Ikirura na Bwiza
Umuntu wese wamubonaga yumvaga amukunze ariko nyirakuru akamukunda by'akarusho.
Bukeye nyina aramubwira ati:«Enda iyi fu n'uru rwabya rw'amavuta, ubishyire nyogokuru kandi ntutinde mu nzira cyangwa ngo urangare, wibuke no kumuntahiriza.»
Arigezemo ahura n'ikirura, kiriyoberanya, Bwiza ntiyabimenya, kimuramukije aracyikiriza.
Kiramubaza kiti:«Uragana he?»
Aragisubiza ati :
- Ndajya kwa nyogokuru.
- Umushyiriye se iki muri iyo nkangara?
- Mushyiriye ifu n'amavuta yo kujya arungisha.
- Nyogokuru wawe atuye he?
- Atuye hakurya y'iri shyamba.
Nirwo rugo rwa mbere uhingukiraho. Ikirura kiriyamirira kiti: «Mbega umukobwa mwiza! Ariko se ndamuhabwa n'iki ko numva hafi abantu basa ibiti ? Yewe, hinga nigendere.»
Taritari no kwa Nyirakuru wa Bwiza, kimutangayo, gihondagura ku rugi. Umukecuru abyumvise aravuga ati «Yewe!» Ikindi kiti «ni Bwiza; nkuzaniye ifu n'amavuta»
Umukecuru ati: «cyo injira nta mbaraga mfite zo kubyuka.»
Ikirura kirakingura, kiraboneza no ku buriri kimumira bunguri, cyiryamira ku buriri bwe, kirimiramiza.
Bwiza ngo agere kwa Nyirakuru asanga umuryango urangaye.!
Ati: «Ko numva ibikoba binkuka!» Araboneza no ku buriri yorosora cya kinyamaswa agira ngo ni nyirakuru.
Agize ngo arajya kumuramutsa yumva atari we akora.
No comments:
Post a Comment