Sunday, 31 January 2021

UMUGANI WA CACANA

 

UMUGANI WA CACANA

5_cacana


Cacana yari mukuza, yari mukoza. Yaje ntinyishi kwa Bacondo, arabahamagara, arababwira ati « yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n'umuhoro, mukampa ikibaro?»

Baramukubita, aragenda n'i Gatovu kwa Rukangamiheto rwa Rwogera ati «yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n'umuhoro, mukampa ikibaro ?»

Baramukubita aragenda. Yambuka Akanyaru, ajya kwa Cakara ati «yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n'umuhoro, mukampa ikibaro?» Bati « inkoni ntuyizira.»

Arashogoshera n'i Bugesera, ku rwobo rwa Bayanga, ahasanga urupfu ruragiye inka zarwo. Ati «yewe nyir' inka, ntushaka kubaga nkagutiza intorezo n'umuhoro, ukampa ikibaro?» Urupfu ruti " ndabishaka."

Cacana ararubwira ati "nguriza inka yo kubaga.» Urupfu ruti "ngiyo ndayikugurije.» Cacana atwara inka y'urupfu. I Gitisi na Nyamagana. Igihe agiye kuyikubita Intorezo, ahusha mu cyico, aboneza mu kuguru. Ahamagara umwana we ati «ngwino hano umfashe.» Umwana araza. Cacana agiye gukubita intorezo ayirimiza umwana ku ijosi, aramuhirika; inka na yo irapfa.

Inyama Cacana n'umugore we baziryaho. Urupfu rubwira Cacana ruti " nyishyura inka yanjye wa kagabo we !" Icyo gihe inkono ikaba irahiye. Cacana ayikubita ku mutwe ati " henga nzagusigire urupfu !"

Aramanuka no mu Misizi ya Musumba. Aratura, arakaraba ngo arye.Urupfu ruramubwira ruti " ujya kurya akanjye arabanza akanyishyura." Umuhungu muzima arahaguruka, arikorera, afumyamo. Ageze i Gitwiko na Rukambura, arakaraba ngo arye; urupfu ruti " Bu... » Cacana ati " Pyo..."

Agutahira i Runda na Gihara, aracumbika. Ibyo kurya arabishyushya, arangije arakaraba ngo arye. Urupfu ruba rurahashinze ruti " nyishyura."

Cacana arataraguriza, amanuka Gihara, yambuka uruzi. Aterera Bugaragara, ageze mu mpinga, aratura, arakaraba ngo arye; urupfu ruti " naharaye; banza unyishyure."

Cacana amanuka Bugaragara, aterera Shyorongi, yikubita mu iteme, mu Gitabage cya Mbogo na Nyabuko; aterera Kirungu, ageze mu mpinga ya Remera, aratura, arakaraba ngo arye. Urupfu ruti " ujya kurya akanjye arabanza akishyura."

Cacana abwira urupfu ati "reka ngusige ikirari cyume !" Amanuka Nyundo, yikubita mu Muyanza, azamuka Zoko, ageze mu mpinga ya Zoko, aratura, arakaraba ngo arye. Urupfu ruti " ujya kurya akanjye arabanza akanyishyura. Komeza turuhanye !"

Cacana ati " ndacogoye." Aterurana n'urupfu, akirana na rwo. Urupfu ruramuterura rumucinya hasi. Cacana na we araruterura no hasi ngo Piii ! Maze rurakotana, rubura gica. Imana irahagoboka, izana inka ebyiri, iziha Cacana. Cacana azishyura urupfu. Barakiranuka. Urupfu rubwira Cacana ruti " enda noneho nkugabire izi nka ! » Cacana arazakira. Urupfu ruti « mpa inka zanjye.» Cacana ahungana za nka, ariko yiruka ay'ubusa urupfu rumufata mpiri, rumugwa gitumo, ruramwica.

Sinjye wahera hahera Cacana n'urupfu!

UMUGORE W'UMUTINDI NYAKUJYA

Umugore w'umutindi nyakujya



Habayeho umugore, akaba umutindi nyakujya, akibera mu ngunguru bari barajugunye.

Umunsi umwe, haza umuntu w'umusabirizi, ariko akamenya gukora ibintu bisa n'ibitangaza .

Icyo gihe imvura yaragwaga cyane. Wa mugore amurabutswe, aribwira ati «yewe nta mutindi umwe! Ko niganyiraga, uriya wabaye kuriya ntandusha ubutindi? Naba nanjye mfite ubucabari bwanjye n'ingunguru yanjye.»

Ndetse icyo gihe imvura yaragwaga, umugabo anyagirwa; umugore aramuhamagara, aramubwira ati «ngwino wugame.»

Wa mugabo yinjira muri ya ngunguru, arugama. Nuko yitegereza uwo mugore wari warishwe n'agahinda, ntagire shinge na rugero, maze aramubaza ati «wumva wifuza iki?» Umugore aramusubiza ati nifuza inzu n'iyo yaba ntoya, ifite akarima iruhande, maze nkava muri iy ngunguru! Yahirwa mama ubyifitiye!»

Umugabo aramubwira ati «humura mugore mwiza, kubera ko wanyugamishije, ejo uzabona iyo inzu.» Umugore abanza gushidikanya yibwira ati «nk'uyu mutindi aranshinyagurira iki? mbese yabanje akikiza ubwe!» Nuko yirirwa yibaza icyo uwo mugabo yashatse kumubwira, burinda bwira akibitekereza .

Bukeye, umugore ngo akanguke, asanga atakiri muri ya ngunguru, ahubwo ari mu nzu nziza, yubatse mu karima katagira uko gasa!

Umugore arishima sinakubwira.

Amezi atandatu ashize, wa mugabo yongera kunyura aho, maze abaza wa mugore ati «ubu se kandi ntumerewe neza?»

Umugore ati «koko merewe neza, ariko uwampa n'agaka kamwe nkajya mbona amata yo kunywa n'icyo mfumbiza aka karima kanjye; akampa n'ingurube yo korora.»

Umugabo ati «ihorere ejo uzabibona byombi.» Noneho umugore ntiyongera gushidikanya. 

Bugicya, umugore ngo ajye kubona, abona iruhande rwa ka karima imbyeyi n'iyayo n'icyana cy'ingurube gishaka ibyo kirya!

Si bwo agiye kuba umukungu! Wa mugabo agiye kumubera imana rwose!

Hashize igihe kirekire, nyamugabo aragaruka abaza wa mugore ati «ubuse kandi hari ubukire wifuza burenze ubungubu?»

Umugore aramusubiza ati «hora yewe winshinyagurira!

Aho uzi kuba umutindi nk'uko narimeze kandi ngeze mu za bukuru?

Noneho iyo unkiriza rimwe, ukanshajisha neza!

