Nyiramwiza
Umunsi umwe uwo mugore yegura ikibindi ajya kuvoma kandi akuriwe.
Aragenda aravoma, amaze kuzuza amazi mu kibindi, agerageza kucyikorera kiramunanira.
Nuko arivugisha agira ati «icyampa nkabona unyikorerera iki kibindi, maze iyi nda ntwite nazayibyaramo umukobwa, nkazamumushyingira; nazayibyaramo umuhungu bakazanywana.»
Ako kanya inkuba irakubita, ikibindi iragiterura igitereka mu rugo.
Biratinda maze wa mugore arabyara, abyara umukobwa. Bamwita Nyiramwiza.
Amaze kuba umwangavu, umurabyo ukajya uza ugahagarara ku mulyango, ushaka kumutwara.
Nuko wa mukobwa akaririmba ati «erega sinari nakura, yewe mwami wo hejuru, ninkura nzagusanga!» Bikomeza bityo! Ababyeyi be bamubuzaga kujya hanze kugira ngo inkuba itamutwara.
Umunsi umwe, abandi bakobwa baraza baramushukashuka ngo bajyane gutashya no kwahira ishinge.
Nuko yiteba ababyeyi be maze ajyana n'abandi.
Bageze ku gasozi, imvura iragwa.
Abakobwa bose bajya kugama mu isenga ry'impyisi.Bagezemo umurabyo ushinga ku mulyango.
Nuko ba bakobwa basohokamo umwe umwe; ugeze ku mulyango akavuga aririmba ati «si jye Nyiramwiza useka amasaro agaseseka.»
Maze umurabyo ukamureka agatambuka.
Nuko Nyiramwiza asigayemo wenyine araza, ageze ku muryango, avuga kimwe n'abandi.
Nuko araseka! Maze amasaro arameneka, yuzura hasi. Ako kanya inkuba irakubita. Me! Iramutwara!
Amaze kugera mu ijuru inkuba iramutunga, babana igihe kirekire.
Amaze kubyara gatatu ahetse uwa kane, abwira Nkuba ati «ndashaka kujya gusura iwacu ndabakumbuye.»
Inkuba irakubita, maze iramwururutsa.
Imuha amatungo: inka, ihene n'intama.
Imuha n'abagaragu bo kumutwaza amaturo n'ibindi byinshi.
Nuko Nkuba aramubwira ati «uramenye unyure mu nzira y'agatsibanzira, ntunyure mu nzira y'igihogere. Naho ubundi wazahura n'umugabo utari jye.»
Nuko Nkuba amaze gusubira inyuma, wa mugore yinyurira mu nzira y'igihogere, ngo mbese araba iki ?
Bageze imbere bahura n'igisimba. Kimwaka ibyo yari afite byose kirabirya. Hasigara we n'abana be gusa.
Kirangije kiti «mpeka» Aragiheka, maze akagenda ahigimba, naho ari ugucira amarenga ba bana be aho bari bahungiye ngo bajye kubwira basaza be ngo baze bamukize icyo gisimba.
Ubwana burarorongotana bugera kwa ba nyirarume, buvuga uko byagenze.
Hanyuma bambika imbwa, bafata amacumu n'imiheto baratabara.
Bahageze, basanga wa mugore agihetse cya gisimba, ariko atagishobora gutambuka.
Ababonye agiterera hasi. Babanza kugica agahera, nyuma bagica amaboko n' amaguru.
Ibyo cyari cyariye byose babikivanamo.
Nuko baracyica.
Nyiramwiza abona gutaha iw'ababyeyi be.
Sinjye wahera hahera Nyiraneza!
No comments:
Post a Comment