Sunday, 18 July 2021

INTARE N'IMBEBA

INTARE N'IMBEBA


Intare yarihoreye yiryamira mu ndiri yayo, imbeba ziraza zigumya kuyikina iruhande; imwe muri zo yurira ibuye ryari hejuru y'intare, irihanuka hejuru yitura hasi, ikangura intare.

Intare ikangutse ifata akaguru k'imbeba. Imbeba yumvise ko intare iyifashe, irayibwira iti «ndagusaba imbabazi, singukanguye mbishaka, ni ibyago nigiriye. Mbese ubundi agatumbi kanjye kakumarira iki? Ndekura nzagushimira iyo neza ungiriye.»

Intare irayirekura iragenda. Isigara iseka, iti «ndifuza kubona aho imbeba ishimira intare.»

Hashize iminsi mike, imbeba ijya mu ishyamba gushaka yo ibyo irya.

Yumva umutontomo w'intare.

Ya mbeba iribwira iti «ngiye kureba icyo kintu ahari kiri mu makuba.»

Imbeba ijya kureba aho yumvise icyo kintu gitakira, ihageze isanga ari ya ntare yayigiriye neza yaguye mu mutego. Imbeba ngo iyikubite amaso, irayibwira iti «hinga nze mugenzi wanjye, ngerageze kugukiza.»

Imbeba icagagura imigozi yari yafashe intare mu maboko no mu ijosi. Ni uko intare na yo ibona ubuca ya migozi yari yayifashe amaguru, ibona intege noneho zishwanyaguza wa mutego, ku neza y'imbeba kandi ari yo ntoya.

«Giraso yiturwa indi.»

«Inuma y'i Burundi yatumye ku y'i Rwanda ngo ha uguha.»


Byakuwe: Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 3.

No comments:

Post a Comment

INKOMOKO Y’INSIGAMIGANI: KUGENDA NK’ABAGESERA

  KUGENDA NK’ABAGESERA Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu uvuye mu bo bari kumwe akanyonyomba adasezeye ni bwo bavuga ngo naka agenda nk’a...