Saturday, 31 July 2021

INKOMOKO Y’INSIGAMIGANI: KUGENDA NK’ABAGESERA

 KUGENDA NK’ABAGESERA



Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu uvuye mu bo bari kumwe akanyonyomba adasezeye ni bwo bavuga ngo naka agenda nk’abagesera. Wakomotse ku munyabugesera witwaga Muganza wiyahuye muri Cyohoha, i Bugesera (ubu ni mu Karere ka Bugesera) ahayinga umwaka w’i 1400.

Umwami Cyilima Rugwe amaze gucyura umugore wa Nsoro Bihembe witwaga Nyanguge nyina wa Kigeli Mukobanya ari bwo mu Rwanda bahimbye  umugani uvuga ngo ``Umwami uraguza yatsinze uraguza’’ bavuga ko Nsoro yahugiye mu gisoro na we Rugwe agahora araguriza gutsinda u Bugesera).

Nsoro umwami w’u Bugesera yari afite umugaragu we w’umutoni akitwa Muganza . Bukeye u Rwanda rumaze gutsinda u Bugesera , Muganza aracika acikira I Burundi. Ahageze bamufata nabi ajya I Karagwe. Agezey o bamufata nabi nk’I Burundi na ho arahava. Mu nzira agenda, ngo aribaza ati 11mbigenje nte?’’ ko ninjya mu Rwanda bazanyica kuko nari umutoni wa Nsoro!Apfa  kwihangana asubira I Bugesera agezeyo ahasanga umunyarwanda wahagabanye witwaga Gasigwa, akoma yombi  ati11nyagasani mutware w’I Bugesera nje kugukeza uzandeme amaboko n’amaguru.

Nuko Gasigwa aramwemerera, Muganza agumya kumuhakwaho kugeza igihe amugabiriye inka eshatu z’umuriro . Amaze kuzibona yongera kwibaza ati``Ubu ko ngiye guhakwa ibututsi kandi nari umugaragu w’ibwami bizamera bite?. Ubwo yavugaga ko yari umugaragu wa Nsoro. Yegera Gasigwa aramubwira ati`` naragushimye ko wampaye inka y’umuriro, none ndagusaba ko uzansohoza no kuri Cyilima.

Gasigwa abaza Muganza ati ``ese wabonye ko njye naguhatse nabi?Muganza ati``icyo mbigusabira ni uko wamungezaho nkishingana, kuko mu Bugesera bampiga bavuga ngo ko nari umutoni wa Nsoro. Gasigwa ati``nzamugushyikiriza’’.

Bukeye basanga Cyilima i Kigali. Bagezeyo, Gasigwa abwira Cyilima ati``nkuzaniye Muganza uyu wahozeari umutoni wa Nsoro yansabye kumukuzanira ngo mwibonanire  ngo hari icyo ashaka kukubwira’’. Bahamagaza Muganza , Gasigwa aramusohoza ati``Nguyu Muganza wansabye ko nzamukugezaho ukamushingana mu Bugesera kuko bamwanga bamuhora ko yari umutoni  wa Nsoro ‘’.

Rugwe yumvise ko Muganza yari umutoni wa Nsoro biramushimisha kuko namuhaka akamutonesha azamuyoborera u Bugesera. Yari azi imico yabwo. Cyilima abwira Gasigwa ati`` Taha na we Gasigwa turamugumanye’’.

Gasigwa asubira mu Bugesera, Muganza asigara I Kigalikwa Cyilima Rugwe. Arahakwaubuhake buranoga, Rugwe aramutonesha kugirango azamuyoborere u Bugesera. Haciyeho iminsi Cyilima atumizaho Gasigwa ngo aze amwitabe. Gasigwa araza n’I Kigali , Rugwe ati``nshakira inka ijana n’imisozi ijana ubimpere Muganza.Gasigwa ati``ni byo gupfa nzajya kubimuha’’ Rugwe ati``bizapfa ubusa bite?’’. Gasigwa ati nuko wabinyaze Nsoro none ukaba ubisubije mwene wabo’’. Ibyo Gasigwa yabivugishijwe n’ishyari kuko yari yabonye Rugwe atonesha Muganza . Cyilima abwira Gasigwa ati``ntacyo bitwaye nzaba mbyirebera’’. Ubwo Muganza abona inka n’imisozi akomeza n’ubutoni bwe . Gasigwa abonye atonnye Muganza atonnye cyane ishyari riramushengura akeka ko bazamugabira n’ibyo arimo.

