Imana iruta imanga
Uyu mugani abanyarwanda bawuca iyo babonye umuntu avuye mu mazi abira.
Ni umwe n'iyi ibiri ivuga nka wo: Imana iruta imanzi, Imana iruta ingabo!
Yose yaturutse ku ngabo mu byishimo by'abanyarwanda Imana imaze kubarokorera umwami, ahayinga umwaka wa 1700.
Rimwe, Abanyarwanda bari mu rugerero rwa Mageragere h' i Kigali cya Mwendo mu karere ka Butamwa.
Bucyeye Cyilima Rujugira ajya kubasura, ahageze arababaza ati «igituma mudashotora u Bugesera ngo twigerageze ni iki?»
Babijyamo, bemera kubihubukira nta mana yeze.
Cyilima ubwe yiyemeza kuba umugaba. Bucyeye barashibura, baratera.
Ingabo z' i Bugesera zitwaga Imanzi zibibonye zityo, zemeza Nsoro kuzibera umugaba nka Cyilima, ariko bajya inama yo kudashoka barwana n'Abanyarwanda.
Abanyabugesera bakagenda bahunga Abanyarwanda amayembayembo, nabo Abanyarwanda bagakeka ko ari ukubahunga byo kubatinya.
Bageze ku musozi witwa Gihinga, Abanyabugesera baca ibico, bakubira Abanyarwanda hagati, babatera icyorezo kibi.
Ingabo z'u Rwanda zitwaga Imanga zibonye zisumbirijwe, zisigaye hagati y'urupfu n'umupfumu, zambura Rujugira umuheto we, kugira ngo adakomeza kurwana.
Zimaze kuwumwambura, ziminjiramo agafu, zikwirwa imishwaro.
Cyilima ariruka Nsoro amwomaho.
Cyilima amaze kubanikira kuko ngo yatebukaga cyane, agera ku mukoke mugari, awusimbutse arateba ntiyawuzimiza, akubita ikirenge ku rutsike rwo hakurya, ikiguja cyawo kirarimbuka kimurunduriramo.
Ubwo Nsoro aba arahashinze, amuhagarara hejuru abanguye icumu.
Abonye Cyilima yihebye, amugirira impuhwe kuko mbere babanaga neza. Ati «vamo vuba nguhishe Imanzi zitaragushokeraho!»
Cyilima avamo, ariko ubwoba ari bwose, akeka ko amushuka. Nsoro amuhisha mu mwobo, arenzaho ibyatsi.
Ni yo mvano yawa mugani ngo «aho umugabo avuye undi atereraho utwatsi.»
Imanzi zigeze aho Nsoro arazirindagiza, ati «nimuhogi twigendere, Abanyarwanda ni abahanya, Cyilima yansize!»
Amaze kwikubura n'Imanzi ze, Cyilima asohoka muri wa mwobo, yiruka amasigamana ijoro ryose.
Atungutse iwe mu Ruhango rwa Kigali, asanga rubanda bajumariwe, bagira ngo yapfuye.
Bamukubise amaso barishima, bakoma akamo batera hejuru, bamwe bati «Imana iruta Imanga» Ubwo bashaka kuvuga ingabo ze zitamukuye mu mazi abira.
Abandi bati
«Imana iruta Imanzi!» kubera ingabo za Nsoro zitifuzaga kumusonera.
Abandi na bo, abashaka kuvugira icyarimwe ko Imana iruta ingabo zose, ari Imanzi za Nsoro, ari n'Imanga za Cyilima n'izindi zose iyo ziva zikajya, bati:
«Imana iruta ingabo, kuko ariyo yonyine yakuye Cyilima mu nzara z'Imanzi za Nsoro, Imanga ze zimaze gusumbirizwa.»
Nuko iyo migani yose ivuga kimwe uko ari itatu isakara mu Rwanda.
Abubahuka bati «Imana iruta Imanga.»
Abahinyura bati «Imana iruta Imanzi.»
Abakomatanya bati «Imana iruta Ingabo.»
Si Njye wahera hahera umugani.
No comments:
Post a Comment