Wowe se ko nitekera,

Nkaba muri iyi nzu njyenyine,

Singire uwo ntuma ku isoko akaba ari njye wigirayo ngenda nsayagurika muri biriya byondo! ubwo se urumva nkize iki?»

Umugabo aramusubiza ati «ubukire ahubwo ugiye kubura aho ubukwiza!»

Mu gitondo umugore agikanguka, yumva mu nzu urusaku rw'ibintu biterurwa hirya no hino, ariko ntamenye ababiterura.

Yumva aryamye ku buriri bwiza.

Arebye asanga ni igitanda cy'akataraboneka.

Yahindukira kikamutembereza!

Yongeye kureba hirya abona hateye intebe nziza cyane n'ameza abengerana.

Hirya gato hari indorerwamo yometse ku nzu. Ako kanya abona umukobwa akinguye icyumba, amusuhuzanya icyubahiro ati «mbazaniye amazi yo kwiyuhagira kandi nateguye.»

Umugore arabyuka ariyuhagira , uwo mukobwa aramusokoza, aramwambika.

Yirebye mu ndorerwamo asanga atakiri wa wundi yarakize cyane. Aratangira arabigendera, reka iminsi mikuru sinakubwira.

Si bwo abaye ikirangirire!

Umunsi umwe, wa mugabo yiyambarira gitindi maze aza guhagarara ahantu yari azi ko uwo mugore akunda kunyura, yigendagendera n'abaja be.

Umugore akihagera, wa mugabo aramusuhuza, maze aramubwira ati «ngira ngo nta kintu ubuze!» ubwo ariko abimubwira asa nkumwenyuye, mbese nkubwira uwo baziranye. 

Umugore ntiyamureba n'irihumye, arihitira!

Umugabo arangurura ijwi ati «mbese noneho ntucyumva?»

Umugore asubiza amaso inyuma n'agasuzuguro kenshi, abwira uwo mugabo ati:

«aho waba uziko uwo ubwira ari umuntu w'icyubahiro?

Wagize ngo ndi rubanda rusazwe! Aribyo niwongera kurevura uribonera.» 

Umugabo aramwihorera!

Bukeye ngo umugore abyuke, asanga yanzu na bwa bukire bwose byayoyotse, aryamye muri cya gisate cy'ingunguru yahozemo!

Yicuza icyatumye yiha gusuzugura wa mugabo.

Abanyarwanda baca umugani ngo «Gukira byibagiza gukinga». 

Sinjye wahera hahera umugore wo mugice cy'ingunguru! 

Saturday, 30 January 2021

UBWOBA BW'INYAMASWA

Ubwoba bw'inyamaswa




Umunsi umwe, urukwavu rwari runaniwe maze rwiryamira munsi y’igiti kinini cy’ipapayi, rurasinzira. Amapapayi y’icyo giti yari yarahishije cyane. Kubera uburemere, rimwe riza guhanuka, ryikubita hasi, iruhande rw’urukwavu. Urukwavu rukangukira hejuru rufite ubwoba, rukeka ko ari nyir’umurima uruvuza amabuye ashaka kurwica. Nuko ruherako rwiruka amasigamana rutazi iyo rujya, umutima waruhubutsemo!

Inkwavu zene warwo zirurabutswe ziti «turashize! Nimuze duhunge na twe, naho ubundi biducikiyeho!» Ziruka ubwo ubutarora inyuma ku buryo n’izindi zahuraga, zazomaga mu nyuma zitiriwe zisobanuza. Ingeragere ngo zizibone ziti «ubwo ziriya nkwavu ziruka kuriya ntabwo ari gusa, ishyamba rigomba kuba rihiye. Nimuze duhungane na zo, byakomeye!» Ingeragere zose zifata inzira ubwo zikurikira inkwavu.

Za mahuma ziza kwikanga iyo nkubiri, zicwa n’icyunzwe, ubwoba burazitaha. Igitima kiradiha, zituma ibizuru hirya no hino, amatwi zirayabanga. Ziti «uwo munuko ni uw’umuriro w’ishyamba rihiye noneho akacu karashobotse.» Zifumyamo! Ni Bihehe mutayobewe, inzira zirayitora, si ukwiruka zica ibiti n’amabuye!

Ntibyatinda, imbogo n’amasatura birabukwa agashururu k’umukungugu, watumukaga mu nzira y’urwo ruvange rw’inyamaswa. Ubwo ni ko amabuye avuza ubuhuha iyo nkora yose. Mu gihe zikirangaguzwa zigira ngo zibaze ibyabaye, iz’udusore ziba zirahise zigurukira mu bicu ziti « ibintu biracitse, ishyamba ryahiye, n’amahirwe tugize ni uko inkwavu n’ingeragere zabimenye kare. Ndetse nta gushidikanya, dukwiye guhungana na zo.» Zizikurikira ubwo.

Inzovu na zo aho zibyagiye zishya ubwoba ziti « ubwo icyunzwe gikomeza kwiyongera, ishyamba ryahiye, umuriro uturli hafi. Igisigaye ni ugukizwa n’amaguru.» Imigoboro zirayirarika, ibitwi zirabyitera, amaguru ziyabangira ingata!

Inyamaswa amagana n’amagana, inini n’intoya, zigenda ari uruvunganzoka inyuma y’inkwavu. Induru ziravuga, ibikombe biromongana, imisozi irirangira, urusaku rurushaho kuba rwinshi, ukaba wagira ngo ni inkuba zirwaniye muri iryo shyamba.

Inkwavu uko zafashe iya mbere, zumva induru n’imirindi inyuma yazo, zikarushaho kugira ubwoba, noneho si ukwiruka zigasara. Izindi nyamaswa na zo zabona inkwavu zongeramo umurego – dore ko zizirusha kunyaruka – zikarushaho gukuka umutima no kwiheba.

Cyakora inkwavu ni zo cyane cyane zahaboneye amakuba: zazirikanaga umuntu wazirukanye azivuza amabuye aho zari ziryamye, ubwoba bugakomeza kuzica; zakebuka inyuma zikabona ibikoko byose biziriho, noneho umutima ugahaba.

Ubwo ariko intare yari yiryamiye mu ndiri yayo, ntacyo yishisha, itaramenya ibyabaye. Sinzi uko yaje kumva urusaku n’imirindi y’inyamaswa irakanguka. Irabyuka, irinanura, isohoka igomagira, iritegereza, ibona inyamaswa zose ziruka nk’izasaze. Iratontoma igira kabiri, iroshye ubwa gatatu, inyamaswa zose
zibura aho zirigitira, ni ko guhagarararira icyarimwe imbere y’umwami w’ishyamba. Ariko umutima wari wazishizemo rwose, zituragurwa. Iby’umuriro byo ntizari zikibitekereza, kuko umutontomo w’intare wari wazikangaranyije.

