Umurage w'abavandimwe batatu
Habayeho umugabo akagira abana batatu b'abahungu, nyina w'abo bana akaba yarashaje.
Uwo mugabo ntacyo yagiraga ,uretse uretse inzu yari atuyemo.
Buri mwana muri abo rero, akifuza kuzaragwa iyo nzu.
Ibyo kuyibagabanya cyangwa kuyigurisha byo abakurambere bari barabibujije.
Niko kwigira inama yo kugerageza abahungu be, ngo uzarusha abandi ubugabo, azabe ariwe uyitwara.
Nuko arabahamagara, arababwira ati «kuva ubu, ndashaka ko mugenda, mukajya mu bindi bihugu, buri muntu akirwanaho, akiga umwuga; nimugaruka, uzaba yararushije abandi kumenya neza umwuga we, niwe nzaraga inzu yanjye.»
Abana bose bakurikiza uwo mugambi, umwe aca ukwe, undi ukwe, bamaze gusezerana umunsi bazahindukiriraho.
Buri mwana akifuza kuzaragwa iyo nzu .
Umwana w'imfura aba umucuzi, uw'ubuheta aba umwogoshi, nako uwa gatatu aba umusirikari.
Kubera ko buri mwana yabonye umwigisha w'umuhanga nta n'umwe utarabaye icyatwa mu mwuga we.
Umucuzi yiyemeza gucura ibyuma byinshi.
Akibwira ati «nizeye ko inzu ya data ari njye uzayisigarana, kuko nzi neza umwuga wanjye.»
Umwogoshi na we, yogoshaga abantu neza bakamushimira, akibwira ko ntakabuza, inzu ariwe izaragwa.
Uw'umusirikare aba intwari.
Ubwo butwari bwe bwamuheshaga icyubahiro muri ayo mahanga.
Umunsi wo gutahuka ugeze bahurira kwa se, bajya inama yo kwerekana ubuhanga bwabo mu myuga bize.
Bihurirana n'uko mu gihugu hari hateganyijwe irushanwa rikomeye ryo ryerekeye imyuga.
Umwami yakoranyije abahanga mu kogosha, mu kumasha, mu kubaza mu gucura n'ibindi.
Umunsi wateganyijwe ugeze, ba bahungu bajyayo. Hatangira abogoshi.
Barogosha, barogosha, bigeze aho abantu benshi bahururira wa wundi wize iby'ubwogoshi.
Bose batangarira ubuhanga bwe kubera ko yogoshaga vuba kandi neza.
Abogoshi barangije, hakurikiraho abacuzi.
Bategekwa gucura ishusho y'umwami. Inyundo barazibaka, mu gihe abandi bagihuzagurika icyuya cyabarenze, wa musore wize ibyo gucura ishusho aba ayishyize aho.
Rubanda barashika n'abarushanwaga, inyundo barazinaga, bahururiye rya shusho, kuko ryasaga neza n'umwami.
Noneho hatahiwe abamasha.
Bagombaga guhamya intobo itunze ku gisongo gishinze mu ntambwe magana abiri.
Abantu karijana barahukanwa barasa, kabiri, gatatu, kane, bagahusha, abandi igisongo bakakizinga uruti, habura n'umwe uhamya intobo.
Maze wa muhungu w'umusirikare abonye bose begamye aba arahashinze. Arafora ngo pyaa.. umwambi ugurukana ya ntobo, abantu bose bariyamirira.
Nuko ba bavandimwe uko ari batatu baragororerwa. Se na we arabashima.
Kubera ko buri mwana yari yerekanye ubuhanga bwe butangaje mu mwuga we, ya nzu bayiragwa uko ari batatu.
Umubyeyi wabo amaze gupfa, bakomeza kubana neza, bakora imyuga yabo bakurizaho kuba abakire.
Si Njye wahera hahera umugani!
No comments:
Post a Comment