Saturday, 6 February 2021

AMACO Y'INDA

Amaco y'inda



Kera habayeho umugabo utunze ihene nyinshi; bukeye ashaka umugore, babyarana umwana w'umuhungu.

Uwo mwana amaze kuba ingimbi, ababyeyi be barapfa; inzara nayo iza gutera muri icyo gihugu; umwana agatungwa n'ihene ababyeyi be bamusigiye.

Bukeye umukobwa wihitiraga arabutswe wa muhungu, aribwira ati «uwajya kwihakirwa kuri uriya muhungu yenda yakira iyi nzara, ndetse akangira umugore, byabura akangira umuja.»

Umukobwa arikora aramusanga, amubwira ko ashaka ubuhake.

Umuhungu aramurongora barabana baba aho batunzwe n'inyama z'ihene.

Amaherezo ariko ihene ziza gukendera hasigara ihene imwe gusa.

Umugabo akayireba akabura intege zo kuyica.Umugore nawe agahora amuteze amaso.

Haciye iminsi nyamugabo yigira inama yo kubaga ya hene, ariko atekereza kuyiharira.

Agushakira ubujeni arabwiyegereza, abwira umugore kumushakira umutsima; bisa n'uworosoye uwabyukaga!

Umugabo abaga iheUmugabo abaga ihene; umugore arateka; ahishije bararya, ibisigaye umugore arabipfundikira.

Umugabo bimurya mu nda, inyama zitatetswe bazitara ku rusenge nk'uko bari basanzwe babigira, bararyama.

Umugore amaze gushyirwayo, umugabo akemura ku bwanwa bwe, yenda ubujeni n'ubwo bwanwa abitera ku kananwa k'umugore arangije arisinziriza.

Bitinze umugore aza gukanguka, yumva ibintu bimuhanda ku munwa, akeka ko ari ikirago kimuhanda; akoze ku kananwa yumvaho ubwanwa, induru arayidehera ati «iri shyano ngishije ndarikwiza he?»

Bumaze gucya arabyuka, umugabo yisigaza mu buriri..

Umugore ararahira ati «Hehe no kurya inyama z'ihene!»

Umugore atangira gupfuneka yivugisha ati «ibi bintu ndabikika nte ko nta mugore wameze ubwanwa!»

Umugabo asa n'ukangukiye hejuru maze abaza umugore bya nyirarureshwa ikimuriza.

Umugore yenda uruhu yari yiteye urukinga mu maso, oya si ukurira! Umugabo aramwegera aramubwira ngo niyihanagure, aceceke.

Umugore arahora, akuraho uruhu aramwereka.

Umugabo yifata ku munwa arumirwa.

Bigeze aho umugabo ati «mbere kurya ihene uri umugore nabyitaga iby'inzara, nkakwihorera. Ubundi iwacu nta mugore urya ihene; iyo ayiriye amera ubwanwa. Nibyo nawe wiboneye» Yungamo ati «ariko humura nzi umuti wamara iryo shyano wagushije.»

Umugore ashyitsa agatima munda.

Umugabo nawe ajya kwitarisha imiti, yiyahirira ibiti abonye byose; ikiri imisave, ikiri imibirizi, imiravumba, n'ibindi ntazi.

Araza arabihonda, arabivuguta ashyira ku kananwa ka nyamugore, ubujeni n'ubwanwa abikuraho.

Sinjye wahera hahera Umugabo w'igisambo!


No comments:

Post a Comment

INKOMOKO Y’INSIGAMIGANI: KUGENDA NK’ABAGESERA

  KUGENDA NK’ABAGESERA Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu uvuye mu bo bari kumwe akanyonyomba adasezeye ni bwo bavuga ngo naka agenda nk’a...