Intare ihera ku nzovu, iyibazanya uburakari bwinshi, iti « mwa bugoryi mwe, murirukanwa n’iki bene ako kageni ?» Inzovu ziti « twabonye imbogo zihunga umuriro, zivuga ko ishyamba ryahiye, tubona ko na twe ntaho dusigaye, duherako tuzikurikira.»

Intare ibaza impyisi iti « ni iki cyabateye ubwoba?» Impyisi ziti « twabonye ingeragere ziruka zihunga, dukeka ko ishyamba ryahiye, na twe turiruka.» Ubwo zungamo zivuga cyane ziti « kandi Nyagasani, ntuyobewe na we ko iyo
ishyamba rihiye tugomba guhunga.»

Intare ibaza ingeragere iti « mwirukanywe n’iki?» Ingeragere ziti « twabonye inkwavu ziruka, tubona ko hari ikiziteye, na twe turahunga.» Irashyira iza kugera ku nkwavu irazibaza iti «ni iki cyabateye guhunga, mugatera imvururu mu zindi nyamaswa, ishyamba mukaritera hejuru, none mukaba mwambujije
gusinzira ?»

Rwa rukwavu Nyirabayazana rusubiza intare ruti « umva Nyagasani icyabiteye, nari nihundagariye mu gacucu munsi y’igiti cy’ipapayi ntangiye guhondobera, numva ikintu kinini rwose kimeze nk’ibuye kinyikubise iruhande. Ubwo mperako ndabaduka ngenda niruka mpunga mwene muntu.

Uko niruka nihuta, bigeza aho nza gutekereza ko ryaba ari ipapayi ryahubutse mu giti rikangwa iruhande. Ni uko nkomeza kwirukanka kuko nta cyemezo nari mfite. Ngo ngere ahitaruye, nkebuka inyuma gatoya, nsanga inyamaswa zose zo mu ishyamba ziruka zinkurikiye. Nkuka umutima cyane, ni bwo nkuyemo nkomeza guhunga.»

Intare imaze kubyumva isanga nta buryarya, nta n’ifuti, ahubwo ari ubucucu inyamaswa ziyokamiwe iyo ziva zikagera. Bigeze aho ibitwenge birayitwara, maze itembagara aho ngaho ! Nuko izindi nyamaswa uko zagateraniye aho zose zikorwa n’isoni zisubira imwe iwayo indi iwayo. 

Ninjye wahera hahera ubwoba bw'inyamaswa! 

IBYIRUKA RYA MAHERU

IBYIRUKA LYA MAHERU

 
Umuvugo wa Rugamba Spiriyani.
 
Uyu mwana nabyiruye
Namureze mukunze
Yabyirukanye ubwenge
Buvanze mu bwana
Nkanibaza cyane
Uko azaba bitinze.
Agakura akora nabi
Aho yatobye akondo
Ngo akulikize abandi,
Akabaka iby’iwabo
Akabyita iby’iwacu.
Nabyumva ngahinda
Nti: ntabwo mbishaka,
Ubusambo si bwiza
Ubukunze atabeshya
Aba yigira nabi. 

Aho amaliye gusoreka
Ingeso ye ntiyacika
Bukeye nti: ntabwo
Nti: subiza iby’abandi,
Ujye utwara icyo uhawe
Icyo wimwe ugitinye. 

Uwo mwana uko ateye
Biteye agahinda.
Aho yaroye neza
Uko akwiye kugenza,
Ati: ndanze kugenda
Ngo ntange ibyo ntunze.
Iyo utwaye iby’abandi
Bakuzi bakurora
Ntibaze barwana
Ngo bihe agaciro
Mu maso y’abandi,
Uragenda ukayora
Ukabita abatinyi
Ukagwiza iby’iwanyu.
 
Ubwo aranga arahana 
Nkagira ngo arashyenga
Naho aravuga akomeje.
Ati: ndumva nahaze
Guteshwa ibyo nshima
Ngo nkunde ibyo ushaka.
Ubu nshobora kugenda
Ngashaka aho ndara
Ejo nkigaba ahandi,
Ejobundi ngakomeza
Nkagera iyo utakibona,
Kugira ngo nguhunge
Amahane ni menshi.
Ubwo mbonye icyo cyago
Gikomeje imigambi
Yo kwigisha icyohe,
Ndakomeza ndatota
Ngo none aratinya
Aze kumva igikwiye.
Nti: ibyo wigira byose
Ndabirora nkazenga.
Nakwitaga umwana
Uyu uteye gitwali
Agaturana neza
N’abitwa ababyeyi.
Ubwo utangiye kwanga
Uwakureze akagukuza,
Wamurora mu maso
Inyeli zikavumera,
Waba wicaye hasi
Uti: intebe nayireke
Nyishinge ho nanjye,
Yaba agize ati: jya kurora
Amatungo mu rwuli
Ugatangira kwigira
Icyatwa ugafunga;
Yakubwira ati: cyono
Jya kuzana utuzi
Ugafuha ukarwana
Ukica igiti n’isazi;
Ubwo utangiye kwanga
Amategeko nguhaye,
Ubusore bwapfuye
Wabaye Rubebe
Jye nkwise icyontazi
Icyo ushaka kimashe.
 
Ubwo ngubwo arazenga
Arababara ndabibona
Arafunga ntiyakoma
Bagize bati: yewe
Ijambo liragatabwa
Bahamagaye aranga
Bagabuye ntiyabilya
Bashashe ntiyalyama.
Ubwo nyina akandeba
Agatinya guhinda
Akiruzi umuhungu
Mu maso ya twembi.
Yankebuka ngasanga
Mu maso ye yombi
Haganje agahinda
Amagambo ajya kuvuga
Ugasanga amugoye.
Ubwo abana batoya
Basanzwe basakuza
Barwana bagabuza
Bakandora bose
Nakebuka umwe muli bo
Agahumbya bukeya.
Umwe yavuga ijambo
Abandi bakamureba
Igisubizo bashimye
Ugasanga gituje
Kitali mo amashyengo
Aya asanzwe mu bana.
 
Ngeze aho nti: cyo mwana
Hamagara Mahero
Aze ambwire icyo ashaka
Mahero ati: ndaje
Nkubwire icyo mashe;
Aza atera ibitambwe
Nti: ubanza rubaye.
Ati: kera nkivuka
Ntaramenya ubwenge
Nali inka mu zindi
Wahilika ngatemba
Wanterura nkabyuka
Washaka ko ndyama
Ugahilika ku bulili
Ibitotsi bikayora
Mahero agahwikwa.
Naba nakoze icyo wanga
Ugaterura ugahonda
Amahane ali nta yo
Sinibaze na busa
Uko nkwiye kugenza.
Aho nshiliye akenge
Ndakomeza ndakureka
Nakosa nka gatoya
Ubwo inkuba zigakubita
Uti: mbyiruye icyontazi.
Nkakureka ugakomeza
Guhata ibicumuro
Uwakoze uko ashoboye
Kugira ngo akuneze.
Umujinya waba ukomeje
Ugaterura ugahonda
Wananirwa ugatuza
Uti: genda ndakuretse.
Ibyo ngibyo nabirora
Nti: nta ngufu zanjye
Mba nshatse agahamba
Nkareba aho najya
Hasumbye ahangaha.
 
