Saturday, 3 April 2021

ISEGA N'INZIGO

 Isega n'inzigo


Kera isega yinjiye mu nzu mu gicuku, igwa mu ngunguru irimo inzigo y’umukara. Mu gitondo nyir’iyo nzigo araza, ngo akubite amaso iyo sega akeka ko yapfuye, ayikuramo ayijugunya ahantu mu rubingo, isega yifatira iy’ishyamba.

Izindi nyamaswa zayibona zikayitangarira, ziti « ako kabara keza wagahahiye he?» Iti « ntimwahamenya. Ubu ndi umwami wanyu, ntabwo ndi isega nka mwe.»

Sibwo zitangiye kuyihakwaho! Biratinda, izo sega zisanga ifite imyifatire nk’iyazo. Zibijyamo impaka, ziti « muri iri joro turayigenzura, turebe ko atari isega koko.»

Ijoro ririmbanyije, zirayishagara. Zirasakuza, zirataka cyane, ya yindi na yo yumvise urwo rusaku, iriyibagirwa na yo irasakuza. Isega zose ziyumvise, ziraseka, ziratembagara. Ziti « turakumenye rero ntukiri umwami wacu, uri isega nkatwe.»

Ikimwaro kirayica, ariko ntiyazihishurira aho yakuye iryo bara.

Sinjye wahera hahera umugani!

INKOMOKO Y’INSIGAMIGANI: KUGENDA NK’ABAGESERA

  KUGENDA NK’ABAGESERA Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu uvuye mu bo bari kumwe akanyonyomba adasezeye ni bwo bavuga ngo naka agenda nk’a...