Nuko kuva ubwo, Gasigwa agandisha ya misozi Muganza yagabanye. Muganza yatumiza ingemu akazibura.Bukeye inzara imaze kumurembya n’abo bari kumwe, Gasigwa yoshya bagenzi ben’abagaragu ba Cyilima ngo bazabwire Muganza bamukangisha ko Cyilima agiye kumutanga akamukurikiza Nsoro. Muganza amaze kubyumva ashya ubwoba n’abo bari kumwe . Ni ko gucika ijoro ryose ajya kwiyahura muri Cyohoha.

Bukeye muri iyo minsi , Cyilima abaza abo bari kumwe ati``ko ntakibona Muganza aba he?Abandi bati ``YARATASHYE’’. Cyilima ati ``agataha atamennye? Abandi bati ``ni ko Abagesera bagenda’’. Ni yo nkomoko y’iyo babonye umuntu unyonyombye adasezeye bavuga ngo ``Agiye nk’Abagesra’’!Byaturutse kuri Muganza uwo bateye ubwoba akagenda adasezeye akiyahura muri Cyohoha.

Kugenda nk’abagesera: Kunyonyomba rwihishwa, kugenda udasezeye.

Byavanywe mu gitabo `Ibirari by’insigamigani’ cyanditswe na MULIHANO Benedigito.

Wednesday, 21 July 2021

SI UMUGABO NI BITIBIBISI

  

SI UMUGABO NI BITIBIBISI



Uyu mugani bawucira ku muntu uhangara icyananiye abandi akagihangamura; nibwo bavuga, bati “Kanaka si umugabo ni bitibibisi !” Wakomotse kuri Bitibibisi wishe Ruganzu Ndoli, umwami w’igihangange ahasaga umwaka wa 1500. Uwo mugabo Bitibibisi yari atuye mu Musaho wa Rubengera mu Bwishaza (Kibuye), akaba yari umugaragu wa Ndahiro se wa Ruganzu Ndoli.

Aho Ndahiro amariye kwicwa n’Abakongoro, u Rwanda rwarayenze rutangira kwicamo ibice, Abakomenye bararugabana. Bitibibisi we yigarurira u Bwishaza, arabutwara kugeza igihe Ruganzu Ndoli aviriye i Karagwe akabundura u Rwanda.

Ruganzu ageze mu Rwanda yabanje kwica umuhinza wari warigaruriye u Buliza witwaga Rubingo. Yamwicishije isuka, amushutse ngo “Reka nakire abahinzi bawe bampe ku nzoga y’abahinzi”. Nuko Ruganzu agumya kugandura akarere ka Byumba, Buliza na Bwanacyambwe. Amaze kugandura Kigali na Byumba, igihugu cy’i Nduga kirahurura kijya kumuyoboka i Byumba, gihera kuri Nyabarongo kugera i Kavumu ka Nyanza.

Mu majyaruguru y’u Rwanda, akarere ka Ruhengeri karayoboka; u Bugoyi bwo bwari bugifite umuhinza wabwo, witwaga Rugara, Sekuru wa Mulinda – Umugoyi.

Ruganzu rero amaze kugandura Nduga iyobotse, arambuka arayogoga, aboneza no mu Bwanamukali, atura i Ruhashya na Mara mu Busanza. Nibwo yishe Nyaruzi rwa Haramanga, umugesera mu Mukindo wa Makwaza. Amaze kumwica aragaruka ajya i Ruhande, yica Mpandahande; asubira iwe i Ruhashya na Mara. Haciyeho iminsi atera Nyagakecuru mu Bisi bya Huye. Ubwo akarere ka Butare kose karayoboka. Hasigara i Kinyaga na Rusenyi, byatwarwaga na Mukire.