Ubu ngubu ndareba
Ngasanga ibyo ungilira
Bikwiye guhosha.
Ubwo wanyimye imbabazi
Ngo nanjye nduhuke
Ibyo kwitwa ikirumbo
No kwicara mpondwa
Ndakungura inama
Igusumbira izindi
Amahane ave mu rugo
Uruhuke kurwana
Nduhuke guhondwa;
Cyo nshakira impammba
Agatukuru gatoya
Ngaterere ku mutwe
Mfate agakoni kanjye
Njye guhakwa aho nshaka
Ahangaha mpacuke
Ibicumuro nkugilira
Uruhuke kubibona.
 
Gutura amahanga
Bizankiza byinshi.
Bizampa guhunga
Amahane y’I Rwanda,
Aho bambura umuntu
Abo abyaye bamurora,
Agakubitwa umunani
Ngo ikawa irarumbye,
Ngo cyangwa umuzungu
Yaraye rusake.
Ibiboko wakubiswe
N’amalira nahalize
Ntibyatuma ntura
Aho ndeba umuhashyi
Wampinduye imbata
Uwo ni inzigo kuli jye.
Amahane yo mu rugo,
Amahili y’ibisonga
Ibyo byose bikoranye
Ntibyatuma ngoheka
Ndashaka kugenda.
 
Ubwo ngubwo ndayoberwa
Ngo mbure icyo musubiza
Nti: genda uruhuke
Ejo nzaba nkubwira
Icyo nkeka kuli ibyo.
Ati: ngiye kulyama
Ndazinduka nkwibutsa
Impamba nakwatse.
 

Aragenda aralyama
Nanjye ndana ku bwanjye.
Ilyo joro sinagoheka
Ndara mbunza imitima.
Ngashaka igisubizo
Nzabwira uwo mwana
Ngasanga kigoye.
Namwita igicucu
Sinigeze nterura
Ngo nshinge ibitaliho;
Navugaga ibisanzwe.
Ubu ngubu ninanga
Ko agana mu mahanga
Nkamwogeza cyane
Ngo akunde angumire aho,
Ndareba ngasanga
Mba mwishe burundu,
Akagira ngo ni mwiza,
Akazapfa akigenza
Uko yamye abishinga.
 
Ngifinda uko nkwiye
Kugenza ibyo ngibyo
Mahero aba yaje.
Ati: ndabona hakeye
Ndakwibutsa ijambo
Naraye nkubwiye.
 
Nti: Mahero ko ubizi
Ngukunda bikabije
Urarwana ujya hehe?
Iyo utuje ugakunda
Ugaturana neza
N’abitwa ababyeyi!
 
Wabaye ukivuka,
Inka yanjye yali imwe
Irakunda iragorora
Urakamirwa urabyibuha.
Ntiwigeze usumbwa
N’abinikije ijana.
Mahero iyo umbereye
Umwana uko nshaka
Aho kunyaka ijambo!
 
Amapfa ageze mu gihugu
Nkurwanaho cyane
Umuruho sinawumva
Ngahaha ubutitsa
Ngo akabili gatohe
Utazaba uruzingo
Nk’uwabuze abamurera.
Mahero iyo umpaye
Agahenge gatoya
Nkakungura inama!
 
Nateye n’ishyamba
Ngo nugimbuka
Washatse gushinga
Urugo rukwizihiye
Utazabura imbaliro
Ukabura n’imiganda.
Mahero iyo utuje
Ugakulikiza neza
Utunama nkugira!
 
Imishike yaracitse
Amafuni ararundwa,
Ubwo mpinga ibijumba,
Rubanda bakunda
Kubyita ubukungu.
Mba ngira ngo utazimwa
Umukobwa wa Naka,
Bagira ngo urashonje
Ubukungu si bwinshi.
Mahero iyo umfashije
Tukiha agaciro
Mu maso y’i Muhana!
 
Ubu ingano nararunze,
Ibigega biratemba.
Ubwo ngira ngo abatindi
Batagira amasambu
Bagure ibyo mbahaye
Jye ngwize amanoti
Njye nkwambika neza.
Mahero iyo umbwiye
Amagambo anduhura
Aho kunsha umugongo!
 
Nateye urutoki
Ngo niba zitetse
Ujye utora agahihi
Agahogo kabobere.
Ubu inyuma y’igikali
Ibitoki ni byinshi
Bitembana inkingi.
Ubu intabo zirarunze
Ibibindi biroga.
Mahero iyo ugumye aha
Nkabona agakazana
Aho kwicwa n’irungu
Wagiye Bugande!
 
 
Nta tungo natinye
Ngo mare yo ubukungu
Utazaba umutindi.
Ihene ubu ni nyamwinshi
Ziteretse amapfizi:
Ruhaya na Sacyanwa.
Mahero iyo umfashije
Tukorora neza
Amatungo tubyiruye!
 
Kebuka urore amasake
Yilirwa avuna sambwe
Mu mivumu haliya!
Inkokokazi ni nyinshi:
Iz’inganda n’indayi
Uzikunda zihuje
Indilimbo z’urwunge,
Ziteteza zitaha,
Zihamagara izazo,
Zitoye gahunda,
Zisanga amaruka.
Mahero iyo urebye
Ibyo ntunze ugatuza
Aho kunta mu malira!
 
Uti: ngaho mpa impamba
Ngucike njye ahandi
Ducane dutane!
Mahero iyo unyoheje
Gukora mu ntagara
Nkalyiroha mu nda
Aho kwanga icyo mbyaye!
 
Aho uruzi aba bana
Bakureba ku jisho
Bakabura icyo bavuga
Kuko mukuru wabo
Abacitse bamurora!
Ili tuza likabije
Likubajije icyo uli cyo
Basubize utabeshya!
 
Itegereze umubyeyi
Wavunitse agutwite,
Wavuka akakonsa,
Agahinga aguhetse,
Akavoma aguhetse,
Agatashya aguhetse,
Agateka aguhetse,
Umulinde agahinda
Ko kubura icyo abyaye
Ngo alilire mu myotsi.
 

