Bakame yisangira nyina mu ndiri yayo.
«Abanyarwanda baca umugan ngo ikizere kiraza amasinde.»
Sinjye wahera hahera uburyarya bwa bakame!
No comments:
Post a Comment