Ubwo Ruganzu arakatiriza, aboneza iy’i Kinyaga, yibanisha na Mukire, akajya amubeshya ko ngo iyo aryamye bamukanguza intorezo. Bukeye Mukire agenderera Ruganzu ku icumbi rye. Ruganzu amubonye agitunguka mu mucyamu, aherako ajya kuryama yiyorosa ibyuma. Mukire ageze ku icumbi, abaza abo ahasanze, ati “Ruganzu ari he?“ Bati “Aribikiriye“  Mukire, ati“Nimumukangure tubonane“. Bati “Akangurwa n’intorezo, bati “Enda ngiyi yijyane umwikangurire“.

Mukire aragenda akubita Ruganzu intorezo ariko ntiyamushyikira kuko yari yiyoroshe ibyuma.

Ruganzu yitera hejuru, ati “Yewe muntu unkanguye? Mukire, ati “Ni jye“.

Ruganzu arabyuka baraganira, barangije arataha. Ageze mu nzira abagaragu be baramubwira, bati “Uriya muntu ni igihangange, ukwiye kumuyoboka akaguhaka”. Mukire nawe kugira ngo yereke Abanyakinyaga ko ari igihangange, ati “Sinamuhakwaho, ahubwo naza iwanjye angendereye na njye nzaryama, muzamuhe intorezo ayinkanguze”. Abandi baranga, bati ”Ayigukubise wapfa, ntabwo uhwanye na we”.

Hagati aho, Ruganzu ava mu Kinyaga atera Bitibibisi ku Kibuye. Bitibibisi aramunesha. Ruganzu arataha, ajya iwe ku Mwugaliro (Kigeme, Gikongoro). Haciyeho iminsi atera Mukire. Arafatwa, Ruganzu amukubita intorezo ye (niyo bise Rwamukire, yavuyeho n’igitutsi mu Rwanda; umuntu wanze undi, akamutuka ngo “uragakubitwa Rwamukire”). Mukire amaze gupfa, i Kinyaga kiyoboka Ruganzu. Kimaze kuyoboka, Ruganzu ajya inama n’Ibisumizi (ingabo ze), batera u Bwishaza na Rusenyi kwa Bitibibisi.

Nuko Ruganzu n’ibisumizi n’Abanyakinyaga batera kwa Bitibibisi. Barwana n’u Rusenyi bararunesha, basingira u Bwishaza kwa Bitibibisi. Baharwana iminsi itatu, haba icyorezo ku mpande zombi.

Ku munsi wa kane, Abanyabwishaza bamwe baragamburura, baza kuyoboka Ruganzu. Abandi basigara kuri Bitibibisi. Ubwo ingabo za Ruganzu zitera urugo rwa Bitibibisi ziratwika. Bitibibisi aba araneshejwe. Ariko ntiyashirwa, ajya mu gico n’umuheto we, yigumira ku nkombe y’i Kivu.

Bitibibisi abonye Ruganzu urwaho, arafora amukubita umwambi w’ingobe mu jisho ry’iburyo uhingukanya mu irugu. Ibisumuzi bigerageza kuwukuramo birananirana, bamunagurira mu ngobyi baramuheka, Ruganzu agwa ku Gaciro mu Matyazo ya Nyantango, ariko abacuzi bitwa Abakuro bamaze kumukuramo wa mwambi wa Bitibibisi.

Ubwo ariko mbere yo guheka Ruganzu, Bitibibisi yari yiroshye mu Kivu ahunga, Ibisumizi nabyo byirohamo biramwogera, arafatwa baramwica, ahwana na Ruganzu.

Nyuma y’ubwo rero, umuntu babonye ahangamuye icyahangangiye abandi, bati “Noneho naka si umugabo ni bitibibisi”.

Kuba bitibibisi bisobanura guhangamura icyahangangiye abandi.

 

Monday, 19 July 2021

RUBANDA NI ABAHAMYA

 RUBANDA NI ABAHANYA


Rubanda ni abahanya; ni umugani baca iyo bashaka gutsindira umuntu ubugome badasobanuye uwo ari we; ni bwo bagira ngo: "Rubanda ni abahanya!" Wakomotse ku muja wa Mibambwe Sekarongoro witwaga Nyirabihanya muka Buyoyo w'i Nyarusave ku Itaba rya Bugoba i Rukoma (Gitarama); ahasaga umwaka w'i 1400.