Mahero arasohoka
Asa n’ubuze ijambo.
Akomeza imbere ye ajya ku irembo.
Akebuka hepfo abona urutoke,
Ubwo arakeberanya mu gikali,
Abona imizinga ivuza ubuhuha.
Ntiyahagarara ngo zitamwumva
Zikamucengeza mo uruboli.
Akebura intambwe ajya mu ikawa.
Ubwo agasusuruko karababiliye,
Ndetse akazuba karamukubise,
Agumya kubunga agana agacucu.
Muli iyo kawa y’isaso nyinshi
Hakaba mo igiti gikuze neza,
Cyarakabije kilizihirwa,
Ururabo ruragwa hajya ibitumbwe,
Bijya guhisha ntibyasigana
Maze uwo mwana akibona bwangu,
Yika bugufi ahina umugongo
Agishyika mu nsi ahamara umwanya
Amaso yombi arayagihanga,
Umutima utekereza ibyo hilya.
 
Ibyo namubwiye bigumya kuza
Si ibihingwa si amatungo.
Ubwo aliko akumva atameze neza,
Imitima igakomeza kujya inama;
Ibyo guta iwabo ngo ajye Bugande
Yali yabyirukanye agisohoka,
Maze kumwumvisha igikwiye.
Icyamuvunaga ubwo ni ukuntu
Aza kumbwira uko yigaruye.
Ava mu ikawa alinanura.
Acuma gatoya ananirwa igenda,
Arahagarara aratekereza,
Akazinga umunya agashima mu mutwe.
Ngo byende ho akanya
Ati: ndi imbwa bikabije.
Arakabuza ati: ngiye
Kubwira uwambyaye
Ko kwigira icyohe
Bikwiye undi utali jye.
 
Ngo ngane ku irembo
Duhura mva mu rugo.
Dukubitanye amaso
Aratinya arahumbya.
Aho yavuze ikintu
Yashakaga ko menya
Ajya kwicara mu nzu.
Jye nkomeza urugendo.
Najyaga mu gacyamu
Kugira ngo nduhuke
Agahinda yanteye,
Nganira n’abantu
Batazi ibyo tulimo.
Aho yagumye mu nzu
Ngo ahamane n’abandi,
Akeberanya mu cyanzu
Yihina mu gikali.
Ahakura agatebo,
Ajya muli ya kawa
Arasoroma aragwiza,
Agatebo arakanaga.
 
Ngo ngaruke nje kurora
Uko byaje kugenda,
Duhulira mu rugo
Ahatura iyo kawa.
Mbibonye ndashoberwa
Nti: yumviye rwose,
Agatima karagarutse
Aragira ngo anyurure.
 
Ngo mbure icyo mubwira
Kugira ngo mushime,
Mpamagara abatoya.
Nti: ntabwo mureba
Undi mwana uko agenza!
Mulicaye mu nzu,
Aravunika mumurora,
Arakora mukalyama,
Agatura uwe mulimo
Umugono muwuhuruza!
 
Nyina, we yali mu nzu
Uko yakigunze
Agahinda kamwishe.
Arasohoka arareba
Ati: mbese iyi kawa
Yo iturutse ahagana he?
 
Ubwo yibazaga abizi,
Akagira ngo abone ubulyo
Bwo kogeza umwana
Watwumviye bwangu.
Mubwirana ubwira
Nti: ngaho muhembe
Uyu mulimo ni munini.
 
Ubwo twihina mu nzu
Duterura akabindi
Dushyira mu kirambi.
Nti: ngaho Mahero
Cyo ngwino uyibanze
Ni wowe tuyikesha.
Ati: ndanze kubanza
Abakuru bakili aho.
Nti: nta cyo bitwaye
Iyo ali bo bakubwiye.
Ayisoma yitonze
Numva yiruhutsa.
Igishyika kiratuza
Amagambo arakunda
Tunywa tuganira.
 
Kuva kandi uwo munsi
Mahero aba umwana
Uyu wumvira rwose
Wakorora ati: ndaje.
Ntibyashyize kera,
Musabira umukobwa
Barwubaka neza
Babyaranye kabili.
Imibanire yabo,
Rubanda babizi
Babita mahwane.
 
 
Iyo agana mu mahanga
Aba ali imbwa mu zindi
Aho kwicara nk’ubu
Ngo aturane neza
N’abatumye abyiruka.


Rugamba Spiriyani. INRS Butare 1979

Friday, 29 January 2021

UMUGANI WA NGARAMA NA SARUHARA RWA NKOMOKOMO

 

Umugani wa Ngarama na Saruhara rwa Nkomokomo




Ngarama abwira umwami ati « ninica Saruhara uzangororera iki? Umwami ararnusubiza ati « niwica Saruhara, nzaguha uruhande rw’igihugu cyanjye.. »

Ngarama acurisha ubuhiri bw’icyuma, kandi abwira umwami ati « umbagire inka. » Umwami arayibagisha. Ngarama yenda uruhu, yenda n’amaraso. Uruhu araruzingazinga, amaraso ayisiga umubiri wose. Uruhu ararwifureba. Ajya aho Saruhara icira ibintu, arambarara hasi mu nzira, akinjika itako, n’impiri ye mu ntoki. Inkona iraza iramurora, iravuga iti « uyu mupfu wapfuye agapfana agahiri n’agahinda sindamurya ! »

Muri uwo mwanya haza ibisiga byinshi; bizana n’umwami wabyo Saruhara. Biraterana, birora aho Ngarama agaramye. Biramwitegereza… Saruhara ibwira Sakabaka iti «naherukaga ubamo akagabo, none jya kurya uriya mupfu.» Sakabaka iramwegera, iramwitegereza, igaruka bwangu iti «uriya mupfu wapfanye agahiri n’agahinda, simbashije kumurya.Kumurya ni ukwigerezaho !»

Saruhara ibwira ingurusu iti «jya kurya uriya mupfu.» Ingurusu iragenda, isanga Ngarama yahindurije ijisho, ishya ubwoba, igaruka ivuga iti «uriya mupfu mu mabyiruka yanjye sinamuriye. None sinjya kumurya kandi yarapfanye agahiri n’agahinda! »

Ibisiga byinshi bimugeraho, ariko byanga kumushira amakenga. Saruhara na yo yari ifite akoba. Ariko irikomeza yanga guhara ishema n’igitinyiro. Ni ko kubwira ibindi bisiga iti «murasara. Uyu mupfu mu mabyiruka yanjye naramuliye. Namuriye mu Mutara w’i Ndorwa, namuriye i Bunyabungo, namuriye i Buryasazi, namuriye i Bunyabuntu, kandi mpora murya iminsi yose. None ndabagaye mwese. Ntimukwiye kuba abagaragu ba Saruhara, mba ndoga Nkomokomo! Ndetse ndabatsemba mwese.»

