Umugani wa Ngarama na Saruhara rwa Nkomokomo
Ngarama abwira umwami ati « ninica Saruhara uzangororera iki? Umwami ararnusubiza ati « niwica Saruhara, nzaguha uruhande rw’igihugu cyanjye.. »
Ngarama acurisha ubuhiri bw’icyuma, kandi abwira umwami ati « umbagire inka. » Umwami arayibagisha. Ngarama yenda uruhu, yenda n’amaraso. Uruhu araruzingazinga, amaraso ayisiga umubiri wose. Uruhu ararwifureba. Ajya aho Saruhara icira ibintu, arambarara hasi mu nzira, akinjika itako, n’impiri ye mu ntoki. Inkona iraza iramurora, iravuga iti « uyu mupfu wapfuye agapfana agahiri n’agahinda sindamurya ! »
Muri uwo mwanya haza ibisiga byinshi; bizana n’umwami wabyo Saruhara. Biraterana, birora aho Ngarama agaramye. Biramwitegereza… Saruhara ibwira Sakabaka iti «naherukaga ubamo akagabo, none jya kurya uriya mupfu.» Sakabaka iramwegera, iramwitegereza, igaruka bwangu iti «uriya mupfu wapfanye agahiri n’agahinda, simbashije kumurya.Kumurya ni ukwigerezaho !»
Saruhara ibwira ingurusu iti «jya kurya uriya mupfu.» Ingurusu iragenda, isanga Ngarama yahindurije ijisho, ishya ubwoba, igaruka ivuga iti «uriya mupfu mu mabyiruka yanjye sinamuriye. None sinjya kumurya kandi yarapfanye agahiri n’agahinda! »
Ibisiga byinshi bimugeraho, ariko byanga kumushira amakenga. Saruhara na yo yari ifite akoba. Ariko irikomeza yanga guhara ishema n’igitinyiro. Ni ko kubwira ibindi bisiga iti «murasara. Uyu mupfu mu mabyiruka yanjye naramuliye. Namuriye mu Mutara w’i Ndorwa, namuriye i Bunyabungo, namuriye i Buryasazi, namuriye i Bunyabuntu, kandi mpora murya iminsi yose. None ndabagaye mwese. Ntimukwiye kuba abagaragu ba Saruhara, mba ndoga Nkomokomo! Ndetse ndabatsemba mwese.»
Ibisiga birasubiza biti «Nyagasani, utwice cyangwa udukize, ariko uriya mupfu ntawashobora kumurya.» Saruhara iti «muri imbwa. Jyeweho ngiye kurya uriya mupfu, kuko ntacyatuma ntamurya.»
Ngarama yabuze umurya, buri wese amwibazaho
Iramanuka, itanda amababa imbere ya Ngarama. Igihe ishaka kumudonda mu jisho, Ngarama ayikoza ubuhiri mu mashanya. Saruhara yumva irashize, ariko ipfa kwihangana. Ngarama na we yungamo. Saruhara igondeka ibaba. Ishaka kumuturuka hepfo. Ngarama aribirindura, ayikubita ubuhiri ku kinwa kirapyinagara. Saruhara irisimbiza kumukubita urwara. Ngarama ayikonja amaguru… Abonye ko ayicogoje, asohoroka muri cya gihu, abaka umuheto we, ayikubita umwambi mu ibaba, urayahuranya. Aritaza, arayikubita, ayivuza amahiri cyane, arayica. Ibisiga byose birahunga.
Amaze kuyica, atuma ibwami ngo baze kuyiheka. Baraza, barayitwara, bayereka umwami. Bose batangarira ubugabo bwa Ngarama. Umwami aramugororera cyane. amugabira n’inka nyinshi. Ngarama aratunga, aratunganirwa. Ibwami na ho harakundwa haragendwa.
Si jye wahera, hahera Saruhara rwa Nkomokomo!
Kbsa papa komeza utwibutse ibyo kugihe cyacu
ReplyDeleteNever quit because you are tired! Stop when you done.! Congratulations to this!
ReplyDeletentibiabaho
DeleteMbega kwishimira ubutwari bwa Ngarama!!!!
ReplyDelete