Tuesday, 2 February 2021

JORIJI BANETI (igice cya Kabiri)

JORIJI BANETI(Igice cya Kabiri)


Wa mubyeyi abonye ko umuhungu we amukurikiye, aramukomera, ati « uragwa hehe Joriji we? Pfa gusiga ushitse urugi wa cyontazi we!» Nuko Baneti arakimirana n’imuhira, agira rwa rugi arushikanuza ku mulyango, aruterera ku mutwe, akurikira nyina. Undi ashubije amaso inyuma, abona Baneti n’urugi ku mutwe, arumirwa ati« iri shyano ndarikika nte!»

– Wa kizeze we, ni nde ukubwiye gushikuzaho urugi?
– None se si wowe umbwiye ngo ndushike ?
– Sinari nkubwiye ko urukururiraho gusa, kugira ngo nibura dusige rwegetse ku mulyango?
– Nuko rero numvise nabi. None se mbigire nte?
– Shyuuu! Ni ishyano, rimwe ribi ritagira gihanura!Nuko Joriji na nyina barakomeza baragenda. Hashize umwanya, bumva amajwi y’abantu imbere yabo. Nyamugore ubwoba buramutaha, nuko abwira Umuhungu weati « turashize; reka twurire igiti, abo wumva ni abanijoro»

Hashize umwanya, Joriji abwira nyina ati « mawe! Ndakubwe; ndumva nshaka kunyara, kandi sinshobara kwihangana. »
-Ikomeze wa kiroge we batatwica!
– Sinabishobora, kandi sinagerageje kwihangana kera gake! Uruhago rurenda guturika. Birabe uko byakabaye!

Agize ngo ararekura, inkari zose ziboneza mu nkono y’ibisambo. N’aho bya bindi « ego ko, ngaho rero imvura yagwa! Eee! Irahise uno mwanya! Ahari ni intonyanga. Ntacyo bitwaye ariko! Ikivuye mu ijuru kikagwa mu nkono kiba ari cyiza.» Ibisambo ntibyabyitaho, byikomereza kubarura amafaranga; ni na cyo cyari kibibabaje ngo hatagira ikizimba ibindi mu migabane.

Joriji amaze akanya, yongera kongorera nyina ati « ntabwo urugi rurandemereye; ibinya bimaze kuza mu mitsi, ndumva rwenda kunshika.» Nyina aramutwama ati «rukomeze wa kivume we, batatugirira nabi.» 
Urugi rumanuka hejuru no hagati ya bya bisambo ngo « pi ! »
Umutima ubihubukamo, bikwirwa imishwaro, byiruka amasigamana. Kibuno mpa amaguru, kibuno mpa amaguru! Bigenda bitarora inyuma; bimwe biti « twakurikiwe.» Ibindi biti «ijuru rigiye kutugwira!»

Joriji na nyina babonye byirutse bamanuka ubwo batangira kuyoragura bya bifaranga. Buzuza imifuka, ibindi babitonda ku rugi, bafatanya kurwikorera, basubira imuhira bishimye.


No comments:

Post a Comment

INKOMOKO Y’INSIGAMIGANI: KUGENDA NK’ABAGESERA

  KUGENDA NK’ABAGESERA Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu uvuye mu bo bari kumwe akanyonyomba adasezeye ni bwo bavuga ngo naka agenda nk’a...