Ibisiga birasubiza biti «Nyagasani, utwice cyangwa udukize, ariko uriya mupfu ntawashobora kumurya.» Saruhara iti «muri imbwa. Jyeweho ngiye kurya uriya mupfu, kuko ntacyatuma ntamurya.»


Ngarama yabuze umurya, buri wese amwibazaho

Iramanuka, itanda amababa imbere ya Ngarama. Igihe ishaka kumudonda mu jisho, Ngarama ayikoza ubuhiri mu mashanya. Saruhara yumva irashize, ariko ipfa kwihangana. Ngarama na we yungamo. Saruhara igondeka ibaba. Ishaka kumuturuka hepfo. Ngarama aribirindura, ayikubita ubuhiri ku kinwa kirapyinagara. Saruhara irisimbiza kumukubita urwara. Ngarama ayikonja amaguru… Abonye ko ayicogoje, asohoroka muri cya gihu, abaka umuheto we, ayikubita umwambi mu ibaba, urayahuranya. Aritaza, arayikubita, ayivuza amahiri cyane, arayica. Ibisiga byose birahunga.

Amaze kuyica, atuma ibwami ngo baze kuyiheka. Baraza, barayitwara, bayereka umwami. Bose batangarira ubugabo bwa Ngarama. Umwami aramugororera cyane. amugabira n’inka nyinshi. Ngarama aratunga, aratunganirwa. Ibwami na ho harakundwa haragendwa.

Si jye wahera, hahera Saruhara rwa Nkomokomo!

UMUNYAMERWE

UMUNYAMERWE (ICYIVUGO CYA RUHAYA)

Ni Ruhaya rw’isekurume

Rwa murarika icyanwa

Iyo yarase igihembe
Udusekurume turayihunga.
Igira ibihembe bireba inyuma

Ikagira ubwanwa irarika iteka
Igira umugara wo ku mugongo
Ikawushinga iri ku rugamba.
Igira imihore myiza cyane
Ikaba itungo ryo mu batindi.

Iyo bayikuyeho uruhu rwayo
Abenshi muri bo baravugishwa.
Iyumvire nawe uyu munyabugoyi
Ngo aravugishwa abonye igaramye.
Yarazindutse ajya gusura

Se w’umugore we mu Rugerero
Agezeyo asanga barayibaga
Inyama ngizo hirya hino
Baragabagabana biracika
Abana benshi barabya indimi.

Aramwenyura akorora buhoro
Arasuhuza barikiriza
Bamuha icyicaro araruhuka
N’agatabi aratumagura
Umukuzo uraza yica inyota.

Akebuka hirya aho bazigabana
Amazi menshi amwuzura akanwa
Akabona imbugita ziraca ibintu.
Hashize umwanya uringaniye
Nyina w’umugore we ajya mu kirambi

Avugira mu gutwi kwa Ruhabuka
Ari we mugabo we akunda cyane
Ati: ” Murarebe uko mugenza
Uriya mwana w’umunyarwanda.”
Wa muhungu bimujya mu gutwi

Yirya icyara abyinisha intebe
Arasukuma gukoma yombi
Amasoni aranga abura uko agenza
Aragahuruka ajya ku irembo
Arinanura agaruka mu rugo.

Igihe cyo gutaha kiba kiraje
Agaseke keza barakamanura
Inyama munani ziragasaga
Bamuha umwana wo kumutwaza
Izo mbonekarimwe z’iyo mfizi

Imisozi itanu barayirenga
Uwa gatandatu barasohora
Abwira umwana asubira iwabo.
Abwira ab’iwe icyo mu gasero
Avuga amateshwa atagira uko angana,

Aravugishwa bishyira kera,
Ati:” Nageze iwanyu munsi y’uruhu
Nsanga iseseme barayibaga,
Ubwo isekurume iba iranteruye
No ku kinyama cy’inzu ngo pi !

Ngo nyikubite amazi
Amaso yuzura akanwa.
Bampa umukuzo ndawicarira.
None rero mugore wanjye
Mpa iyo mbugita nzicanirize

Umpe n’isafuriya niyicarire
Shyushya amazi yo kuzirisha
Ushake n’ubugali bwo kuziteka
Umpe n’ikinono kivamo isosi.”
Nyirakanaka ngo abite mu gitwi

Araseka cyane ibi byimazeyo
Afatwa n’impumu arakumbagara
Abira ibyuya yara amaboko
Hashize umwanya arahembuka
Ariruhutsa aratangara,

Ati:” Erega Ruhaya yari inkozeho!”
Ni isekurume ntisebanya
Kereka utazi uburyo inurira
Ni we uyisebya ibi by’abasenzi.

Thursday, 28 January 2021

UMUGANI WA NGUNDA (igice cya Gatatu)

NGUNDA IGICE CYA GATATU

Ngunda ageze imuhira, asanga umugore, umukobwa wa Gacumu, yabyaye. Nuko Ngunda atera kwa Gacumu kwaka ibihembo. Aragenda abwira Gacumu ati « umukobwa wawe yarabyaye, nimumuhembe. » Maze yungamo ati « ndabona yagirwa na biriya bigega byombi. »


                                     Ibigega byo hambere

Ibyo bigega bikaba binini cyane. Barabimuha, bagira ngo ntari bubashe kubitwara. Agira kimwe aracyikorera, ikindi aragihagatira. Icyo ahagatiye abaye agikiranuka mu irembo, atangira kugihekenya. Agifatana Umukunguli, agihekenya Ngoma yose, agihekenya impinga ya Nyarubaka, akizana mu Gitare, agifatana Murambi agihekenya, agisingirana i Kangoma yo kwa Mpamarugamba, agikubitana mu Gakoni kwa Nshozamihigo agihekenya, aza Nyamagana yose agihekenya, aterera impinga ya Muyange, ageze ku Kinyogoto udukenyeri aratujugunya.

Ngunda yadukira ikigega yari yikoreye, aramunga. Icyongicyo akirya umwanya muto, kuko imisaya. yari imaze kumenyera. Maze agikura. ku mutwe, agitwara mu ntoki. Agitangirira mu Bihana kwa Mugunguje, akinyurana mu Ngorongali agihekenya, akirengama Sazange, asingira Kinkanga, Buhimba ayisiga mu kuboko kw’ibumoso, igihe ageze mu Gikirambwa kwa Nyiracunda, ajugunya ubujunde bw’udukenyeli munsi y’inzira !