Ku ngoma ya Mibambwe uwonguwo, hariho umugabo Buyoyo, sekuru wa Bunyereli bwa Muhozi mu Gishubi cya Muganza, akaba umunyamuhango mu Ntalindwa z'ibwami. Aho rero apfiriye asiga umugore we Nyirabihanya n'abana be bari mu muryango ukomeye cyane.

Nuko Buyoyo amaze gupfa, umugore we Nyirabihanya ajya kumubikira Mibambwe mu Ruhango rwa Kanyinya na Remera. Mibambwe amaze kubyumva, abaza Nyirabihanya ubwoko bwe. Undi, ati: "Ndi umuzigabakazi". Mibambwe yumvise ko Nyirabihanya ari ubwoko bwiza arishima. Urukundo rumutegeka kumugira umubambuzi wo gucunda, kuko abazigaba ari abase b'abasindi, ari bo banyiginya. Ubwo Nyirabihanya ahabwa umuhango wo kubambura nk'uko abandi bagore b'abazigaba n'abageserakazi ari bo babamburaga bacunda. Amaze guhabwa uwo muhango yiyuzuza na muka Mibambwe witwaga Nyirahondi (Hondi) ndetse ngo baranywana. Dore ko mbere n'abagore banywanaga!

Bimaze iminsi, Mibambwe aca iteka, ati: "Umuntu muto wese umaze guca akenge, muciriye mu Karambo ka Rukore". Ubwo abato bose bajyana mu Karambo ka Rukore; na bene Nyirabihanya batatu bato bajyana n'abandi basore. Haciyeho iminsi, Nyirabihanya ajya gusura abo bana be, agira ngo anabonereho urwaho rwo kwimenyereza Gahima ka Mibambwe, na nyina Matama wari warambagijwe mu bwiru, i Buha muri Tanzaniya.

Nuko Nyirabihanya amaze gutirimuka aho, abanzi be bamurega kuri nyirabuja Nyirahondi, bavuga ko yagiye gukeza mukeba we Matama. Aho Nyirabihanya ahindukiriye avuye mu Karambo, ageze mu Ruhango kwa Mibambwe, Nyirahondi aramutumiza ngo amwitabe. Nyirabihanya araza. Agitunguka, Nyirahondi aramubwira, ati: "Ntuzongere kugera aho ndi, uzagume mu Karambo !" Nyirabihanya amaze kubyumva atyo, ajya kumenyesha Mibambwe ko yaciwe mu rugo. Mibambwe aramuseka, ati: "Mbese waketse ko Nyirahondi ari we utegeka urugo rwanjye!"

Hashize iminsi, abana ba Mibambwe na Nyirahondi bavutse impanga barapfa. Rugengimanzi na Rugemintwaza. Ubwo igihugu gicika umugongo kubera abo bana b'umwami bavutse impanga bapfiriye rimwe. Uretse ko bari bene Mibambwe, Abanyarwanda bose barabakundaga, ku mpamvu z'imico yabo igeretseho no guhaka neza.

Nuko muri uwo mubabaro wa Nyirahondi uvanze n'urwango yanze Nyirabihanya, amuhimbira ubugome afatanije n'umutoni we witwaga Busanane wahoze ahakanywe na Buyoyo. Batangira gukwiza impuha zigera kuri Mibambwe, ngo Rugengimanzi na Rugemintwaza barozwe na Nyirabihanya. Inkuru imaze kwogera hose, Mibambwe arabirakarira, abibaza Nyirahondi, ati: "Numvise ngo abana banjye ntibishwe n'urupfu rusanzwe, ntiwambwira icyabishe?" Nyirahondi, ati: "Uretse kumbaza nkana se wowe ntukizi ?" Mibambwe agwa mu kantu. Nyirahondi abonye ko ababaye, yuririzamo, ati: "Ese ntuzi ko barozwe na wa mugirwa wawe Nyirabihanya ?" Mibambwe arinjirwa. Aherako atanga Nyirabihanya n'umuryango we wose, atarokoye na ba bana be bagiye mu Karambo kwa Gahima na Matama; umuryango wa Nyirabihanya urarimbuka.

