Ruhato n'agasamuzuri
Umunsi umwe ajya guhiga , avumbura agasimba yirirwa akirukaho agera imunsi atarakica.
Amaze kunanirwa abaza ako gasimba ati «Wa gasimba we uri iki?»
Karamusubiza kati «ndi agasamuzuri ka muzunzuri,gasura ntikanutse, Kakicwa ntikaribwe, karibwa ntikanebwe.»
Umugabo ati «Ruhatonkwice!»
Agasimba karahagarara aracica agiye kukikorera karamunanira.
Umugabo arongera ati «Ruhato nkwikorere!»
Agasimba karareka arakikorera akajyana i muhira.
Akagejeje mu rugo agize ngo aratura ka kanyagwa kanga kumuva ku mutwe.
Arongera ati «Mbe wa gasimba we uri agaki rwose?»
Agasimba kamusubiza nka mbere kati «ndi agasamuzuri ka muzunzuri, gasura ntikanutse, kakwicwa ntikaribwe, karibwa ntikanebwe.»
Umugabo ati «Ruhato nguture!»
Agasimba karemera aragatura.
Umugabo nawe atyaza imbugita, ayitikuye ku gasimba yanga guhita
Ruhato ati «wa gasimba we uri iki?» Kamusubiza nka mbere.
umugabo ati « reka nkubage!» Karemera arakabaga; arangije barateka.
Inyama zimaze gushya, Umugore agize ngo aragabura, zanga kuva mu nkono.
Umugabo ati «wa gasimba we uri iki?»
Agasimba kamusubiza kwa kundi.
Umugabo ati «Reka nkurye!» Agasimba karemera kava mu nkono arakarya.
Umugore abibonye abwira umugabo we ati «kandi wa mugabo we ntuzisazira, wabonye he inyama ziribwa zivuga!?»
Umugabo ati «ceceka wa mugore we nyihera umutsima gusa maze nkwereke!»
Umugore ati «uko biri kose sinsangira nawe.»
Umugabo ati «zireke nzirire n'ubundi ninge zaruhije!»
Umugabo atangira kurya, abwira umugore we ati «ariko wakwiririye, ubwoba bugiye koko kukwicisha ipfa n'inzara!»
Umugabo aririra arangije araryama.
Igicuku kinishye, nyamugabo ashaka kwituma, agezeyo biramunanira, ati «wa mugore yambwiye ukuri.»
Arakomeza arahatiriza ariko biba ibyubusa.
Niko kuvuga nka mbere ati ati «mbe gasimba uri iki?» Na ko kati «ndi agasamuzuri ka muzunzuri , gasura ntikanutse, kakicwa ntikaribwe, karibwa ntikanebwe.»
Umugabo ati «reka nkunnye.» Agasimba kamuturumbukamo kiruka, umugabo nawe ahita agwa aho.
Sinjye wahera hahera Ruhato n'ubusambo bwe!
No comments:
Post a Comment