Ariko inyota ntiyareka agera iwe. Umusozi arawucuba, asanga umushumba adahirira inka ze, amusaba amazi yo kunywa. Umushumba ayamuha mu gicuba cyuzuye. Ngunda ayabunda intama imwe, yongeza andi, na yo amubera iyanga, ntiyashira inyota. Nuko wa mushumba aramubwira ati « nazanywe no gushokera inka zanjye, sinazanywe no kukuhira. »

Wa mushumba acaho, ajya gushoza inka ze hirya. Nuko Ngunda igikenya yicara ku kibumbiro, arakinywa, aragikamya. Ajya mu kindi kibumbiro, na cyo aragikonoza; arigata ibyondo byo mu isoko. Ngunda amaze kunywa amazi yose yo mu bibumbiro no mu iriba, ajya mu ibuga araryama, agarika umwogo w’inda. Umushumba amanukana inka ze, aroye mu kibumbiro, asanga humye kera. Nuko inka ze zirarumanga.

Wa mushumba akebuka Ngunda haruguru ye, aravuga ati « dore ruriya rudigi henga nze turugabane! » Arakunyarukira amukoza agacumu mu ibondo, bya bizi yanyoye na bya bishaka yatemaguye birahomboka, byose biva mu nda ya Ngunda, bimanuka ku musozi, biwucamo ibikuku. Nuko icyo gihangange gipfa cyishwe n’inda nini.

Kuri ubu Ngunda aba afite abantu benshi bamukomokaho. Ariko yamaze gupfa, abagore be bajya gushaka amazu, bajyana n’ abana babo. Abo bana bari abaryi nka se, babura ibibatunga, bapfa uruhondobero bishwe n’inzara

Sinjye wahera hahera Ngunda n'urubyaro rwe!!!

UMUGANI W'UDUSHWIRIRI



Ubushwiriri bwari bufite se, yarabubyaye ari butandatu, hanyuma arapfa. Umunsi umwe, bwigira inama buti « tujye guhakirwa inka. » Ubushwiriri bujya guhakwa. Bumaze kugabana inka imwe, burataha. Busohoye bujya inama buti « turye iyi nka, nitumara kuyirya dusubire kwa databuja, aduhe indi. » 

Inama yo kurya inka imaze kunoga, ubushwiriri butoranya imirimo, kamwe

kati «ndajya gusenya inkwi.» Akandi kati «ndajya gukura amashyiga.» Akandi kati « ndajya kurahura. » Akandi kati « ndajya kuvoma. » Tubiri, agakuru n’agato, dusigara aho. Kamwe kati « Ndabaga. » Akandi kati « ndagufasha. »

Ubushwiriri bujya ku mirimo yabwo. Ubwasigaye imuhira, inka burayica, burayibaga, inyama buzigira neza, buratondora. Ubwari bwagiye ntibwagaruka. Akari kagiye gusenya kagize ngo karavuna urukwi, kanyerera intagarane, karapfa. Akagiye kuvoma, kabona igicucu cyako mu mazi kati « yewe wa mwana we uri mu mazi urakora iki? Reka nze ngukubite ! »
Karasimbuka kitera mu mazi, kamira nkeri, karapfa. Akari kagiye gukura amashyiga akitura hejuru, karapfa. Akari kagiye kurahura, kagenda kiruka, karanyerera, kikubita hasi intagarane, na ko karapfa.

Aka gatanu n’ aka gatandatu (twa tundi twasigaye imuhira) tubonye ko twarangije kubaga, tugategereza utundi ntitutubone, turibwira tuti « ahari babonye ibyo birira ntibaza. » Kamwe kati « ngiye gushaka uwagiye gusenya, nimubona ndajya gushaka n’ abandi. » Akandi kati «ngiye gushaka uwagiye kuvoma, nimubona ndajya gushaka n’ abandi.»

Akari kagiye gushaka uwagiye kuvoma, karora mu mazi, kabona igicucu cyako, kagira ngo ni wa wundi urimo. Karavuga kati « ubonye igihe wagiriye kuvoma ukaba ugejeje iki gihe utaraza ? Dore twabuze icyo dutekesha inyama, naho wowe wibereye mu mazi ! Henga nze ngukubitiremo. » Karasimbuka, no mu mazi ngo « dumbuli» kagenda gatyo, karapfa.

Akari kagiye gushaka akagiye gutashya, kabona kari mu nzira gatandaraje, katazi ko kapfuye, kati « igituma waheranye inkwi, tukaba twabuze icyo dutekesha. ni iki ? Twarangije kubaga kare, naho wowe wigaramiye mu nzira nta soni? Reka nze tubonane. » Kagenda kiruka, gakuba ijosi, karapfa. Udushwiriri turimbuka dutyo ntihasigara n’ako kubara inkuru. Inyama ziribwa n’ibisiga. 

Sinjyewahera, hahera Ubushwiriri!

Wednesday, 27 January 2021

UMUGANI WA NGUNDA (igice cya Kabiri)

 NGUNDA IGICE CYA KABIRI


Ngunda aba aho, aba iciro ry’imigani. Rimwe amaze guhaga ariyumvira ati « harya ngo mu Rwanda nta muntu wahwanya na njye kurya ? Emwe ni koko. Dore na we ibi biryo byose maze mu mwanya muto. Nyamara byatetswe mu minsi itandatu. Ariko ga rubanda, no kundenganya barandenganya! Ndya rimwe gusa mu cyumweru. Ariko bo bakarya kenshi buri munsi. Kandi nta muntu n’umwe twahiga mu guhinga cyangwa kubasha indi mirimo. Yego… ndarya ariko uko ndya ni ko nkora. Ubwo sindi igisambo uko bamvuga. Ahubwo ndi umugabo, igihangange ndetse… Kandi ga ye umenya Ruganzu yahingishije. Ese icyatumye atandarika ni iki ? Henga muhime njye kumuvumba. »



(Kwa Ruganzu)

Ngunda: – Gahorane amashyo n’ingoma Nyagasani ! Umva
ikinzanye, Nyagasani. Nje kubaramutsa no kubafunguza. Numvise
yuko ngo mwahingishije, nyoberwa icyababujije kundarika kandi nzi
ko nta muntu n’umwe wandusha guhinga. Ibyo Nyagasani ntacyo
bitwaye, mupfe kumvumbya gusa.

Ruganzu : – Koko na njye sinzi uko byandenzeho. Ndakuzi kuri ubu uba
wahamaze wafatiriye n’ ahandi. Ariko se nari kubona inzoga
ziguhagije n’inda yawe niyiziye? Ndetse n’ubu ubanza
ntari bubone izo nkuvumbyaho ngo mbone n’izihaza abahinzi banjye.

Ngunda: – Na njye sinaguhemukira. Reka kumvumbya, pfa kunsogongeza
gusa nigendere. Nzaba nza kuvumba ikindi gihe cyangwa se uzanyitumirira.

Ruganzu: -Ngunda se, ningusogongeza, ko nzi isogongera ryawe,
ntuzinogozamo abahinzi banjye bagaheba ? Ngaho nibajye
kukwereka, ariko uramenye !

Ngunda: – Ndasogongera gusa mba nkuroga ! Ndetse mfite urugendo, iyo
mungirira vuba nkareba uko natwaza iri zuba.

