Monday, 1 February 2021

UMWANA W'INGAYI

Umwana w'ingayi



Mu Rwanda hose, banga umwana urya agaya igaburo bamuhaye.

Kenshi na kenshi n'ibyo arya abirya abitamo amarira kuko babimuhana inkoni.

Kandi nubwo yarya byinshi bwa he, ntajya ashyira uturaso ku mubiri!

Iyo abonye abandi bana barya abagirira ishyari, akeka ko ari bo batuma ahabwa ibyo yita bikeya.

Hakubereyeho umwana, iyo ngeso yo kugaya iza kumwokama. Bukeye nyina agira atya arapfa, se azana undi mugore.

Umwana akaboroga, akirukira hanze yomongana; bya biryo yagayaga abandi bana bakabyirira.

Se w'uwo mwana na we ntabyiteho kuko yari azi neza ko yari indashoboka.

Haciye iminsi, umwana ahinduka ingegera, asigara atunzwe no kwiba ibyo arya mu mazu ya rubanda.

Umusatsi umuhirimbiraho, inzara z'intoki n'iz'ibirenge zirashokonkora; ubwo amavunja amwarika wese.

Abandi bana bamubona mu bihuru aho abunze yihishe bakamukwena, bati nguwo maguru y'urubabara ya rubaburabirenge, iyo ajya kuba rubebe, yangana na rubanda.

Ngicyo igisingizo cy'umwana w'ingayi, watoye ingeso mbi y'ubusambo.

No comments:

Post a Comment

INKOMOKO Y’INSIGAMIGANI: KUGENDA NK’ABAGESERA

  KUGENDA NK’ABAGESERA Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu uvuye mu bo bari kumwe akanyonyomba adasezeye ni bwo bavuga ngo naka agenda nk’a...