Ariko izina rye risigaranwa n'agahwazi k'itaba (aka bita ikiryamo k'inzovu) kari hafi y'urugo rwe, yarakagize imbuga bahuriraho imyaka; gasigara kitwa Nyirabihanya. Busanane na we wamureganye na Hondi inshuti za Nyirabihanya zimubeshyera kuri Mibambwe ngo ni we wamuroze umusonga. Baramutanga arapfa. Aho yari atuye kuri Buguli hasigara hitwa ku Kabusanane. Nuko kuva ubwo, uwo bashatse gutsindira ubugome wese, nyamara ataburanganwa bakamwita umuhanya nk'aho agirana isano na Nyirabihanya. Biragumya birotota, bigeza ubwo bakomatanirije abantu bose muri uyu mugani, ucibwa bavuga ngo: "Rubanda ni abahanya!"

Umuhanya = umugiranabi.

Sunday, 18 July 2021

INTARE N'IMBEBA

INTARE N'IMBEBA


Intare yarihoreye yiryamira mu ndiri yayo, imbeba ziraza zigumya kuyikina iruhande; imwe muri zo yurira ibuye ryari hejuru y'intare, irihanuka hejuru yitura hasi, ikangura intare.

Intare ikangutse ifata akaguru k'imbeba. Imbeba yumvise ko intare iyifashe, irayibwira iti «ndagusaba imbabazi, singukanguye mbishaka, ni ibyago nigiriye. Mbese ubundi agatumbi kanjye kakumarira iki? Ndekura nzagushimira iyo neza ungiriye.»

Intare irayirekura iragenda. Isigara iseka, iti «ndifuza kubona aho imbeba ishimira intare.»

Hashize iminsi mike, imbeba ijya mu ishyamba gushaka yo ibyo irya.

Yumva umutontomo w'intare.

Ya mbeba iribwira iti «ngiye kureba icyo kintu ahari kiri mu makuba.»

Imbeba ijya kureba aho yumvise icyo kintu gitakira, ihageze isanga ari ya ntare yayigiriye neza yaguye mu mutego. Imbeba ngo iyikubite amaso, irayibwira iti «hinga nze mugenzi wanjye, ngerageze kugukiza.»

Imbeba icagagura imigozi yari yafashe intare mu maboko no mu ijosi. Ni uko intare na yo ibona ubuca ya migozi yari yayifashe amaguru, ibona intege noneho zishwanyaguza wa mutego, ku neza y'imbeba kandi ari yo ntoya.

«Giraso yiturwa indi.»

«Inuma y'i Burundi yatumye ku y'i Rwanda ngo ha uguha.»


Byakuwe: Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 3.

Saturday, 17 July 2021

INJANGWE YACITSE UMURIZO

INJANGWE YACITSE UMURIZO



Injangwe yagiye gufata inkoko, ifatwa n'umutego uyica umurizo. Ihura n'izindi zigenda ziyiseka. Iza guhagarara irazibwira iti «mfite ijambo rimwe mbabwira.»

Izindi ziti «tuguteze amatwi.»

Nayo iti «imirizo yacu iraturushya rwose, kandi n'iyo dushatse kwihisha mu mwobo ntituma twihisha rwose ngo turangiriremo. Twagenda kandi tukayikurura inyuma yacu cyangwa tukayishinga; ntabwo dushobora kuyihisha ngo idukundire. Ndetse n'iyo dushatse gufata imbeba, turayizunguza, zikatwumva zigahunga. Ikindi kandi mutayobewe, ni uko dukunda gufatwa n'umutego ku murizo. Jyewe rero, nanze ko wazongera kundushya ukundi ndawuca, nicyo gituma mbagira inama yo kuyica mwese.»

Zisekera icyarimwe biratinda.

Inkuru muri zo irayibaza iti «muri twe hari uwakuganyiye ko imirizo yacu iturushya?Igituma utubwira utyo, ahari ni uko wawucitse. Ahubwo urashaka ko natwe tumera nka we, ngo we kubura umurizo wenyine.»

Igendere twakumenye.

Ngo yumve ayo magambo, ihita yirukanka yikura ityo mu isoni!



INKOMOKO Y’INSIGAMIGANI: KUGENDA NK’ABAGESERA

  KUGENDA NK’ABAGESERA Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu uvuye mu bo bari kumwe akanyonyomba adasezeye ni bwo bavuga ngo naka agenda nk’a...