Ruganzu: – Umunyanzoga ntumuzi ? Genda bagusogongeze. Ngiye kureba
abahinzi.

Ngunda : – Yewe sha ! Shobuja arambwiye ngo nsogongeza ku nzoga.

Umunyanzoga: – Nabumvaga. Ariko se ntuntamaze! Dore usheshe akanguhe.
Dore inzoga ngiziriya. Singombye kukugenda mu nyuma, ndi
muri rwinshi. Enda umuheha.

Ngunda: – Oya wihorere, nifitiye uwanjye Ruvunabataka. Nawukuye mu
ishyamba, nkawugendana mu ruhago kuko ntamenya gusomesha
iyindi miheha.
Umunyanzoga: – Ni uko rero genda. Uri umuntu mukuru wibwire


                                                  Yaranywaga bigatinda

(Ngunda agarutse)

- Mbe:Ngunda ko wijuse cyane ubigenjeje ute ?

Ngunda : – Navuye imuhira abagore banjye bamaze kungaburira. Kandi no
gusogongera ko ndasogongeye; ahubwo genda urebe.

Umunyanzoga: – Yewe, ndumva ibikoba binkuka, ngiye kureba.

Ngunda (wenyine) : – Abanyanzoga baba abapfu ! Ubundi yari asanzwe
ayobewe imisogongerere yanjye? Yabaga yazaga ahubwo tukajyana.
Nsibye guhembuka, ariko rero byibura nishe akanyota. Ubwo
Ruganzu yarebye, yemera ko njya gusogongera azirikana ko nta
nzoga nyinshi afite? Umva ko ndi umunyanda nini. Umunyanda nini
ntiyanga kugawa. Kandi simpemutse, sinakoze ukundi atambwiye.
Yambwiye ngo nsogongere. Na njye nasogongeye, sinyoye. Ubundi
bwo buriya buyoga bubiri nibwo yari ateze abahinzi ? Henga ndetse
nigendere. Sinashobora kumva imivumo y’ abanyanzoga!
Twahubirana yanyica. Kandi ga koko ndahemutse ! Nguriya
arahindukiye. Mbega umujinya afite! Emwe ndahemutse ! Emwe si
uruda rwanjye rwananiranye!?

Umunyanzoga (wenyine): – Icyago yagiye. Aramaze na njye sinashakaga
kurebana na we. Bahungu se mbigenze nte ? Ruganzu ndamubwira
iki ? Abahinzi nibahingura ndabakwiza he? Ndamenya nihisha he?
Ararinkoreye Ngunda! Ndahebye, ntawizigira rubanda.. . Ruganzu
ntagira umwaga, ariko rero ntabura kumbwira nabi, birakwiye kandi.
Nimbona ko arakaye, ndapfa kumusaba imbabazi, ahubwo izo nzoga
nzazisubizeho ubwanjye. Mana y’i Rwanda, urampe gukira irya none!

Ruganzu : – Mbe Ngunda, iyo nda yawe ko yafoye cyane aho ni amahoro ?

Ngunda : – Nyagasani ndasogongeye gusa. None se nari kugira ukundi
mutantegetse? Ndetse ndabasezeraho kuko mfite ubwira, nasize
umugore wanjye aniha. Ndagira ngo njye kureba ko yaba yaruhutse !

Ruganzu: – Ni uko, genda amahoro. Ariko uramenye…

Ngunda (ageze hilya): – Nyagasani, ab’imuhira nibamvugira nabi, murangirire
irnbabazi. Muzirikane ko inda yanjye yantannye! Nasogongeye gusa
ariko ahari nakengesheje. Nibibababaza ahubwo nzariha.
.
Ruganzu: – Genda rwiza, icyo ushaka kuvuga ndacyumva. Abahinzi banjye
urabakoze. Ninsanga wazimaze, umenye ko uzariha nka zo kabiri, kandi
ntuzasubire kungarukira mu rugo ukundi, kereka ku munsi nagutumiye
kumpa umubyizi, ukaba igihano cyawe.

« Inda nini icura uwayihaye. »
« Uburana urubanza rw’inda ntatsindwa. »
... ...

Ntuzacikwe n'IGICE CYA GATATU CYA NGUNDA NI EJO!

URI MWIZA MAMA

Uri mwiza Mama












Koko uri mwiza si ukubeshya
Sinkurata bimwe bisanzwe
Abantu benshi bakabya cyane.

Amezi cyenda mu nda yawe
Untwite ugenda wigengesereye
Udahuga wanga ko mpugana.
Ngo igihe mvutse ntarareba
Umfureba neza ndanezerwa

Ngira ubushyuhe imbeho ntiyaza
Imbehe yanjye ubwo ikaba ibere.
Imirimo yawe ndayigutesha
Imiruho yanjye ndayigukwiza

Amarira yanjye ndayagutura
Ariko ukagira uti: “Kira kibondo! ”
Nzakurata uko bigukwiye
Ibere ryawe ni indahinyuka
Kuko ndikesha ibyiza byinshi.

Amaraso meza ahorana ubusire
Umubiri mwiza utagira inenge
Bwa bugingo buzira indwara
Ngo ejo ntazabona nituye!
Murezi utanga urugero rwiza

Uri Nyampinga ukagira ubuntu
Ntabwo urambirwa kuntamika
Ntujya usiba no kunkorera
Nyir’urugwiro nzagushima
Mubyeyi impamo ntimpahamure.

Ururimi rwawe rugaba ituze
Urugero rwawe nzarutora
N’umuco mwiza njye nkwigana
Nzakurikiza isuku yawe
Mawe nshima uri Mudasumbwa

Sinakunganya undi mubyeyi.
Ishuri ryawe riruta ayandi
Ubwenge bwa mbere wantoje
Ni bwo nahereyeho njya kwiga.
Kutiganda mfasha n’abandi

Ibyo mbikesha umutima wawe
Ntabwo wangomwe urwo rukundo
Utagukunda Rugori rwera
Ntacyo yaba amaze mu Rwanda.
Mutima mwiza uzira umunabi

Ineza yawe ivamo urukundo
Sugira sangwa uri Rudasumbwa.
Abo wibyariye tukurate
Data azaguhe urugukwiye
Rumwe udukunda utizigamiye

N’uwaguhanze aguhore hafi
Azakurinde amakuba yose.
Ni ibyo ndangirijeho none
Ariko nzongera ngusubire
Kuko uri mwiza Mawe nkunda.

INKOMOKO Y’INSIGAMIGANI: KUGENDA NK’ABAGESERA

  KUGENDA NK’ABAGESERA Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu uvuye mu bo bari kumwe akanyonyomba adasezeye ni bwo bavuga ngo naka agenda nk’a...